RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Audrey

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/06/2017 17:07
3


Audrey ni izina rikunze kwitwa abantu batuye mu bihugu bikoresha cyane ururimi rw’icyongereza, iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyongereza cya kera, ryahoze ari Aethelthryth, bisobanura ‘Uwiyubashye’ bikongera bigasobanura ‘imbaraga’



Imiterere ya ba Audrey

Gupfa gusobanukirwa Audrey ntibyoroshye, aratuje, agira ibanga kandi agashyira mu gaciro. Yitondera cyane ibintu bishobora kumuhungabanya mu buryo bw’amarangamutima, ari nabyo bituma agira ibanga cyane. Yirinda kubangamira abandi cyangwa kubarambira, agerageza gukemura ibibazo ku giti cye. Arihangana, aba azi icyo ashaka kandi azi guharanira kugera ku ntego ye.

Imbaraga ashyira mu kazi n’ubushake biba biringaniye gusa ntakora ibintu vuba vuba. Kubera uburyo akora ibintu gahoro, bishobora kumukerereza mu mibereho ye isanzwe cyangwa mu kazi akora. Ntabwo yemera ko amahirwe abaho, akomeza umutwe kandi akaba umunyabwenge, ntapfa kwemera kandi agira amakenga cyane. Kwiga amasomo amara igihe kirekire ntacyo biba bimutwaye, ni umwizerwa ariko rimwe na rimwe aba indakoreka. Iyo akiri umwana, aba acecetse kandi agira ibanga, bisaba kumutera akanyabugabo no kumwigisha kwigirira icyizere.

Audrey akunda amahoro, umutuzo, ibintu bisanzwe no kuba iwabo mu rugo. Akunda gutekereza ku bintu byose abonye bishya kuri we, mu rukundo biramugora kugaragaza amarangamutima, aba yibwira ko uwo bakundana abibona. Ntajya aca inyuma umukunzi, ni umwizerwa kandi avamo umubyeyi mwiza uzi kwita ku nshingano ze. Imirimo yifuza gukora harimo ijyanye n’ubumenyi (Science). Ashobora kandi gukunda akazi ka leta, ikoranabuhanga n’ibifite aho bihuriye no guhanga udushya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irere patricko6 years ago
    mwatubwira ibisobanuro byabitwa Rachel cyangwa patrick
  • Placide6 years ago
    Mwiriwe? Ndabasaba ko mwansobanurira inkomoko n' imiterere ya bantu bitwa ba Placide. Murakoze
  • Mugabonishengero melchicedeck1 year ago
    Mwadusobanuriye melchicedeck





Inyarwanda BACKGROUND