Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2017 nibwo Gasore Serge umuyobozi wa Gasore Serge Foundation afatanyije na Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA) baramukiye mu gikorwa cyo guhugura aberekanye ko hari byinshi bazi ku micungire no kubungabunga amashyamba mu Rwanda.
Aya mahugurwa ari gutangirwa muri Hotel Kalisimbi yo mu mujyi wa Kigali. Iyi gahunda yitabiriwe n’abahatana umunani (8) babashije gutambuka icyiciro cy’amajonjora bakanatsinda icyiciro cy’ibazwa (interview). Nyuma y’aya mahugurwa hazabaho ibazwa rya nyuma (Final Interview) izakorwa kuwa 3 Kamena 2017 ahazamenyekanira uzatwara igihembo nyirizina. Uzaba yaratsinze azahembwa ku mugaragaro ubwo hazaba hatangwa ibihembo by’abahize abandi mu irushanwa rya 20 Km de Bugesera.
Amahugurwa yatanzwe na Uwamwiza Kismati afatanyije n’abakozi muri MINIRENA, bari guhugurwa ku bijyanye n’uburyo amashyamba ariho yakongerwa harebwa ayangirijwe uburyo yakongera kuzahurwa (Reforestaion). Ayamahugurwa yarimo abantu umunani (8) barushije abandi, barimo abiga mu mashuli yisumbuye, abarangije amashuli n’abiga muri kaminuza.
Abitabiriye amahugurwa ya nyuma barimo; Uwase Nasra Winnie (New Explorers Girls Academy), Mukarage Kevin (ULK), Niyigena Risalatullah NEGA (New Explorers Girls Academy), Shyaka Jesse Rayson (ULK), Iranyuranya Emery Ascension (ULK), Nshimiyimana Janvier (Sunrise High School), Umutoni Joselyn Sonia (UR-CMHS) na Berwa Ruberwa Melody Amonie(Maranyundo Girls School).
Iki ni kimwe mu bikorwa bikuru biri kuba mbere yuko habaho irushanwa rya “20 KM de Bugesera“, irushanwa rizaba kuwa 11 Kamena 2017 i Nyamata mu Bugesera. “20 Km de Bugesera” ni irushanwa rizitabirwa n’abasanzwe bakinira mu Rwanda umukino ngororamubiri wo kwiruka intera ya kilometero 20 (20Km). Kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2017 hari hamaze kwiyandikisha abantu barenga Magana atanu (500) bifuza kuzasiganwa muri 20 KM de Bugesera.
Abari mu mahugurwa y'imicungire n'akamaro ko kubungabunga amashyamba
Uwamwiza Kismathy uri gutanga amahugurwa
Mu bari gufata amahugurwa harimo abakobwa bane n'abahungu bane
Habimana Jean Damascene (ibumoso) na Ndayisaba Lewis Mary (Iburyo) abakozi muri MINIRENA
Amahugurwa yitabiriwe n'abantu umunani (8) babashije gutsinda amajonjora
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO