Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, abacuruzi bo bahuriza ku kibazo kimwe ko nta baguzi bari kubona, amafaranga akaba yarabuze.
Kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Ziniya riherereye mu karere ka Kicukiro kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda, iyo uganiriye n’abacuruzi bo muri iri soko bakubwira ko muri iki gihe amafaranga yabuze.
Ikilo cy'imyumbati kiragura 350frw
Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragura 700frw
Ikilo cy'ibirayi kiragura 300frw
Ikilo cy'ibijumba kiragura 300frw
Ikilo cy'ibitoki kiragura 300frw
Ikilo cy'amashaza kiragura 800frw
Ikilo cy'ibishyimbo byumye ni 600frw, naho ibitonore ni 500frw
Akadobo k'intoryi ni 500frw naho ikilo ni 200frw
Ikilo cy'inyanya ni 400frw
Ikilo cy'imiteja ni 500frw naho umufungo wa karoti ni 100frw
Ikilo cy'ibitunguru by'umutuku kiragura500frw naho iby'umweru ni 700frw
Mama Manzi n’umwe mu bacuruzi b’imboga bo mu isoko rya Ziniya yabwiye inyarwanda.com ko n’abatabasha kugera ku isoko ashobora kubazanira imboga mu rugo, umukeneye wamuhamagara kuri iyi nomero:0788420277
Umuneke umwe ni 100frw naho iseri ry'imineke yo mu bwoko bwa kamara rikagura 1000frw
Pomme imwe igura 300frw
Ikilo cy'amatunda kiragura 1000frw
Amavuta y’ubuto mu icupa rya litiro eshanu(sunseed)aragura 10,000frw,(jambo)aragura 9000frw,(golden)aragura 6800frw,(sunny)aragura 9000frw.
Ikilo kimwe cy’isukali kiri kugura 1000frw, umunyu ni 400frw ku kilo, amakaloni maremare aragura 650frw, amagufi akagura 700frw, umuceli w’umutanzaniya uragura 1100frw ku kilo, umutayirandi uragura 900frw, umupakisitani uragura 800frw ku kilo, Basmat ugura 1500frw ku kilo.
TANGA IGITECYEREZO