RFL
Kigali

PGGSS7 PREVIEW: Amateka n’ibigwi bya Danny Nanone umwe mu bahatanira PGGSS7, Ni nde uzakijyana?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/05/2017 19:18
0


Iminsi isigaye ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya karindwi ritangire irabarirwa ku ntoki, muri iyi minsi ya nyuma Inyarwanda.com twatangiye kugerageza kunyura ku mateka ya buri muhanzi uri muri iri rushanwa kugira ngo abasomyi bacu bazagere igihe cyo kubakurikira babazi neza.



Nyuma ya Active ,Bull Dogg na Christopher kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe amateka n’ibigwi bya Danny Nanone, ntakindi gitumye tugiye kuvuga kuri Danny Nanone ni uko ari we wahawe nimero ya kane mu irushanwa rya PGGSS7, bivuze ko tuzakomeza kujya dukurikiza uko bakurikirana, iri rushanwa rikazatangira turangije kubagezaho amateka n’ibigwi bya buri muhanzi wese uririmo.

Amateka ya Danny Nanone muri muzika

Kuva muri 2004 kuzamura ni bwo HipHop yigaragaje mu Rwanda ku buryo bweruye nubwo Mc Mahoniboni yari yaratangiriye abandi baraperi, amazina yari azwi yari make ndetse abakora iyi njyana barafatishije kuburyo byageze muri 2008 bamwe muri bo bamaze kwitandukanya n'abandi ndetse bigaragara ko kugira ngo hagire undi muraperi umeneramo ngo yinjire muri iyi nkundura byagorana.

Ibi umuraperi Danny Nanone yabiboneraga mu mashuri ye aho yigaga amashuri yisumbuye muri iyo myaka icyakora akumva impano yo kurapa imukirigita, 2009 yafashe icyemezo yinjira muri Studio bwa mbere akora indirimbo yise akamunani, iyi ikaba yarakunzwe ndetse inakirwa neza mu bantu ibi biha imbaraga uyu muraperi wari ukiri muto icyakora impano yo yaramukuriyemo.

Ibi byatumye akora izindi ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo; Mbikubwire, Ijanisha, Igikwiye uyu muhanzi yakoranye na Sacha,Inshuti yakoranye na Knowless,Amanyarwanda, Ntagukoza isoni, Njye ndarapa, Imbere n’inyuma n’izindi nyinshi z’uyu muhanzi zakunzwe bikomeye n'abakunzi bamuzika. Uyu muraperi muri 2011 yaje gusinyana amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Kina Music yaje kuvamo muri 2013 yerekeza muri Bridge Record aho atamaze igihe dore ko muri 2014 yahise yinjira muri Incredible Record ya Bagenzi Bernard ari naho ari kubarizwa magingo aya.

Danny Nanone mu marushanwa atandukanye cyangwa ibihembo yagiye ahatanira, PGGSS yo ayifitemo ubunararibonye

Uyu muraperi ntiyigeze yoroherwa na bagenzi be b'abaraperi bakomeye kuko bakomeje kuza imbere ye nubwo batarapa kimwe ariko byatumaga mu bihembo bihatanirwa hano mu Rwanda Danny Nanone akunda kugaragara ku rutonde rwababihatanira ariko kubera igisa n’urukuta rw'abandi baraperi rwari rumuri imbere ntibyamworoheye ngo agire iyo atwara.

danny nanoneDanny Nanone umaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye ari mu bahatana uyu mwaka

Danny Nanone yinjiye muri PGGSS ku nshuro yayo ya kabiri iba hari muri 2012, aha akaba yarabyitwayemo neza nubwo atagize amahirwe yo kuza mu ba mbere ngo amenye neza umwanya we muri batanu ba mbere. Nyuma y’umwaka umwe gusa nukuvuga muri 2013 uyu muhanzi yongeye kwisanga muri iri rushanwa icyakora na none nka mbere ntiyagira byinshi akora ngo yegukane igihembo cyangwa aze mu myanya ya hafi.

Danny Nanone ntiyagize amahirwe yo kujya muri iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane nukuvuga muri 2014, ntiyigeze yitabira n’iyabaye ku nshuro ya gatanu muri 2015 icyakora 2016 ku nshuro y’iri rushanwa ya gatandatu uyu muhanzi yarisubiyemo aho yakoze cyane aza kwegukana umwanya wa munani iki gihe igikombe cyegukanywe na Urban Boys.

Ku nshuro ye ya kane Danny Nanone yongeye kugaruka mu irushanwa rya PGGSS7, aho ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rigomba gutangira tariki 20 Gicurasi 2017, aho bazahera mu gitaramo kizabera i Huye. Kuri ubu Danny Nanone yatomboye nimero kane nk’umubare abakunzi be bazajya bamutoreraho muri iri rushanwa.

Tariki 24 Kamena 2017 ni bwo hazamenyekana uwegukanye iki gikombe na Danny Nanone ahatanira. Ese urabona ariwe uzacyegukana? ni nde ubona uzakijyana?

REBA HANO 'I LOVE YOU' YA DANNY NANONE NA JODY PHIBI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND