RURA
Kigali

Dominic Nic Ashimwe ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘The Victory Live Gospel concert’- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/12/2016 15:06
2


Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise The Victory Gospel concert kizaba kuri tariki 11 Ukuboza 2016 kuri New Life Bible Church i Kicukiro kuva isaa kumi z’umugoroba aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi b’abanyempamo aribo Clever Tuyizere na Bosco Niyonshuti.



Kugeza ubu gahunda zose zijyanye no kwitegura mu buryo bw’imiririmbire, uyu muhanzi avuga ko yabyiteguye bihagije kimwe n’abandi bazafatanya yaba abacuranzi ndetse n’abaririmbyi twavuze haruguru b’abahanga cyane. Dominic Nic Ashimwe avuga ko igitaramo cye ‘The Victory Live Gospel concert’ kizarangwa n’umuziki wa Live ndetse by’umwihariko kikazarangwa n’ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana. Benshi mu bakunzi b'indirimbo za Dominic Nic bakomeje gutangaza ko batazacikanwa n'iki gitaramo cye. Tubibutse ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu ku bantu bose.

Reba amafoto y'uburyo Dominic Nic n'abaririmbyi be n'abacuranzi be bageze kure bitegura iki gitaramo

Dominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic AshimweDominic Nic Ashimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude tuyishime8 years ago
    Imana iguhe umugisha kdi irusheho kubana nawe. Ibyemezo ufata mu murimo ukorera Imana nibyiza cyane kdii nutagwa isari uzasarura. Yesu akube hafi.
  • Samy8 years ago
    Dominic Imana iguhe Umugisha komerezaho



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND