Venice Film Festival niryo serukiramuco rya mbere ryabayeho ku isi, rikaba rimenyerewemo imyambaro yiyubashye aho abaryitabira bambara mu buryo bwiyubashye cyane ko abataliyani bazwiho kuba aba mbere ku isi mu kurimba, gusa uyu mwaka byabaye agahomamunwa aho abanyamideli Giulia na Dayane baje bambaye imyambaro igaragaza imyanya yabo y’ibanga.
Nk’uko Dailymail ibivuga, ngo usanga abitabiriye Venice Film Festival bagerageza kwambara imyenda myiza cyane gusa idoze mu buryo bwiyubashye, abagore bakambara amakanzu maremare adoze neza naho abagabo bakambara amakoti. Ubwo herekanwaga bwa mbere filime yitwa ‘The Young Pope’, abanyamideli b’abataliyani Giulia Salemi na Dayane Mello batambutse ku itapi itukura bambaye amakanzu agaragaza ibice byabo by’ibanga abari aho basigara bumiwe babuze icyo bavuga.
Uyu ni Dayane mu mwambaro ugaragaza ubwambure bwe
Ibi ariko aba bakobwa nabo ntibyaboroheye kuko bafotowe amafoto bagerageza kwisuganya ngo ikanzu zireke kuguruka ariko bikanga ubwambure bwabo bukajya ku mugaragaro. Muri iryo joro ryabereye ahitwa Palazzo del Casino, aba bakobwa bonyine nibo bagaragaje imyambarire yatangariwe n’abantu bitewe n’uko ari n’imyambarire itamenyerewe muri ibi birori bya Venice Film Festival.
Irebere amafoto y’aba bakobwa ubwo batambukaga ku itapi itukura:
Dayane Mello ni uko yari ameze ku itapi itukura
Ikanzu uyu mukobwa yari yambaye yatangaje abari aho
Nyuma ye haje mugenzi we Giulia Salemi
Bombi bari biyemeje kwambara ibitamenyerewe
Abandi bitabira ibi birori baba bambaye ku buryo bwiyubashye
Abandi bitabiriye ibi birori ni uku baba bambaye
TANGA IGITECYEREZO