Kuri iki cyumweru tariki 3 Mata 2016 Chorale de Kigali yakoze urugendo rw’ivugabutumwa kuri Paruwasi ya Rwamagana muri Kiliziya Gaturika,yifatanya n’abakristo baho muri Misa, nyuma ya saa sita ikora igitaramo kidasanzwe cyabereye mu ishuri rikuru ry’Abaforomo rya Rwamagana.
Iki gitaramo cya Chorale de Kigali cyabereye i Rwamagana kimwe n’ibindi bizakurikiraho bikabera muri Diyoseze zitandukanye za Kiliziya Gaturika, biri gukorwa mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 iyi korali imaze kuva itangijwe mu gihe umuhango nyirizina uzizihizwa kuwa 15 Kanama 2016.
Ku isaha ya saa tanu n’igice za mu gitondo nibwo Chorale de Kigali yageze i Rwamagana igerayo yakererewe Misa yenda kurangira kubera imvura yabanje kugwa muri icyo gitondo ariko ntacyo byahungabanyije ku bakunzi bayo kuko baryohewe mu minota micye yabataramiyemo mu kiliziya.
Chorale de Kigali yasanze yiteguwe bikomeye n’abakristu b’i Rwamagana nk’uko byagaragaye ubwo yahabwaga ikaze ikakiranywa urufaya impundu n’amashyi ndetse Padiri wari uyoboye Misa akavuga ko uwo munsi udasanzwe kuko nta muntu n’umwe wigeze asinzira ndetse n’abana bato bakaba bari bicaye mu myanya yabo batuje barindiriye iyi korali.
Chorale de Kigali yishimiwe bitavugwa n'abakristu bari bitabiriye Misa
Muri Misa ndetse no mu gitaramo, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zayo zikunzwe na benshi ndetse n’izindi zanditswe n’abanyamahanga ariko nazo zikunzwe na benshi ku isi. Izo ndirimbo zose zaryoheye bitavugwa abanya Rwamagana ndetse by’umwihariko mu gitaramo ho byari agatangaza.
Mu ndirimbo zaririmbwe muri urwo ruzinduko rw’ivugabutumwa muri Misa no mu gitaramo hari: Alleluia blow the trumpet, Alleluia chorus(Messiah), Gloria by Mozart(Coronation Mass), Fantaisie pour piano, choeur et orchestra, Li Biamo ne lieti calici, Bound for the promised land. Hari kandi Mwari wa Data, Umushumba ushagawe, Imihigo yacu, Dukuze umukiza wacu(L’Houmeau), Kristu wazutse singizwa, You raise me up, Chiquitita, By the rivers of Babylon na Heal the World.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Nizeyimana Alex umuyobozi wa Korali de Kigali, yadutangarije ko bashimishijwe cyane n’igitaramo bakoreye i Rwamagana kuko cyaberetse ko ubutumwa batanga budakunzwe gusa mu mujyi wa Kigali.Yavuze ko byabakanguriye gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu. Ati:
Igitaramo twarakishimiye cyane kuko cyatweretse ko ubutumwa dutanga budakunzwe mu mujyi wa Kigali gusa ahubwo no hirya no hino mu gihugu babukuneye. Biradutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane kandi bikaduhamagarira kugera henshi hashoboka uko ubushobozi bubitwemereye. Uko gahunda twaziteguye nizigenda neza tuzakurikizaho mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, icyahinduka kandi nabwo twabimenyesha abakunzi bacu n’abakunzi ba muzika muri rusange.
Amafoto y'uko byari bimeze mu ruzinduko rw'ivugabutumwa Chorale de Kigali yakoreye i Rwamagana
Iyi niyo modoka bamwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali bagiyemo bajya i Rwamagana
Basanze Misa iri hafi kurangira ariko ibihumbi by'abantu bibategereje
Mu Misa bahawe ikaze mu minota ya nyuma baririmbira abakristu
Bafashe terefone zabo basigarana amafoto n'amashusho y'iki gitaramo
Nizeyimana Alex uyobora Chorale de Kigali yashimiye cyane abanya Rwamagana babakiranye urugwiro
Germaine Utembinema yagaragaje ubuhanga bukomeye mu ijwi rye
Nyuma ya Misa bahise bajya mu gitaramo
Bafashe akanya bararuhuka bamwe barifotoza
Abaririmbyi bahise bambara indi myenda bajya mu gitaramo bahindutse bashya
Igitaramo cyabo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru salle yateganyijwe iruzura abandi bajya hanze
Mu gitaramo ibintu byahinduye isura Chorale de Kigali itangirana n'umuziki utuje uryoheye amatwi n'amaso
Abanya Rwamagana bishimiye bikomeye iki gitaramo cyuje amajwi meza mu muziki uryoshye
REBA HANO VIDEO MU NCAMAKE UKO BYARI BIMEZE I RWAMAGANA HAMWE NA CHORALE DE KIGALI
Amafoto &Video: Jean Luc Habimana/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO