Umuryango wa Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi urashima Imana nyuma y’aho aba bakozi b’Imana bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 10 bari bamaze badaheruka uruhinja.
Pastor Julienne Kabanda yibarutse umuhungu kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2015 mu bitaro bya Nyirinkwaya. Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Se w’umwana, Pastor Stanley Kabanda yadutangarije ko umwana bamwise Rhema kuko ari ijambo ry’Imana rihishuwe.
Pastor Kabanda na Julienne barashima Imana yabahaye umwana wa gatatu
Rhema Kabanda umwana wa gatatu wa Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne Kabanda, akurikira abakobwa babiri aribo Blessing Teta Kabanda ari nawe mukuru ndetse na Favour Tona Kabanda umwana wabo wa kabiri. Uyu muryango ukaba ufite ibyishimo bidasanzwe kuko umwana wa gatatu bahawe ari isezerano ry’Imana risohoye kandi mu buzima busanzwe umwana akaba ari umugisha. Pastor Stanley Kabanda yagize ati:
Ni ibyishimo ku muryango kuko twari tumaze imyaka 10 tudaheruka uruhinja, kandi umwana ni umugisha, turashima Imana yamuduhaye kuko iduhaye umuhungu uza asanga abakobwa babiri.Twamwise Rhema Kabanda kuko ari ijambo ry’Imana rihishuwe, ni isezerano risohoye.
Pastor Julienne Kabanda akikiye umuhungu we Rhema Kabanda
Pastor Stanley Kabanda, umugabo wa Julienne Kabanda
Pastor Stanley Kabanda n’umugore we Pastor Julienne Kabanda ni abashumba bakuru b’itorero Jubilee Revival Assemble Church rikorera i Remera. Pastor Julienne Kabanda unafite impano y’ubuhanzi, ni umwe mu bakunze kuyobora ibitaramo by’abahanzi n’iby’urubyiruko.
TANGA IGITECYEREZO