Umuhanzikazi Marie Constantine uzwi nka Miss Chouchou, yiyemeje kugaruka ku njyana gakondo z’umuco nyarwanda, nyuma y’imyaka irenga 10 akora muzika akaza gusanga uyu muziki wibanda ku muco ari wo akwiye gusigasira. Uretse kuba akataje mu ndirimbo ze bwite, ajya anisungana na Orchestre Impala.
Uyu mukobwa yatangiye ibikorwa bya muzika cyera, dore ko uretse kuba yarahimbiraga indirimbo amatorero ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye, yaje no gutangira gukora indirimbo ze ku giti cye muri 2005 ubwo yakoreraga indirimbo Musenyeri Sereveriyani Nzakamwita hizihizwa Yubile ya Diosezi, iyi ndirimbo ya Kiliziya ikaba yaritwaga Nzavuga Dawe. Uburyo yakunzwe byamuhaye imbaraga abona ko yifitemo impano ya muzika.
Ageze muri Kaminuza i Butare muri 2008, Miss Chouchou yahise yinjira mu itorero Inyamibwa ryamufashije cyane gusohora impano ye muri Album y’indirimbo yabakoreye, ibi bikaba ari ibintu byamunejeje cyane kuko iyo album y’itorero Inyamibwa igisohoka ari bwo nawe yahise akora indirimbo ye ya mbere muri Studio yitwa Urukundo Rwanda, nyuma akora n’izindi zigera kuri 14 harimo nka Ndababaye, Mapucuri, Murihe, Ntawundi Nshaka yakoranye na Jay Pally n’izindi yakoze kugeza muri 2010 mu njyana ya RnB.
Miss Chouchou asanga akwiye kwihebera injyana ya muzika nyarwanda gakondo
Uyu muhanzikazi ubu usigaye ari n’umukozi mu kigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda i Nyanza mu Rukari, ubu yiyemeje kugaruka kuri gakondo y’umoco nyarwanda kuko yumva ari cyo cyerekezo cy’ejo hazaza ha muzika ye, ikaba ari injyana yibonamo kandi akaba anayikunda by’umwihariko.
Guhera muri 2014 kugeza ubu, Miss Chouchou amaze gukora indirimbo enye ziri mu njyana gakondo, izo zikaba ari Ganza Rwanda, Umulisa, Ndashima, Imboni y’U Rwanda ndetse n’izindi 2 zo kwibuka Humura na Ndibuka, ubu akaba arimo no gutegura amashusho yazo azajya ahagaragara mu minsi ya vuba. Uretse n’ibyo kandi, uyu mukobwa iyo abonye umwanya yifatanya na Orchestre Impala hamwe n’abakobwa bagenzi be bafasha iri torero gususurutsa abantu. Akangurira abakunzi ba muzika nyarwanda gukunda iby iwabo, by’umwihariko abafana be akabasaba kuzamuba hafi mu bikorwa bya buri munsi.
TANGA IGITECYEREZO