Filime zikunzwe na benshi mu banyarwanda zizwi nk’udusobanuye zamaze guhabwa akato n’urugaga nyarwanda rwa sinema aho ruvuga ko bagiye gukora ibishoboka byose zigacika burundu mu Rwanda.
Kuva kuri filime z’inyamerika, ibihinde, inyaKoreya, Nigeriya, izo muri Amerika y’amajyepfo zizwi nka telenovelas zamenyekanye ndetse zigakundwa na benshi mu Rwanda ariko bazibona mu buryo zisobanuye mu Kinyarwanda benshi bazi nk’udusobanuye, kuri ubu mu minsi iri imbere zizaba zimaze kuba amateka kuko urugaga nyarwannda rwa sinema rwamaze gufata umwanzuro wo kuzica burundu.
Nk’uko Jackson Mucyo Havugimana, akaba ari umuvugizi w’uru rugaga yabitangaje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, uru rugaga rwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bikomeje kudindiza iterambere rya sinema nyarwanda, bakaba basanga izi filime zigaruriye imitima y’abanyarwanda benshi zigatuma badaha agaciro filime zakozwe na bene wabo (filime z’inyarwanda), aho bavuga ko zizicura isoko.
Aha Jackson yagize ati, “ni umwe mu myanzuro turi gufata mu gushaka icyateza imbere sinema nyarwanda. Akenshi usanga abanyarwanda bikundiye izi filime bityo ugasanga ziraryamira iz’Abanyarwanda. Abasobanura izi filime usanga banazitangira ku giciro gito kandi baba batashoye, ugasanga filime nyarwanda zirahomba kubera izi zisobanuye.”
Jackson kandi avuga ko uretse kuba izi filime zicura isoko filime nyarwanda, n'abazisobanura babikora mu buryo bunyuranye n’amategeko arengera uburenganzira bwa ba nyiribihangano, ku buryo nabyo ubwabyo byitwa ubujura cyangwa gucuruza magendu kuko bazisobanura nta burenganzira bafite.
Aha twamubajije niba abanyamerika n’ibindi bihugu bikora izi filime zisobanurwa mu Kinyarwanda baba barababajwe n’uko hasobanurwa filime zabo, Jackson agira ati, “twe kubikora ntabwo ari impuhwe dufitiye abo banyamerika cyangwa abandi. Twe ni ku nyungu za sinema nyarwanda dukora ibi kuko biri kwica isoko rya filime z’abanyarwanda.”
Jackson Mucyo Havugimana, umuvugizi w'urugaga nyarwanda rwa sinema
Urebye neza usanga izi filime zisobanuye zarafashe igicumbi mu mitima y’abanyarwanda benshi kuko uretse kuba abazisobanura bakoresha amagambo anogeye amatwi, akenshi usanga binatuma abanyarwanda benshi bumva filime mu gihe zakozwe mu rurimi atumva. Ikindi kandi uyu ni umuco umaze igihe kinini ukorwa mu Rwanda, dore ko udusobanuye twadutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahagana mu myaka y’1998, bikaba nibura bimaze imyaka isaga 17 bikorwa mu Rwanda mu gihe filime nyarwanda zitari zakanabaho.
Aha twabajije Jackson niba aribwo babonye ko ari ikibazo nyuma y’uko izi filime zakorwaga na mbere y’uko abanyarwanda batekereza gukora filime zabo, maze Jackson asubiza ati, “twarabibonaga. Ariko urabizi ko icyo gihe nta jambo umuntu yari afite ryo kubihagarika. Ubu turi kuvuga nka federation, federation itamaze igihe kinini igiyeho, ariko ifite ubushobozi bwo kuzihagarika, mu gihe icyo gihe cyose nta burenganzira umuntu yari afite n’ubwo twabonaga ko ari ikibazo. Nibyo koko abenshi twakuze tureba udusobanuye ariko ziteje ibibazo.”
Jackson yakomeje avuga ko nta gihe ntarengwa bari batanga kuri aba bantu basobanura filime bamaze kuba benshi ku buryo byamaze no kugaragara ko ari urundi ruganda ruri muri sinema nyarwanda, gusa akaba avuga ko iri ari itangazo ryo kubasaba ko bakwifatira icyemezo cyo kubihagarika byakwanga hakazagera igihe cyo kubafatira ikindi cyemezo.
Abavandimwe 3: Nkusi Thomas uzwi nka Yanga (hagati), Junior (iburyo) na Sankara (ibumoso) bose bamamaye mu gusobanura filime mu Kinyarwanda
Jackson avuga ko hari ugusobanura filime byemewe ku rwego mpuzamahanga ari byo bizwi nka “dubbing” aho hakoreshwa abakinnyi bagasubira mu majwi y’abakinnye iyo filime ariko bakabikora mu rundi rurimi, akaba asaba abasobanura ko niba bashaka kubikora, babikora muri ubu buryo kandi binyuze mu nzira zemewe n’amategeko aho ubikora aba afitanye amasezerano na ba nyiri filime.
Nkusi Thomas wamenyekanye cyane nka Yanga mu gusobanura izi filime, we ntavuga rumwe n’abashaka guca izi filime bazishinja kubangamira isoko rya filime nyarwanda ahubwo arabasaba gushakira ikibazo cy’isoko ryazo ahandi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo yamubazaga icyo avuga kuri iki cyemezo Yanga yagize ati, “Filime zisobanuye se baziciye bate? Barazibeshyeye kabisa, nta soko zibangamira. Filime z’abanyarwanda se ko zaje isoko ryazo rikazamuka cyane, kandi n’izo zisobanuye zihari, ahubwo nyuma isoko akaba aribwo ripfa, urumva hari ikibazo ziteje? Ntabwo ariho ikibazo kiri. Ntabwo ariho ikibazo kiri ahubwo nibashakire ahandi ikibazo cy’isoko kuko filime zisobanuye zirarengana. Abanyarwanda se ko bareba n’izindi zidasobanuye, nazo bazazica? Aho siho ikibazo kiri.”
Ese wowe urakira ute iki cyemezo? Udusobanuye dukwiye gucibwa burundu?
TANGA IGITECYEREZO