Nyuma y’aho inkuru ndende ‘Urukundo nyarukundo’ ikunzwe na benshi ndetse bamwe bagasaba ko yakwandikwamo igitabo bakabasha kuyisoma ku buryo bworoshye, kuri ubu uyu iyi nkuru igiye kwandikwamo igitabo kizasohoka mu minsi ya vuba.
Nyuma y’aho benshi bibazaga iherezo ryayo ryarangiriye, Renzaho Christophe umwanditsi w’inkuru ‘Urukundo nyarukundo yadutangarije ko kuri ubu itazongera kunyuzwa ku rubuga rubuga rwa inyarwanda.com , cyangwa se kuri gukunda.com , ahubwo igiye kwandikwamo igitabo abari basanzwe bayisoma bakazabona iherezo ryayo mu gitabo iri kwandikwamo.
Christophe Renzaho, umwanditsi w'inkuru 'Urukundo nyarukundo'
Yagize ati”Abantu benshi bagiye bansaba ko najya nihutisha ibindi bice ariko bitewe n’akandi kazi mba mfite nsanga bitanyorohera, mpitamo kwandika igitabo gikubiyemo iyi nkuru kuburyo uzayishaka yakigura akayisoma kuburyo bworoshye. Ikindi kandi hari abantu batabashaga kubona ibice byose kuburyo bworoshye,bitewe n’impamvu zinyuranye nabo bagiye bansaba ko nayishyira ahantu hamwe nkaba nakwandikamo igitabo.
Inkuru urukundo nyarukundo yakunzwe na benshi igiye kwandikwamo igitabo
Yongeyeho ati”Ibyifuzo byabo nibyo nakurikije kugeza ubu kwandika inkuru byararangiye, ndetse no kwandikisha igitabo muri RDB ,hasigaye imirimo yo gushyira igitabo ku mugaragaro nacyo kikazajya hanze mu minsi ya vuba.”
Uyu mwanditsi yemeza ko umuntu uzabasha gusoma iki gitabo azakuramo inyigisho nyinshi zamufasha mu buzima busanzwe. Christophe ati”Ndabizi abantu basigaranye amatsiko y’ibyakurikiye aho inkuru yari igeze ku gice cya 11 kubabashije kuyisoma ariko imyandikire y’iriya nkuru ikoze kuburyo atari inkuru gusa ahubwo uyisoma yakuramo inyigisho zikomeye cyane cyane mu mibanire no mu rukundo. ”
Christophe kandi atangaza ko igiciro cy’igitabo’Urukundo nyarukundo ‘kizaba kiri hasi kuburyo buri wese wakunze cyangwa ushaka gusoma iyi nkuru azabasha kukigura. Amakuru y’igihe iki gitabo kizasohokera akazabagezwaho mu minsi ya vuba.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO