Kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2014 nibwo umugabo muremure kurusha abandi ku isi yahuye n’umugabo mugufi kurusha abandi bose ku isi, bakaba bahuye ku nshuro yabo ya mbere ubwo hizihizwaga isabukuru ya Guinness World Record, iki kikaba ari igitabo cyandikwamo abantu bafite uduhigo dutandukanye.
Chandra Dangi mugufi cyane kurusha abandi ku isi ureshya na centimetero 57 (57 cm) yahuye na mugenzi we Sultan Kösen ufatwa kugeza ubu nk’umuntu wa mbere muremure kurusha abandi ku isi, bakaba bishimanye bikomeye ndetse banafata amafoto atandukanye y’urwibutso nyuma y’uko bari basanzwe bazwi muri Guinness World Record kubera uduhigo twabo.
Muri ibi birori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize hatangiye kwandikwa igitabo cya Guinness World Record, aba bagabo bari bashagawe cyane kandi kubabona bahagararanye byashimishije abantu benshi cyane, aho imbaga y’abatari bacye yifuzaga kureba aba bagabo bahagararanye.
Uyu mugabo muremure Sultan Kösen w’imyaka 31 y’amavuko ufite uburebure bwa 2m51cm, akomoka muri Turkey akaba yaraciye aka gahigo guhera mu mwaka wa 2009 ndetse ubu ntiharaboneka undi muntu ku isi ushobora kumusumba. Icyo gihe yari yambuye agahigo umusaza wo mu Bushinwa witwa Xi Shun w’imyaka 63 wari munsi ye ho gato mu burebure.
Uyu mugabo muremure cyan kurusha abandi ku isi kandi mu mwaka ushize yakoze ubukwe bw'igitangaza n'umukobwa nawe muremure ariko kubareba bahagararanye ukaba ubona ko amusumba bikabije, ubukwe bwabo nabwo bukaba bwari bwahuruje abantu benshi cyane.
Mu bukwe bwabo wabonaga umugore agaragara nk'aho ari mugufi cyane
Iki gitabo cya Guinness World Record nacyo ubwacyo guhera mu mwaka wa 2004 cyaciye agahigo ko kuba ari cyo gitabo kigurwa cyane kurusha ibindi kubera udushya tuba turimo aho usangamo impano z’abantu ndetse n’imiterere idasanzwe bigoye kwemera ko ari ibisanzwe.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO