RFL
Kigali

Birashoboka Dufatanyije: Abana bafite ubumuga berekanye impano zitangaje bafite mu birori 'Spread Love 2020'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2020 20:12
0


Ku nshuro ya gatatu umuryango Birashoboka Dufatanyije washinzwe n'umuhanzikazi Tonzi wakoze igikorwa ngarukamwaka cyitwa 'Spread love' gihuriza hamwe abana bafite ubumuga n'imiryango yabo. Spread love yo muri uyu mwaka yizihijwe mu buryo budasanzwe dore ko yahuriranye n'umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga wizihizwa buri mwaka tariki 03 Ukuboza.



Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga wo muri uyu mwaka wa 2020, abafite ubumuga bo mu Rwanda bawizihirije mu birori 'Spread Love' (Dusakaze urukundo) bitegurwa buri mwaka n'umuryango 'Birashoboka Dufatanyije Organization' watangijwe n'umuhanzikazi Uwitonze Clementine benshi bazi nka Tonzi uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni ku nshuro ya gatatu Spread love ibaye. Kuri iyi nshuro, Tonzi n'abo mu muryango 'Birashoboka Dufatanyije', bari kumwe n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo; Ihuriro ry'Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Umuryango Humanity & Inclusion, Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD), Izere Mubyeyi, n'Akarere ka Kicukiro bashimira cyane uburyo kababaye hafi. Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Madamu Umutesi Solange Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro.

Nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Tonzi, 'Spread Love' ni igikorwa ngarukamwaka gihuriza hamwe abana bafite ubumuga n'imiryango yabo, hanyuma abana bafite ubumuga bakagaragaza impano, hakanabaho imurikabikorwa. Kuri iyi nshuro byabaye ku rwego rw'Akarere, mu birori byabaye mu buryo bwubahirije amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. 


Abana bafite ubumuga bafite impano zikomeye zikwiriye gushyigikirwa

Iki gikorwa cyari gisanzwe kibera ahantu hisanzuye cyane cyane nko muri Hotel, mu ma salle y'imyidagaduro, ariko kuri ubu cyabereye mu kigo cya Izere Mubyeyi ahantu naho hisanzuye by'akarusho abana bafite ubumuga bakaba bahamenyereye cyane. Ni igikorwa cyagenze neza cyane, abana bagaragaza impano mu kuririmba, kuvuga imivugo, gushushanya n'ibindi. Aba bana bishimye bikomeye na cyane ko bari bamaze amezi menshi batidagadura kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Tonzi ati "Turashima Imana, ni ukuri byagenze neza nyuma y'igihe kinini abana badasohoka, bari bakumburanye ariko abarezi babidufashamo kugira ngo babashe kubahiriza amabwiriza, byose byagenze neza, abayobozi bitabiriye cyane".


Ni abakozi b'abahanga ku murimo! Ibi ni bimwe mu byakozwe n'abafite ubumuga

Tonzi yavuze ko mu gihe cya 'Guma mu rugo' mu gufasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, babahurije mu matsinda hagamijwe kubakura mu bwigunge. Avuga ko ari ibihe bitari byoroheye aba babyeyi ubwo abantu bose birirwaga mu ngo. Aba babyeyi bahurijwe hamwe, bigishanya ubukorikori-bibafasha kuganira, guhana ubuhamya, bibumvisha ko batari bonyine dore ko banasangiraga buri kimwe cyose babonye.

Tonzi ati "Twagiye dufashanya n'ubwo byari ibihe bitari byoroshye, Imana yagiye idufasha bigenda neza." Kuri ubu bafite amatsinda abiri y'ababyeyi, bakaba baboha ibintu biri mu bwoko butandukanye yaba imyenda yo kwambara ndetse n'imitako. Tonzi avuga ko aya matsinda yafashije cyane aba babyeyi bari bihebye kandi bigunze.


Umuhanzikazi Tonzi ni we washinze umuryango 'Birashoboka Dufatanyije'

Tonzi yavuze ko harimo n'abandi babyeyi bafite imishinga yababyarira inyungu ikanagirira akamaro umuryango mugari, ahamagarira abafatanyabikorwa, gufasha aba babyeyi kuko kubaka umuryango ntako bisa kuko umwana nawe abyungukiramo cyane. Ati "Harimo n'abandi bafite imishinga, turifuza abafatanyabikorwa baza kugira ngo ya mishinga yabo tubahe igishoro babashe nabo kwiyubaka". 

"Kuko iyo wubatse umuryango umwana abasha nawe kugubwa neza kuko niho amara igihe kinini, wa mwana nawe kandi tukita ku mpano ye mu ishuri. Spread love rero iba iriho kugira ngo duhe kwisanzura wa mwana ufite ubumuga kugira ngo agaragaze impano ye, yigirire icyizere mu bantu abone ko ashyigikiwe ndetse n'ababyeyi bakabona ko abana babo nabo babasha kuvamo abantu bahagarara mu nzego z'ubuyobozi, imikino, imyidagaduro,...Dufitemo abahanzi, dufitemo ababyinnyi, abavuga imivugo,.."

Yavuze ko ari ikintu cyo kwishimira ndetse no gushyigikira kuko abo bana benshi baba baraje muri uyu muryango Birashoboa Dufatanyije ubona nta cyizere bifitiye, umubyeyi afite agahinda ndetse avuga ko umwana we ari ikigeragezo, ariko ubu bakaba bishimye babikesha umuryango Birashoboka Dufatanyije Organization.


Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Tonzi nyuma ya 'Spread love 2020'

Muri ibi birori, batengushywe n'imvura yatumye abana bose batagaragaza impano zabo, gusa abashoboye kuzerekana, berekanye ko bashobora ndetse abitabiriye bose banyurwa cyane n'impano bamurikiwe. Tonzi yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro, Izere Mubyeyi, Birashoboka Dufatanyije iteza imbere umunsi ku wundi impano z'abana bafite ubumuga ikabafasha kubakura mu bwugunge. 

Kuvumbura impano ziri muri aba bana no kubigisha imyuga, ni ibintu byabagiriye akamaro kanini cyane cyane muri 'Guma mu rugo'. Tonzi ati "Muri Covid-19 twabonye umusaruro kuko wa mwana aho kugira ngo yigunge yabaga arimo arabohera mu rugo, arashushanya, arafuma, yabaga arimo araririmba, aritoza, ugasanga rya rungu, kwa kwiheba byaragabanutse bitewe nuko yabaga afite icyo ahugiyeho, akanafasha ababyey imirimo". Yasabye muri umwe kwereka urukundo abana bafite ubumuga kuko nabo barashoboye akurikije ubuhamya bw'ibifatika nk'umuntu ubana nabo cyane.


Madamu Umutesi Solange ni we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI 'SPREAD LOVE 2020'


Ni abanyempano bashoboye! Bamwe ni abaririmbyi, abandi ni abasizi

Umuyobozi wari uhagarariye Humanity & Inclusion

Akarasisi k'abana bafite ubumuga bo mu kigo cya Izere Mubyeyi

Habayeho umwanya wo kumurika ibikorwa by'abana bafite ubumuga kuko bibafasha cyane kwiyubaka no kwisanga mu bandi bityo bakigirira icyizere cy'ejo hazaza

Umuyobozi wa Birashoboka Dufatanyije Organization (Tonzi) ari kumwe n'umugabo we (Alpha) baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga bakirwa n'umwana ufite ubumuga ndetse na Valentine

Alpha umugabo wa Tonzi ari mu bitabiriye ibi birori

MC (Uwaboye ibi birori Spread love 2020)

Imvura yatumye ibirori bitarangira, gusa ntibyababujije kwishimira umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga dore ko hari hashize igihe kinini abana badasohoka

Umuhuzabikorwa wungirije mu nama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD)

Birashoboka Dufatanyije Family

Abana bagaragaje impano buri umwe afite

Hatanzwe impano ku bafite ubumuga

Bidagaduye biratinda mu birori 'Spread Love 2020' byahuriranye n'Umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga

REBA HANO INDIRIMBO 'C'EST POSSIBLE' YA TONZI FT MARIAM & LIVINGSTON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND