Kigali

Marina mu ndirimbo ye nshya 'Worokoso' yakoreye i Burayi yumvikanye yiyama abamuvuga nabi-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/11/2020 15:27
1


Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina amaze gusohora indirimbo nshya yakoreye ku mugabane w’u Burayi. Biragaragara ko amashusho yayo yafashwe na Julien (Bm Jizzo) umenyerewe muri Diaspora. Marina yikomye abamwiha, bose ababwira ko abaho uko abishaka.



Marina w’i Rwamagana wahiriwe n’urugendo rwa muzika, iyi weekend yiyongereye ku bandi bahanzi bari gufasha abakunzi b’umuziki kuruhuka no gususuruka biyumvira indirimbo, abahereza indirimbo ”Worokoso”. Ni indirimbo itangira harimo abanyamakuru bavuga mu rurimi rw’icyongereza ko Marina w’umunyarwanda uyu munsi yitabye ubutabera.


Marina yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Worokoso'

Ni amashusho agaragaramo inkuru yigeze kuvugwa kuri uyu muhanzikazi igira iti: ”Ngiyi imyitwarire idahwitse yatumye Marina ahagarikwa mu bitaramo bya Tour du Rwanda”. Aya mashusho, Marina yayafatiye i Burayi mu Bubiligi nk'uko InyaRwanda.com yabitangarijwe na Gahunzire Aristide ureberera inyungu za The Mane umuhanzikazi Marina abarizwamo.

Ni indirimbo Marina yiririmbiramo ko “Arya abana na ba se, ngo nta we utazi ibye sha…”  hari aho aririmba ati ”Bra bra nta cyo zimbwiye njye mbaho uko mbyumba usibe kunkoraho”. Indirimbo ”Worokoso” ifite iminota 3 n'amasegonda 7. Yakozwe na HolyBeat mu buryo bw’amajwi naho amashusho ashyirwaho ikiganza na Julien Bm Jizzo uri gukorera ku mugabane w’u Burayi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'WOROKOSO' YA MARINA

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwimana claudine4 years ago
    Umuntu agomba kubaho ukwabishaka ariko abantu bo nibabyumva kbx indirimboye iranyubaka murakoz numukunz wanyu ubakurikiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND