RFL
Kigali

Ubwiru kirimbuzi: Papa cyangwe yanze kuririmba mu ndirimbo 'Intinyi' y’umuhanzi utaramenyekana Fisery, umujinya ni wose!

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:19/11/2020 7:18
0


Indirimbo 'Intinyi' ya Fisery imaze icyumweru kimwe isohotse, yaririmbyemo Ama G The Black naho Papa Cyangwe arayiyikwepa. Ukuri ni ukuhe ku ruhande rwa Producer Odilo wayikoze, Fisery nyirayo na Papa Cyangwe unengwa kutemera kuririmba?



Umuhanzi Eric Shema ari we Fisery yabwiye INYARWANDA ko yahaye ibintu byose bishoboka Papa Cyangwe ngo yemere kuririmba muri iyo ndirimbo nyamara undi ntiyabyemera ndetse ntiyanamusubiza ibyo yari yamutanzeho byose n'ubwo atabisobanuye. Mu Kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA, yagize ati: ”Papa Cyangwe nasanze atazi kuririmba kandi si tayali”. 

Akomeza avuga ko Papa Cyangwe yanze kuririmba noneho agahita afata Ama G The Black noneho irasohoka. Fisery avuga ko yamwandikiye imirongo bityo Papa Cyangwe kuyiririmba biramunanira. Ati: ”Nka project twari twateguye hari ibintu twagombaga kumuha kandi twarabimuhaye ariko ntanashaka kudusubiza ibyacu”. 

Fisery asobanura ko nta giciro bari bemeranyije gusa ibikenewe byose kugira ngo indirimbo ikorwe byari gutangwa. Producer Odilo yabwiye Fisery ko ashatse umuntu waza akaririmba muri iyo ndirimbo byarushaho kuryoha. 

Fisery mu muziki yahisemo gukorana iyo ndirimbo na Ama G The Black bitewe n'uko we atamugoye nka Papa Cyangwe. Fisery avuga ko ibyo yatanze kuri Papa Cyangwe atabyibuka ariko igihari ari uko hari ibyamugiyeho.

Ukuri kuvugwa n'abarebwa n'iki kibazo 

'Intinyi' ya Fisery yakorewe muri Studio ya Unlimited ishyirwaho ibiganza na producer Odilo. Ku murongo wa telefoni, Idilo yahamirije INYARWANDA ko atazi neza ukuri kwabyo ariko hari icyo yavuga. Ati: ”Ntekereza ko Papa Cyangwe yarebye akabona aririmbye muri iyo ndirimbo byari kumwicira izina”.

Papa Cyangwe avuga iki ku mabuye ari guterwa?

INYARWANDA yakomeje ikomanga ahantu hose ishaka ukuri, noneho mu kiganiro cy’iminota 10 twagiranye na Papa Cyangwe yanabanje kuvuga ko indirimbo ”Intinyi” atayizi. Papa Cyangwe ati ”ibiri real umu-J yashatse ngo dukorane project noneho nari studio banyumvisha indirimbo ariko irimo ijwi ritari ryo kuko harimo ijwi ryiza pe ndangije nshyiramo imirongo ndagenda”. 

Nyuma baramubwiye ngo ajye mu mashusho, ababaza ukuntu bakoze indirimbo kandi atarayumvise. Ati "Igihari ni uko uwo muhanzi yaguze project irangiye barambeshya nyirayo ataririmba. Nanjye ubwanjye ndi kurwana nukuntu nazamura izina none urumva naririmba mu ndirimbo ikoze nabi y’umuntu uririmba nk’igikeri?”. 

Papa Cyangwe asobanura ko ikipe imufasha yahuye n’ifasha Fisery noneho bamusaba kuyisubiramo niba bifuza gukorana na Papa Cyangwe. Ku ngingo y’amafaranga Papa Cyangwe avuga ko yahuye rimwe na Fisery bwa nyuma bagiye kureba niba bayisubiramo, niba bifuza ko ashyiramo imirongo ye. 

Papa Cyangwe avuga ko yabeshyewe muri studio bamwumvisha indirimbo nziza nyamara igiye gusohoka haza ikoze nabi ariyo mpamvu yanze kuyiririmbamo. Papa Cyangwe akomeza avuga ko ikipe ye ariyo yanzuye ko ibyo yaririmbyemo bivamo ku bwo kuririnda izina rye.

Papa Cyangwe ati: ”Man muri ino minsi na we uri umunyamakuru urabizi, iyo umuntu abonye hari akazina umaze kubaka buri wese aba ashaka kukubakiraho izina birambabaza ariko nta kundi nyine ni yo showbusiness turimo ariko ikibabaje ni uko umuntu agusebya atanakuzi bro”.


Indirimbo ”Intinyi” ya Fisery mu gihe cy’icyumweru imaze isohotse imaze kurebwa n’abantu 245 kuri shene ya YouTube ya Eric Shema Fisery. Afite indi “Ndababaye” yakoreye muri Touch Music, mu gihe cy’ukwezi imaze kuri iyo shene ya YouTube imaze kurebwa n’abantu 448.

Fisery avuga ko kuva akiri muto ku myaka 3 yiyumvagamo impano ariyo mpamvu avuga ko ari gukuza ya mpano. Avuga ko hari ibitaramo yigeze kwitabira akabihuriramo n’abahanzi bakomeye barimo PFLA na Jay Polly byabaga bigamije kuzamura impano z’abahanzi byitwaga ‘Award Talent show”. Ni igitaramo cyaberaga mu Burasirazuba cyategurwaga na Radio Izuba.

Asobanura ko afite indirimbo nyinshi muri studio, impamvu yakoze umuziki avuga ko ari uko yakuze awukunda. Ati: ”Nahuye n’ikibazo cy’ubushobozi ubundi nakabaye naramenyekanye kera”. Fisery avuga ko nta muhanzi afata nk’ikitegererezo mu Rwanda hanze ho yemera Michael Jackson umwami wa Pop. Mu Rwanda yifuza kubera abandi urugero. Fisery avuga ko yihiringa cyangwa se akora ibishoboka byose kugira ngo abone amafaranga ashora muri muzika.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND