RFL
Kigali

Hagiye kuba irushanwa 'Stars For Jesus' ry'abana bafite impano mu kuririmba, gucuranga no kubwiriza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/11/2020 20:28
0


Irushanwa Stars For Jesus riheruka kuba mu mwaka wa 2016 ryongeye ryagarutse mu ntego yaryo yo kuvumvura impano ziri mu bana bato batarengeje imyaka 16 y'amavuko. Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020 ni bwo abategura iri rushanwa batangije ku mugaragaro 'Stars For Jesus Talent Detection 2020'.



Irushanwa ryo muri uyu mwaka wa 2020 ryateguwe na Shiloh Tv, Televiziyo ikorera kuri Interineti, y'itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete. Ni televiziyo yatangijwe n'urubyiruko rwo muri iri torero mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ikaba itumira ikanakorana ibiganiro n'abantu bo mu matorero atandukanye nta n'umwe iheje. Mu gihe gito imaze, benshi barayishimira ivugabutumwa ikora.

Kuri ubu Shiloh Tv, umurongo ukorera ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, imaze amezi umunani gusa itangijwe, yatangije igikorwa cyiswe 'Stars For Jesus Talent Detection', akaba ari irushanwa rigamije kuvumbura impano zicyihishe mu bana bato batarengeje imyaka 16 y'amavuko. Ni irushanwa ryubakiye ku murongo wo muri Bibiliya mu Imigani 22:6 havuga ngo "Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo".


Ishimwe Jean Claude mu irushanwa riheruka mu 2016 ni we wabaye uwa mbere mu kubwiriza

Shiloh Tv yatangaje ko batekereje iri rushanwa nyuma yo gusanga abahanzi benshi batangirira ubuhanzi bwabo mu nsengero. Bagize bati 'Icyatumye hatekerezwa iki gikorwa ni uko akenshi twumva abahanzi bakuru bavuga ko bakuze baririmba cyangwa bacuranga mu rusengero, tuza gusanga koko hari impano ziba zihishe mu bana bato ariko hakabura ubafasha ngo izo mpano zigaragare ndetse zikure. Shiloh Tv rero yifuje gutangira iki gikorwa muri uyu mwaka wa 2020, ikazanakurikirana abana bazaba bagaragaje impano''.

Impano ziteganyijwe kuvumburwa muri iri rushanwa, ni ukuririmba, gucuranga no kubwiriza. Iri rushanwa ntawe rizakumira mu bana baturutse mu matorero yose ari mu gihugu, abana basabwa gusa kuba bafite insengero babarizwamo ndetse bakanahabwa uburenganzira n’Itorero ryabo ndetse n'ababyeyi babo. Kwiyandikisha biratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 10/11/2020 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22/11/2020. 

Kwiyandikisha bizajya bikorwa hakoresheje bumwe muri ubu buryo bukurikira: Kohereza ubutumwa bugufi kuri telefone ikurikira; 078 777 7771 ukandimo Amazina yawe, Imyaka yawe y'amavuko (usabwa kuba utarengeje imyaka 16), Itorero ryawe, Icyiciro ushaka kurushanwamo (Kuririmba, Gucuranga no Kubwiriza). Ushobora kandi kuzuza ifishi yateganyijwe mu kwiyandikisha ukuzuzaho imyirondoro yose yavuzwe haruguru, (KANDA HANO).

Umwe mu bayobozi ba Shiloh Tv yabwiye InyaRwanda.com ko 'hateganyijwe amajonjora kugeza ubwo hazasigara abana 3 muri buri cyiciro bakazahembwa ibihembo bitandakunye byateganyijwe ku bana bazaba bageze ku musozo w’irushanwa. Hateganyijwe kandi kuzakurikirana aba bana mu rusengero aho bateranira duharanira ko impano zabo zavumbuwe zikuzwa'.

Twabibutsa ko iri rushanwa ryigeze kuba mu mwaka wa 2015, abahize abandi begukana ibihembo kuwa 24 Mutarama 2016, icyo gihe hakaba haragaragayemo abana bafite impano zitangaje begukanye ayo marushanwa. Kuri ubu rero iri rushanwa rigiye kongera kuba ndetse mu rwego rwo gufasha abana bazatsinda aya marushanwa, hari ibihembo biteganyijwe. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko hari n'amafaranga azahabwa abazegukana ibi bihembo. Ku bindi bisobanuro kuri iri rushanwa mwahamagara: 078 777 7771.


Hagiye kuba irushanwa Stars For Jesus ryo kuvumbura impano zihishe mu bana batarengeje imyaka 16






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND