Bakoresha inka akarasisi banazitatse indabyo. Burya hari inyamaswa zubahwa cyane ku isi zinakorerwa ibirori bihambaye kubera imyemerere no kuzikunda cyane. Sobanukirwa uko zimwe mu nyamaswa zifatwa mu bihugu bitandukanye kuri iyi isi dutuye.
Twebwe abantu dusangiye uyu mubumbe
w’isi n’amoko menshi y’inyamaswa zitangaje, gusa nkeya cyane muri zo zahindutse
ibimenyetso bikomeye mu mico n’imyizerere ya bamwe kubera impamvu zigiye
zinyuranye.
Bitewe n’imbaraga runaka cyangwa inyungu mwene muntu yabonye mu nyamaswa, byatumye atangira kuzikunda urukundo ruhebuje, kugeza ubwo yanaziyegereje ngo babane mu nzu ibizwi nko korora.
Hari izo atiyegereje ariko nyuma akajya azisanga mu mashyamba akazikura ho ibyo azikeneyeho binyuze mu buhigi, izindi arazitinya ndetse akanazigendera kure kubera ubwoba bw’uko zamugirira nabi.
Ariko kandi hari n’inyamaswa mwene muntu yafashe umwanzuro wo kuramya no gusenga, kubera ubwenge yazibonanye yizera ko ahari nawe zamuha kuri ubwo bubasha bwazo.
Bitewe rero n’umuco, imyemerere mu by’idini bya buri hantu cyangwa bigaterwa n’amateka runaka inyamaswa ifitanye n’abantu aba n’aba, ugenda usanga hari inyamaswa runaka ihabwa agaciro kanini kandi hakaba hari impamvu zumvikana ndetse zifatika zituma icyo gice cy’abantu gifata iyo nyamaswa muri ubwo buryo.
v Inka
Uhereye ku kuba abasekuru bacu barizeraga inka bakayigira ikimenyetso cy’ishimwe kirenze ibindi umusore ushaka umugeni aha umuryango w’umukobwa ngo amutware babane, ihembe ry’inka bakaribikamo ibintu by’agaciro by’umwihariko amafaranga, ukareba uko uruhu rwayo rwifashishwaga mu gukora ingoma, abandi bakaba barwambara, bikwereka agaciro bahaga inka ugereranyije n’andi matungo cyangwa izindi nyamaswa.
Si mu Rwanda gusa rero, kuko no mu bindi bihugu byinshi bitegereje bakareba uburyo inka ari inyamaswa ituje, itanga amata yo kunywa yuje intungamubiri, igatanga inyama, amase n’amaganga yayo bikifashishwa mu gufumbira imyaka, banareba uburyo izirikwaho amasuka ikabasha guhinga ahantu hanini mu gihe gito, bibatera kubona ko inka ari ikiremwa cy’agaciro kandi kidasanzwe.
Bamwe mu bantu basize amateka akomeye mu gukunda inka ni abantu ba kera bo mu bihugu nka Misiri, Roma, Ubugereki, ndetse na Isiraheri.
Muri iki gihe cya none hari amadini amwe yubaha inka mu buryo bufatika nk’amadini menshi yo mu gihugu cya Nepal, nk’iryitwa Zoroastrianism muri Iran n’andi menshi yo mu burasirazuba bwo hagati.
Usanga abayoboke bayo madini n’abandi baturage bacishamo bakanywa amaganga y’inka, kuko bizera ko akiza indwara zinyuranye akanatanga umugisha wo kugira amafaranga n’ubutunzi bwinshi cyane, kandi byose bigaherekezwa no kubahwa n’abantu.
Mu gihugu cya Nepal bakoresha inka akarasisi banazitatse indabo kubera ukuntu bazikunda byahebuje
Hari abantu banywa amaganga y’inka cyane cyane mu burasirazuba bwo hagati mu buryo bwo kwivura no gushakisha umugisha utanga ubutunzi
-Inkende
Mu Buhinde inkende zisobanuye byinshi mu muco wabo biturutse kuri imwe mu Mana zabo y’inkende yitwa Hunuman. Abayapani buriya nabo bakunda inkende byahebuje kuko zigaragara mu birango byabo by’umuco by’inshi. Bafite rero insigamigani ivuga ngo ”Ujye wirinda kureba ibibi, kumva ibibi ndetse no kuvuga ibibi”( see no evil, hear no evil and speak no evil).
Iyi nsigamigani rero ni indangagaciro ya buri muyapani, bakaba bayerekana ahantu henshi bifashishije inkende eshatu. Imwe ipfutse amaso, indi ipfutse amatwi, n’indi ipfutse umunwa mu buryo bukurikiranye, bityo buri muyapani wese ubonye icyo kimenyetso bimutera kwibuka ibintu by’ingenzi akwiriye kwirinda mu buzima bwe.
Mu Buyapani ikimenyetso cy’inkende eshatu zipfutse amaso, amatwi n’umunwa cyerekana indagagaciro za buri muturage zo kwirinda kureba, kumva no kuvuga ibintu bibi
-Injangwe/Ipusi
Abanyamisiri ba kera bari bazwiho kubaha ndetse no gukora ibimeze nko gusingiza amapusi. Bisa nk'aho rero korora amapusi mu ngo bwa mbere ari aha byahereye.
Mu myaka ya kera Misiri yajyaga yibasirwa n’ibyorezo by’udusimba duto turyana dusa n’imiserebanya, ndetse n’inzoka nyinshi zateraga mu ngo z’abantu, Byateraga benshi korora amapusi atangira ingano, kuko ariyo yonyine yabashaga kurya ibyo bisimba bikagabanuka, cyangwa se bigashira burundu mu gihugu mu gihe runaka.
Ubwo bushobozi bw’ipusi mu gukiza abantu ibyorezo muri ibyo bihe, byatumye rubanda bazikunda cyane ni uko kuzitunga mu ngo bigasa nk’ikimenyetso cy’umugisha n’ubudahangarwa.
Nkuko n’aha iwacu usanga hari udusimba abana bakura babuzwa guhohotera kubera ko ntacyo dutwara umuntu, mu misiri naho n’ubu kwica ipusi ni ikizira, kandi mu myaka ya kera kuyambura ubuzima byahanishwaga igihano cy’urupfu.
Ikindi kandi ni uko kubera urukundo rwinshi Abanyamisiri bakundaga injangwe, izabaga zapfuye bazikuragamo ibyo mu nda, bakazumisha ubundi bakazisiga imiti yabugenewe ngo zitazabora ibizwi nka mummify, maze bakabika imibiri yazo ahantu habugenewe kugira ngo bazabane nazo ubuziraherezo nk’uko babigenzerezaga abami babo babaga batanze.
Igishushanyo cy’Abanyamisiri cyerekana uko bakundaga ipusi cyane kuko zabafashaga kwirukana udusimba twabatezaga ibyorezo
-Imbwa
Mu bihugu byinshi imbwa ni itungo rikomeye cyane kubera ubushobozi bwaryo mu kumva vuba no gufata mu mutwe amategeko abantu bayihaye, bigatuma ikoreshwa ibintu bitandukanye nko gucunga umutekano ku mazu y’abantu, gusaka ibisasu n’ibiyobyabwenge ku bibuga by’indege n’ahandi, yewe hari n’abazifashisha mu gusuzuma indwara runaka.
Mu gihugu cy’ubuhinde hari ibirori bikomeye cyane ngarukamwaka byitwa Tihar bimara iminsi itanu bikaba byaragenewe imbwa. Muri ibi birori abantu bambara imyenda minini ifite ishusho y’imbwa, bakiyerekana mu muhanda bagenda nkazo.
Abazitunze iwabo mu ngo nabo muri iyo minsi yose basabwa kuzifata neza no kuziha impano mu buryo bwose ngo zishime.
Abashinwa nabo iyo bizihije umwaka mushya ku ngengabihe yabo, umunsi ukurikiye ho ufatwa nk’umunsi mukuru w’amavuko ku mbwa zose, aho nabo bazitaho mu buryo bunyuranye.
Mu misiri naho n’ubwo bakundaga amapusi cyane, imbwa nazo zari zifite umwanya ukomeye mu myizerere yabo kuko bagiraga ikigirwamana cyitwa Anubis cyari mu ishusho y’imbwa kikaba rero cyarafatwaga nk’Imana yo munsi y’ubutaka aho roho z’abapfuye zijya (God of the underworld).
Abantu benshi bakunda imbwa kubera imirimo myinshi ibakorera n’uburyo ari inshuti nziza idatenguha
-Inzovu
Benshi mu Bahinde bafite imyizerere ya Hinduism ari byo kwizera y’uko iyo umuntu apfuye bitewe n’ibikorwa yakoze agaruka ku isi mu ishusho y’ikindi kiremwa runaka, bemera ko umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa kurenza abandi akiri mu buzima, iyo apfuye agororerwa kugaruka ku isi mu ishusho y’iyi nyamaswa y’inyamabere iruta izindi zose ku isi mu bunini.
Ibi babiterwa n’ibintu byinshi byiza biranga inzovu harimo ubwitonzi n’umutuzo mwinshi, ingufu n’ubuhanga bwihariye bwizo ndyabyatsi z’ibiro byinshi, byose bituma ahenshi mu nsengero ziherereye mu majyepfo y’ubuhinde zisengwa zikanaramywa.
Abahinde benshi bafata inzovu nk’inyamaswa y’akataraboneka ku buryo hari n’abayisenga
-Ingwe
Mu nkuru za kera(folklore) ku mico yo muri Korea zombi, ingwe ifatwa nk’ inyamaswa y’ubudahangarwa bwinshi. Izi pusi nini cyane nanone zifatwa nk’ikimenyetso cy’umurava n’imbaraga, kandi abantu benshi bemeraga ko zifite ubushobozi bwo kwirukana imyuka mibi no kuzana amahirwe.
By’umwihariko ingwe z’ibara ry’umweru gusa ziboneka gake cyane, zifatwa nk’izishobora gutanga ubwenge bigatuma abaturage benshi b’abanya-Korea bazubaha cyane bakanazikunda bihebuje.
Hari n’indi mico myinshi y’abantu ku isi ifata ingwe nk’ibinyabuzima bidasanzwe, kuko hari nk’iserukiramuco ry’ingwe(tiger festival) ryitwa Bagh Jatra ribera muri Nepal, riberamo imihango inyuranye isa no kuramya ingwe. Muri Vietnam naho hagaragara insengero nyinshi zatuwe ingwe, zirimo ibishushanyo byazo byifashishwa mu kuzisenga.
Ingwe z’umweru ziboneka hacye cyane ku isi zubahwa n’abanya Koreya y’epfo cyane
-Inzoka
N’ubwo ubukiristu busanisha inzoka n’ikibi,hari imico myinshi mu isi ifata ibi bikururanda bitagira amaguru nk’ikimenyetso cy’uburumbuke. Hari abaturage bitwa Hopi baba mu majyaruguru ya Amerika bakora ibirori biba byiganjemo kubyina bafite inzoka mu ntoki no mu kanwa ngo bakanatambagira ibice binyuranye bazizengurukije ku ijosi ngo bazabashe kororoka ibihe n’ibihe nk’uko babyizera kuva kera.
Hari abantu batunga inzoka mu nzu zabo
-Ingagi
Ingagi ni imwe mu nyamaswa iboneka mu bihugu bicye cyane ku isi, iyi nyamaswa y’inyamabere mu bihugu bicye ibonekamo harimo n’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Uretse kuba iyi nyamaswa ari imwe mu zisurwa n’abantu benshi baturutse ku isi yose, mu Rwanda ni ho usanga umubare munini w’ingagi muri Pariki y’ibirunga.
Ingagi ihabwa agaciro gakomeye cyane mu Rwanda dore ko hari n’umunsi ngarukamwaka wo KWITA IZINA, aho abantu baturutse imihanda yose bahurira mu birori biba ku rwego rw’igihugu bakita amazina abana b’ingagi baba bavutse muri uwo mwaka.
Mu Rwanda hari umunsi ngarukamwaka wo Kwita amazina abana b'ingagi
Src: Ancientorigins.net
TANGA IGITECYEREZO