Kigali

Byinshi ku munsi wahariwe abaseribateri 'Single's Day' wizihizwa tariki 11 Ugushyingo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2024 9:03
0


Tariki 11/11 ni umunsi wahariwe abaseribateri bose ku Isi aho wizihizwa buri mwaka mu bihugu bitandukanye. Uyu munsi uzwi nk'uw'abantu batagira abakunzi cyangwa abatarahitamo, ni umunsi urangwamo udushya turimo ikubitwa hasi ry'ibiciro ku isoko.



Bisanzwe bizwi cyane ko abakundana ari bo bafite umunsi ngarukamwaka wo kubizihiza nyamara n'abatagira abakunzi abenshi bita abaseribateri nabo ntabwo basigaye inyuma dore ko tariki 11/11 buri mwaka ari umunsi wabahariwe.

Uyu munsi utamenyerewe cyane mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika usanga mu bihugu byo muri Aziya  n'u Burayi ari umunsi ukomeye cyane bizihiza byumwihariko mu gihugu cy'u Bushinwa uyu munsi aba ari ikiruhuko ku bantu bose. Uyu munsi mu ndimi z'amahanga bawita Single's Day cyangwa Anti-Valentine's Day.

Ese umunsi w'abaseribateri waje gute?

Umunsi wo kwizihiza abaseribateri watangiriye mu gihugu cy'u Bushinwa mu 1993, utangiriye muri kaminuza yitwa Nanjing University aho abanyeshuri baho bakoze ubushakashatsi babona itariki ya 11/11 idasanzwe kuko ifitemo umubare wa 1 inshuro 4 kuko mu Bushinwa umubare rimwe usobanura ikintu cyangwa umuntu umwe bityo babona iyi tariki ifite umubare wa 1 inshuro 4 ukwiye kuba uw'abantu batagira abakunzi cyangwa se abantu babayeho bonyine nk'uko rimwe (1) igaragaza ikintu kimwe.

Ibi bakaba barabyemeje nyuma y'uko itsinda ry'abasore b'abaseriibateri ryitwaga Mingcaowuzhu ryabaga muri kaminuza ya Nanjing University ryicaye hamwe rikajya inama y'umunsi bahitamo wo kuzajya bizihiza abaseribateri nk'uko abakundana bizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin, maze bahuriza ku itariki 11/11. Ibi byavuye muri iyi kaminuza bikwira hirya no hino mu Bushinwa kugeza mu 1995 ubwo uyu munsi wagirwaga ikiruhuko kuri bose.

Umunsi wahariwe abaseribateri (Single's Day) wizihizwa mu bihe bihugu?

Single's Day nubwo yamamaye cyane ku Isi ntabwo ari ko ibihugu byose biwizihiza ahubwo usanga ku Mugabane wa Aziya , u Burayi na Amerika ari ho habonekamo ibihugu byinshi byizihiza uyu munsi.

Muri rusange ibihugu byizihiza uyu munsi ni ibihugu 7 birimo: China, Indonesia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongere, u Bubiligi, Sweden hamwe na Norvege.

Umunsi w'abaseribateri wizihizwa ute?

Uyu munsi ubwawo ni agashya, kuba warahariwe abaseribateri gusa n'uburyo wizihizwamo, biratangaje. Mu gihe umunsi w'abakundana bawizihiza bahana impano z'urukundo cyangwa basohokana ahantu heza abandi bambika impeta abakunzi babo, umunsi w'abaseribateri bo usanga bitandukanye cyane kuko iyo wabaye ibiciro byose ku isoko usanga byakubiswe hasi bikagabanuka kugira ngo abasiribatere bahahe ku bwinshi bishimishe muri ubwo buryo na cyane ko nta bakunzi bafite baba bari buze kwishimana nabo.

Mu Bushinwa, Amerika, Indonesia hamwe n'u Bwongereza, uyu munsi bawizihiza bashyira igorora abantu mu bijyanye n'ibiciro by'ibintu ku isoko aho usanga amafaranga menshi yaguraga ibintu yakatuweho kuri iyi tariki mu rwego rwo kwizihiza abaseribateri. Kuri uyu munsi kandi by'umwihariko imbuga zikorerwaho ubucuruzi 'Online' zirimo Alibaba, Taobao, Lazada byashyiriyeho poromosiyo abakiriya aho nabo bakatura ibiciro by'ibicuruzwa bigurwa cyane.

Kuri iyi tariki kandi usanga utubari twinshi two mu Bushinwa no mu bindi bihugu byizihiza uyu munsi byorohereje abaseribateri aho babaha ibyo kunywa ku buntu kugeza uyu munsi urangiye.

Gusa nubwo ibyo kunywa biba ari ubuntu ku baseribateri, biragoye kugira ngo batandukanye umuseribateri n'undi ubeshya ko ariwe agamije kunywa inzoga z'ubuntu ariyo mpamvu bashyizeho ikarita iranga umuseribateri ku buryo iyo ageze ku kabari cyangwa mu maduka ya Super Market ayerekana maze agahabwa ibintu by'ubuntu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND