Kigali

Menya byinshi kuri Simon Kimbangu ufatwa nka Roho Mutagafatifu/Mwuka wera ndetse n’abana be bagafatwa nk’Imana iri mu butatu butagatifu

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:12/10/2020 10:37
0


Sobanukirwa byimbitse amateka y’umugabo udasanzwe Simon Kimbangu ufatwa nka roho mutagatifu mu idini rya Kimbanguism, n’abana be bakemerwa na miliyoni nyinshi z’abantu mu isi nk’Imana iri mu butatu butagatifu kubera ibitangaza byabo.



Hari ibihamya byinshi cyane byerekana ko ubukiristu tuzi uyu munsi bwifashisha inyigisho zakwirakwijwe mu isi n’Abanyaburayi, bwaba bufite imizi y’inkomoko muri Afurika mu myaka ya kera cyane.

Muri ibi bihamya harimo ibisigaratongo byavumbuwe mu majyaruguru y’Afurika by’umwihariko mu bihugu nka Misiri na Ethiopia, ahari hatuwe n’abantu b’uruhu rwirabura bitwaga Abakemet, bakaba barifashishaga ibyatsi bimera mu mazi byitwa inkorogoto(papyrus) mu kwandika, ari nabyo impapuro (papers) zikomoraho izina.

Ibi bigaragaza rero ko aribo banditse bwa mbere ibitabo bizwi ko birimo ijambo ry’Imana mu madini anyuranye y’iki gihe, nubwo byaje kwitirirwa abantu batari abirabura bitewe n’impamvu zinyuranye z’amateka nk’uko bigaragara mu gitabo Ancient Spiritual Mystery Teachings of Kemet: The Original Source of Judaism, Christianity and Islamcyanditswe n’uwitwa Simon Star.

Nubwo Abanyafurika bari bazi Imana kuva na mbere kandi bagashyikirana nayo mu buryo bwabo n’umuco wabo, ntibyabujije Abanyaburayi kuza kubigisha nanone gushyikirana nayo mu buryo bw’umuco wa kizungu bitewe n’inyungu nyinshi zabo bwite.

Mu cyahoze ari Congo-Mbiligi (Belgian Congo) ubu isigaye ari Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’ahandi hose muri Afurika, abihaye Imana b’abazungu barahageze mu buryo bwo kogeza ivanjiri.

Abamisiyoneri baje bigisha ijambo ry’Imana iri mu muco wabo, bigora abirabura benshi kubyumva ndetse benshi bagerageza kubarwanya ariko ntibyabakundira. Kimwe n’abagerageje guhuza Imana bigishwaga n’umuco w’Abanyafurika harimo na Simon Kimbangu nabo barabizize.

Simon Kimbangu ni muntu ki?

Nk’uko inyandiko z’idini rya Kimbanguism uyu mugabo yashinze zibyerekana, Simon Kimbangu yavutse ku wa 12 Nzeri mu 1887 avukira mu misozi y’ahitwa Nkamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu.

Yakuze ari umwana udasanzwe kandi ugaragaza imbaraga zashoberaga benshi, kuko akiri muto cyane ku myaka itanu gusa, Kimbangu ngo yakundaga kubwira se umubyara ati” Data mbere y’uko uvuka jye nari ndiho”.

Ibi byatangazaga Se umubyara ndetse bigatera ubwoba abo mu muryango we nkuko bo babyitangarizaga, dore ko yakundaga no kubivuga inshuro nyinshi, ariko ntibabihe agaciro kuko nyine babifataga nk’amagambo y’umwana.

Ikindi kintu kidasanzwe Simon Kimbangu azwiho ubwo yari akiri muto, ni uko hari igihe yari ari kugendana na bamwe mubo mu muryango we, maze akabasigaho gato arimo akina by’abana maze agwa mu cyobo kirekire cyari iruhande rw’inzira, amazi yagwagamo avuye ku musozi muremure ngo atangiza ibintu.

Bagerageje kujya gushaka ubufasha, ariko nyuma y’uko abatabazi bahagera batunguwe no kubona umwana Kimbangu yavuye muri wa mwobo kandi iruhande rwe hari abasa n’abamarayika, biba inkuru mu giturage hose.

Nyuma y’igihe gito ababyeyi be bombi barapfuye, maze nyina wabo amujyana kurererwa mu kigo cy’impfubyi cyashinzwe n’abamisiyoneri b’abazungu cyari hafi aho, kuko atari agishoboye kumurerana n’abandi bana benshi nawe yari yarabyaye.

Amaze gukura Kimbangu yabatirijwe mu itorero ry’Ababatisita, ahita anatangira kubafasha gukomeza umurimo wo kogeza ubutumwa bwiza muri Congo kuko aribo bari baramureze bakanamufasha kwiga.

Igihe yabaga yigisha yakoraga ibitangaza, yasengeraga abantu bagakira indwara n’ubumuga n’abapfuye akabazura bityo rubanda batangira gukurikira inyigisho ze kurenza ba bazungu kuko bari banazi ibye kuva ari umwana.

Banatangiye kuvuga ko Yezu/Yesu yohereje Simon Kimbangu nk’impano ya Roho mutagatifu yageneye isi, akayohereza mu ishusho y’umuntu nk’uko byanditse muri Bibiliya (Yohani 14:15-17) ahafite umutwe w’amagambo uvuga ngo”Yezu abasezeranya umuvugizi roho mutagatifu”.

Aha hakomeza hagira hati” Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. Nanjye nzasaba data, azabahe undi muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo”.

Nubwo Kimbangu atijyeze avuga ngo yerure ko ariwe mwuka wera cyangwa Roho mutagatifu, ariko nanone ntiyigeze yumvikana abuza abaturage kumufata batyo.

Simon kimbangu

Simon Kimbangu afatwa n’abantu batabarika nka Roho mutagatifu/mwuka wera

church in Nkamba

Urusengero rukuru rw’idini ya Kimbanguism mu gace ka Nkamba muri DRC

Mu nyigisho ze Kimbangu yavugaga ko yatumwe na Yezu/Yesu w’I Nazareti ariko ntiyigeze avuga ko abantu bakwiye kumufata gutya cyangwa se kuriya.

Gusa abayoboke be bakomeje kumvikana bamwita mwuka wera kuko ntawundi muntu ku isi waba warakoze nkibyo yakoze usibye Yezu Kristu wenyine, ndetse banafata icyemezo cyo kwita ririya dini rya Kimbanguism ishami ry’ubukiristu, rikaba itorero rya Yezu/Yesu we uhagarariwe mu isi n’intoranywa ye idasanzwe ari we Simon Kimbangu(Église de Jésus Christ sur la Terre par son envoyé spécial Simon Kimbangu).

Abantu bavuye imihanda yose babonaga ibyo yakoraga barumirwaga bakabona adasanzwe, kandi bikagaragara ko ibyo akora atabikoreshwa n’imbaraga zivuye mu bupfumu kuko iwabo nta wigeze akora bene ibyo, kandi akaba yari yararezwe n’abazungu b’abamisiyoneri rubanda rwose bareba.

Mu idini rye yatangiye kwigisha Bibiliya akajya ayihuza n’ubuzima bw’Abanyafurika, birakaza bikomeye abakoroni b’Ababiligi baramufunga.

Yamaze mu buroko imyaka 30, aho yaje kugwa mu 1951 ku mpamvu n’ubu zitavugwaho rumwe, nubwo abo mw’itorero rye bashinja abamissiyoneri b’Ababiligi kuba ari bo bamwishe.

Dore impamvu abana ba Simon Kimbangu bafatwa nk’Imana mu butatu butagatifu

Amadini menshi ya gikiristu yemera ubutatu butagatifu (Trinitarian formula), aribyo kuvuga ko Imana imwe rurema wa byose yigaragaza mu buryo butatu ari bwo: Imana data, Imana mwana ariwe Yezu/Yesu Kiristu ndetse na Roho mutagatifu/Mwuka wera.

Ku bakimbanguist ho rero harimo itandukaniro, kuko ubu butatu butagatifu babubona mu bana Simon Kimbangu yabyaye.

1. Diangienda Kuntima

Ubwo Simon Kimbangu yamaraga gupfa mu 1951 idini rya Kimbanguism ryahise ryimika umuhungu we muto witwagaDiangienda Kuntima ngo amusimbure, kuva ubwo ahita aba ari we bizera nka Roho mutagatifu/mwuka wera.

Icyibanze cyatumye Diangienda Kuntima ariwe usigarana umurage wa se, ni uko ngo Simon Kimbangu ubwe mu mwaka wa 1910 yitangarije ko azongera akavuka mu 1918 umwaka neza neza Diangienda yavutse mo.

Ikindi kandi ni uko Diangienda yakunze kumvikana atanga ubuhamya bw’uko we n’abavandimwe be hamwe na nyina ubabyara, kera mu buto bwe iyo se yahingukaga bakajya kumuhobera bamusuhuza, abandi bose baramuramutsaga bisanzwe, ariko we yamukoraho agafata ubusa.

Ibi byaramubabazaga cyane, maze yatangira kurira Papa we Kimbangu akamubwira ati” mwana wanjye wirira, njye nawe ntitwahoberana, kuko turi umubiri umwe”.

2. Salomon Diangani Dialungana

Uyu nguyu we afatwa n’abayoboke b’idini ya Kimbanguism nka Yezu/Yesu wongeye kuvukira mu isi, ndetse naho yavukiye muri Nkamba bahafata nka Yeruzalemu nshya (new Jerusalem) mu buryo bw’imyizerere yabo.

Dialungana ntiyigeze yiga amashuri ndetse yavugaga ururimi rumwe gusa rw’iwabo gakondo rwitwa Kikongo kandi azwiho kuba yaragiraga amagambo macye cyane.

Mu mwaka wa 1994 hari umugore wapfuye maze umurambo we bawuzana muri Nkamba ku rusengero rw’Abakimbanguist, kuko byari byaramaze kumenyekana muri Congo yose ko abahungu ba Simon Kimbangu nabo babasha kuzura abantu.

Dialungana yaramwegereye ubundi asenga akanya gato, abaza izina rye, ubundi amufata ikiganza ari nako amuhamagara mu izina inshuro eshatu mu rurimi rw’iwabo gakondo rwa Kikongo, agira ati”telama” bivuga ngo byuka.

Umugore yafunguye amaso amera nk’uwikanze kubera yabonaga abantu benshi cyane bashungereye aho, arahaguruka bamusindagiza akanya gato ubundi Dialungana abwira abavandimwe be kumurekura akigenza.

Wa mugore yamaze gufata akabaraga arahagaruka apfukama imbere ya Dialungana, baganira akanya gato bonyine ubundi baramucyura aba azutse atyo. Uyu mwana wa Simon Kimbangu rero, yayoboye idini rya Kimbanguisma kuva mu 1992 kugera apfuye mu 2001.

3. Kisolokele

Uyu niwe mwana w’impfura kuri Simon Kimbangu akaba afatwa nk’imana data mu butatu butagatifu mu myizerere y’aba Kimbanguist.

Abakuru mu idini n’abandi bayobozi muri ryo, bavuga ko batigeze na rimwe babona Kisolokele asenga nk’uko abandi bavandimwe be babikoraga, bikabahamiriza ko ntawundi yari kuba asenga kuko nyine ariwe uri hejuru mu butatu butagatifu (Imana data).

Ikindi kintu cyamenyekanye cyane kigatuma abakimbanguist bashimangira ko ari Imana data, ni uko muri iri dini higeze kuba ibirori, maze bihumuje umwe mu bigisha agasaba Kisolokele gutera isengesho ryo gusoza.

Iki gihe umuvandimwe we Diangienda wa wundi bizera nka Roho mutagatifu, yahise aza bwangu yambura indangururamajwi Kisolokele, ubundi yihanangiriza itorero, arimenyesha ko gusaba Kisolokele gusenga bishobora gutera irangira ry’isi, kuko Imana idasenga ahubwo isengwa.

Mu mbwirwaruhame nkeya Kisolokele yagejeje ku bayoboke b’itorero rya Kimbanguism ntiyigeze avuga ko ariwe Mana data ariko nawe ntiyigeze abuza abantu kumufata batyo.

Nubwo Simon Kimbangu n’abahungu be bose bapfuye, mu Bakimbanguist haracyari imyizerere y’uko bose bagenda bazukira mu buzukuru babo.

Nk’ubungubu uyobora iri dini kuva mu Kwakira 2002 kugeza ubu ari we Simon Kimbangu Kiangani, ni umwuzukuru wa Simon Kimbangu watoranyijwe n’abakuru mu idini baramwimika, ndetse ubu bemeza ko ariwe Roho mutagatifu/mwuka wera basigaranye.

Ibi babishingira kukuba Kiangani yaravutse kuwa 12 Ukwakira mu 1951 umunsi neza neza sekuru Simon Kimbangu yapfiriyeho ubwo yari mu buroko.

Abakimbanguist bahise bahamya badashidikanya ko Kiangani ariwe Simon Kimbangu waje bundi bushya.

Simon kimbangu kiangani

Simon Kimbangu kiangani uyoboye idini ry'Abakimbanguist muri icyi gihe

Ubu Kiangani arubashywe cyane muri Congo, kuko n’aba Perezida ba Congo bakunda kumusura iwe ndetse bakamutumira ngo abasengere cyangwa bakamutumira ngo baganire ku buzima bw’abayoboke ba Kimbanguism kuko ari benshi cyane mu gihugu.

kiangani and President

kiangani and President

Felix Tshisekedi Perezida wa RDC yasuye Simon Kimbangu Kiangani mu minsi ye ya mbere ku buyobozi bw’igihugu na nyuma yaho

Kiangani and Former president kabila

Joseph Kabila Kabange nawe yakundaga gutumira no gusura cyane Kiangani ufatwa nka mwuka wera/Roho Mutagatufu

Kugera kuri uyu munsi iri dini rya Kimbanguism rifite abayoboke barenga Miliyoni 22.5 ku isi hose bazwi nka Kimbanguists, gusa abayoboke benshi biganje muri Afurika yo hagati, n’ubwo no mu bindi bihugu byinshi byo ku isi hagiye hari amashami menshi yaryo kandi afite abayoboke benshi.

Aba bose rero iyo batangiye isengesho cyangwa barisoza bagira bati”ku izina ry’Imana data(Kisolokele), na Mwana(Dialungana) na Simon Kimbangu/Diangienda/Kiangani”.

Bimwe mu bintu bitangaje kuri iri dini rya Kimbanguism ni uko ryizihiza Noheli kuwa 25 Gicurasi kuko aribwo Dialungana umwe bafata ka Yezu yavutse mu 1916, kandi rikaba ari idini ryubashywe cyane ndetse ryemewe mu nama mpuzamahanga y’amadini n’amatorero (World Church Council) kuva mu 1969.

Iri dini kandi rifite Radio, Television n’ibindi bikorwa remezo byinshi harimo na kaminuza yitwa Universite Simon Kimbangu yigisha ubuvuzi, amategeko n’ibindi.

Kimbanguism

Simon Kimbangu Kiangani iyo yakirwa n’abayoboke b’idini ya Kimbanguism biba ari ibirori bikomeye cyaneKimbanguism

Kimbanguism

Mu rusengero rwa kimbanguism haba hakubise huzuye mu gihe cy’amateraniro

Kimbanguism

Itsinda ry’abakimbanguist bacuranga mu gihe cy’umutambagiro w’aho basengera

Kimbanguism

Kimbanguism

Abagabo b’abakimbanguist bacigatiye utubase turimo amafaranga bagiye gutura

Src: ozy.com & BBC









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND