RFL
Kigali

Gospel yungutse itsinda rishya Gisele & Gentille ry'abakobwa 2 nyuma y'izimira rya The Sisters na The Blessed Sisters-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2020 17:24
2


The Blessed Sisters na The Sisters, amatsinda akomeye yari agizwe n'abakobwa b'abahanga mu miririmbire, uwavuga ko yazimiye, biragoye ko haboneka umutera ibuye. Amaze kwibagirana neza neza. Kuri ubu amakuru meza ahari ni uko umuziki wa Gospel wungutse itsinda rishya 'Gisele & Gentille' rigizwe n'abakobwa babiri b'abanyempano.



Mu myaka yashize, amatsinda tuvuze haruguru yari ahagaze neza cyane mu Rwanda, ndetse yari afite urufunguzo rwafungurira umuziki nyarwanda wa Gospel umuryango winjira ku gasongero k'amatsinda akomeye cyane ku Isi, gusa kuri ubu arasa nk'ayamaze gusenyuka ushatse wongereho burundu bitewe n'impamvu zinyuranye. 

The Sisters ni itsinda ryari rigizwe na Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Tonzi na Phanny Wibabara. Iyo bageraga kuri stage, ibintu byahitaga bihinduka bitewe n'imbaraga babaga bafite ziherekejwe n'ubuhanga buhanitse mu miririmbire yabo isasiwe n'amajwi meza. Bararirimbaga ukagira ngo ni Abamalayika. Kuri ubu uko ari bane, buri umwe yashyize imbaraga mu gukora umuziki ku giti cye ndetse bahagaze neza rwose dore ko buri umwe ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda.

The Blessed Sisters ryo ni isinda ryari rigizwe n'abakobwa batatu bavukana ari bo: Peace, Rebecca na Dorcas. Iri tsinda ryari rikunzwe bikomeye mu gihugu by'akarusho mu Ntara y'Iburasirazuba aho bakomoka ari naho batangiriye umuziki. Banabarizwaga muri korali Imirasire yanditse amateka i Burasirazuba, gusa nayo magingo aya yaburiwe irengero. The Blessed Sisters bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziherekejwe n'umudiho n'amajwi meza cyane, zirimo: 'Araguhamagara', 'Wahanze u Rwanda', 'Our Father' (Bayikoze mu 2015 ari babiri gusa), n'izindi. 

Nyuma y'uko babiri mu bagize The Blessed sisters bashatse abagabo, bakajya gutura hanze y'u Rwanda, Dorcas Ashimwe wasigaye mu Rwanda nta yandi mahitamo yari afite, aha akaba yarahise atangira gukora umuziki ku giti cye nk'umuhanzikazi wigenga. Icyakora iyo uganira n'abagize iri tsinda bakubwira ko itsinda ryabo ntaho ryagiye, bakongeraho ko Imana nibishima bazongera bakaririmbana ari batatu.

Itsinda rishya Gisele & Gentille, ni bantu ki, bazanye iki, ni irihe banga bazakoresha ngo nabo batazimira?


NIYIBIZI Giselle w'imyaka 22 y'amavuko na UMUHOZA Gentille w'imyaka 20 y'amavuko ni bi bagize itsinda Gisele & Gentille. Gisele, ni umukobwa ukiri muto warangije amashuri yisumbuye, akaba aririmba muri Korali Shiloh yo muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze. Gentille nawe yarangiye ayisumbuye, akaba ari umukristo mu itorero Bethel ry'i Musanze. Bombi batuye mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru ari na ho bakorera umuziki. 

Bamenyeniye mu mashuri yisumbuye, bamaze kuyasoza, banzika kuririmbana ari babiri. Bavuga ko bazakomeza kuririmbana nk'itsinda rya babiri na cyane ko ufite intego bimufasha kudacogora ku cyo yiyemeje. Ku bijyanye n'ibanga bazakoresha rizabafasha kudacogora, Gisele mu magambo arimo ubwenge, yagize ati "Sinavuga ko hari ibidasanzwe tuzanye, gusa burya abantu bagira intego zitandukanye n'uburyo bazikomeza n'impamvu ibibatera, bigatuma udacogora ku cyo wiyemeje".

Gisele & Gentille bahuriye bwa mbere ku ishuri biga mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye (O'Level) aho banaririmbanaga muri korali yo ku ishuri. Guturana no kuririmbana ku ishuri, byatumye baba inshuti gutyo bakajya bahimba indirimbo, nyuma baza kugira igitekerezo cyo kujya baririmba ari babiri ariko babanza kuzitirwa no kubura uburyo, muri uyu mwaka akaba ari bwo byabakundiye babishyira mu bikorwa.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Giselle NIYIBIZI yadutangarije impamvu bakoze itsinda ry'abakobwa babiri gusa ndetse anakomoza ku ntego bafite mu muziki wa Gospel binjiyemo. Yagize ati "Impamvu turi babiri ni uko ari ko twabyifuje, twumvaga ari byo bizadutera imbaraga nk'abantu baziranye. Intego ya mbere turifuza gutanga ubutumwa bwiza bw'lmana tubinyujije mu bihangano byacu mu ndirimbo".


Gisele & Gentille bahuje imbaraga bakora itsinda rya babiri

Asobanura igihe yatangiriye umuziki n'uko impano yo kuririmba yagiye ikura umunsi ku wundi, Gisele yagize ati "Gisele by'umwihariko yatangiye kuririmba ari umwana mutoya cyane afite imyaka umunani (8) aririmba muri korali y'abana bato mu ishuri ryo ku cyumweru, azamuka gutyo, aza kuririmba muri korari yitwa Urufatiro, nyuma yaje guhindurirwa izina yitwa Shiloh".

Yavuze ko mu bahanzi ba Gospel bo mu Rwanda akunda cyane umuramyi Papi Clever, ati "Nkunda Papi Clever. lmpamvu mukunda, nkunda ukuntu aririrmba, mbese muri make nkunda ijwi rye". Yatangaje ko magingo aya itsinda ryabo Gisele&Gentille rimaze gushyira hanze indirimbo imwe bise 'Niwe Mwami' yasohokanye n'amashusho yayo, naho izo bamaze kwandika zose hamwe akaba ari indirimbo 8 ziri mu gitabo.

Ku bijyanye n'icyo byasaba umuntu wundi washaka kwinjira mu itsinda ryabo Gisele&Gentille, Gentille UMUHOZA yaciye amarenga ko bitapfa gushoboka. Aganira na InyaRwanda.com, yagize ati "Ku bijyanye no kuba twafatanya sinzi ko byapfa koroha, icyakora hari utwifuza, twamufasha wenda ariko bitari ibihoraho. Ariko bitavuze ko ntawudufasha dukeneye!. Ashobora kuba umwe muri twe mu buryo bw'ibitekerezo, bw'amasengesho, etc, biremewe, n'Imana yamuha umugisha".

Kimwe na Gisele, Gentille nawe yavuze ko kuririmba yabitangiye kera akiri muto aho yaririmbaga ibintu bimujemo. Mu mwaka wa 2012 ni bwo yatangiye kuririmba mu ma korali, arakomeza akajya ahimba indirimbo zimwe akaziha abandi, biza gufata intera aho yahuriye na Gisele, batangira kujya bahimbana indirimbo ubwo biganaga mu cyiciro rusange ku kigo kimwe. Nyuma yo gusoza ayisumbuye, bemeranyije gukora itsinda, ubu bakaba bamaze kwandika indirimbo 8 nk'uko twabivuze haruguru.

Kuri ubu Gisele & Gentille bamaze gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Ni we Mwami' banyujije ku rukuta rwabo rwa Youtube bise 'Gisele Gentille'. Twabajije Gisele ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo yabo ya mbere bashyize hanze, adusubiza agira ati "Indimbo duherutse gusohora irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko lmana ari yo kwizerwa kandi ko ari yo gushimwa kandi ko lmana yatanze umwana wayo ngo aducungure kugira ngo tubone ubugingo".


Gisele (ibumoso) na Gentille (iburyo) abakobwa babiri bagize itsinda Gisele&Gentille

REBA HANO 'NI WE MWAMI' INDIRIMBO YA GISELE & GENTILLE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa Dauson Karangwa3 years ago
    Icyo njye mvuga kuri iri tsinda (Gisele&Gentile)nuko mbere na mbere nshimye Imana ibashoboje gushyika ku ntego yabo nubwo urugendo rugihari kuko nibwo bagitangira gusa biranejeje cyane kdi courage imbere ni heza turabasengera gusa umwe muri bo we turaziranye cyane n'umukobwa mwiza cyane kdi Uzi kuririmba neza afite ijwi ryiza kuko twaririmbanyeho ndamuzi nawe nketse ko yamenye kuko narimubereye president nawe ari drigente muri choral twaririmbanagamo gusa nyuma yaje kwimuka biba ngombwa ko agenda ariko biranejeje ko akomeje gukorera Imana.Thx kdi Imana ikomeze iba blessing sisters,we pray for you.
  • Gisele &Gentille3 years ago
    Turabashimiye mwemukoje kudukurikirana mudukomeza muburyobutandukanye bwamasengesho ibitekerezo nibindi Karangwa nawe tugushimiye cyane IMANA Iguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND