RFL
Kigali

Agakoresho kakoreshwaga mu gutera Michael Jackson ibiyobyabwenge karatezwa cyamunara

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:25/09/2020 13:36
0


Michael Jackson wapfuye ku myaka 50 yari amaze kwibikaho ibihembo 13 bya Grammy Award,none nyuma y’imyaka 11 yitabye Imana agakoresho kakoreshwaga mu kumutera ibiyobyabwenge mu maraso mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe kagiye gutezwa cyamunara n’umwe mu bagize umuryango we.



Nubwo nta mukunzi /umufana wa Michael Jackson wakwishimira kubona ibi, gusa umuryango we wiyemeje kugurisha aka gakoresho, umwanzuro wafashwe na mubyara we Marsha Stewart, watangaje ko aka gakoresho kari kugurishwa hamwe n’ibindi bikoresho Michael Jackson yakoreshaga, muri macye ikintu cyose kigeze gukoreshwa n’iki cyamamare kikaba cyavamo amafaranga, we ashaka kukigurisha.

Itsinda ry’impuguke za Las Vegas riba mu kitwa Memorabilia, ryizeye kubona byibuze amadolari 2500 kuri aka gakoresho kakoreshejwe na Michael Jackson abifashijwemo na Doctor Conrad Murray wamukurikiranaga muri Kamena umwaka wa 2009 ubwo yanywaga ibiyobyabwenge bya buri munsi ndetse akanaterwa Propofol ya buri gihe kugira ngo imugabanyirize ububabare.

Mubyara ndetse na mwishywa ba Michael Jackson bemeje ko Marsha yafashe agakapu karimo ako gakoresho igihe Michael Jackson yaramaze gupfa ubwo bavaga kumusura we na se Joe. Nubwo Propofol yaje gushonga, ariko Marsha avuga ko “ADN” ya Michael Jackson igumaho kuko mu miyoboro ya plastiki yako gakoresho hakirimo amaraso ye.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Mirror.co.uk, Mubyara wa Michael Jackson akomeza avuga ko iyi propofol ariyo ya nyuma yari afite mu kaboko ke igihe yapfaga nubwo abapolisi ba LAPD bari bamaze gukuraho ibikoresho by’ubuvuzi aho icyaha cyakorewe nyuma y’amasaha make Michael Jackson yitabye Imana ku ya 25 Kamena 2009.

Muganga wa Michael Jackson, Doctor Conrad Murray yaje guhamwa n’icyaha cyo kwica atabingambiriye, nyuma yuko bigaragaye ko yahaga Jackson ibiyobyabwenge birenze urugero harimo no kumuha propofol ya buri gihe.  Bimwe mu bindi bikoresho bya Michael Jackson birimo bigurishwa harimo umukandara yambaraga, plante yambaraga ku mutwe, amafoto ndetse n’ingofero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND