RFL
Kigali

Shaffy yahishuye imyaka yari yarasinye muri Label ya The Ben n’icyatumye avamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2020 10:59
0


Umuhanzi Shaffy yatangaje ko yari afite amasezerano y’imikoranire y’imyaka ine muri Label ya Mugisha Benjamin [The Ben], ariko ko mu minsi ishize ari bwo yafashe icyemezo cyo kuyikuramo ku mpamvu z’inyungu ze bwite.



Mu 2019 nibwo The Ben yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki inkuru nziza y’uko yafunguye inzu ifasha abahanzi mu bya muzika [Label] yise Rock Hill kugira ngo afashe abahanzi bakimuzaka mu rugendo rwabo rw’umuziki. 

Iyi Label yatangiranye n’umuhanzi Shaffy wavukiye mu Rwanda, ariko kuri ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mpamvu z’amasomo.

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, nibwo umuhanzi Shaffy yatangaje ko atakibarizwa muri Label yitwa Rock Hill y’umuhanzi The Ben yari amazemo umwaka umwe.

Uyu muhanzi yavuze ko umubano n’ubufatanye afitanye na The Ben bizakomeza kubaho, kuko ari umuhanzi mukuru w’umunyabigwi afatiraho urugero.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na Shaffy, yavuze ko icyo abantu batamenye ari uko yari afitanye amasezerano y’imyaka ine n’abareberera inyungu za The Ben.

Avuga ko yafashe icyemezo cyo kwikura mu maboko yabo “bitewe n’impamvu z’inyungu zanjye bwite.” Ntiyerura neza impamvu yahagaritse imikoranire ye n’abashinzwe inyungu za The Ben ‘ariko ighe cyabyo nikigera nzabivuga’.

Shaffy avuga ko kuba The Ben ari kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, biri mu byatumye ahagarika amasezerano yari afitanye n’abarerera inyungu ze.

Ati “Yego! Ariko ahanini management ye n’iyo twakoranaga ni naho havuye ikibazo. We nka The Ben nta masezerano twari dufitanye.”

Uyu muhanzi avuga ko yishimira igihe cy’umwaka umwe yari amaze muri Rock Hill ya The Ben, ashingiye ku ndirimbo ebyiri ‘Akabanga’ na ‘Sukuma’ yahakoreye ndetse n’ibindi bikorwa.

Yavuze ko mu mishinga ya vuba afite harimo gusohora indirimbo nshya yise ‘Worth it’ na ‘Ep’ y’indirimbo nshya, iriho indirimbo yakoranye n’umuhanzi Meddy.

Uyu muhanzi yavuze ko yari afite gahunda yo kuza mu Rwanda muri Kamena 2020, ariko akomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Avuga ko Covid-19 nicogora azagera mu Rwanda agakorana indirimbo n’abahanzi bo mu rugo.

Shaffy yavuze ko yari yarasinye amasezerano y'imyaka ine n'abareberera inyungu za The Ben

Shaffy avuga ko kuba The Ben ari mu Rwanda byakomye mu nkokora imikorere ye bituma afata icyemezo cyo kuva muri Label ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND