Umuhanzi w’Umunyarwanda, umuhanga akaba n’inzobere muri muzika mu njyana ya Reggae, Rurangirwa Darius (Jah Bone D), agiye gushyira hanze Album ya Kane izaba iriho indirimbo 14 harimo n’izivuga ku muco w’u Rwanda.
Ni umuhanzi umaze igihe mu muziki dore ko awumazemo hafi imyaka isaga 30. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo nka; “Si abantu”, “Gasabo”, “My Shepherd”, “Let Dem Talk”, “France” (yanamuteje ibibazo bikomeye mu Bufaransa) n'izindi.
Album ye ya Kane ateganya kuyishyira hanze mu kwezi
gutaha k'Ukwakira uyu mwaka. Album ye ya mbere ni “Intashyo”, iya kabiri ni “Le Rebelle” na “love
campaign” ya gatatu. Iyi ya kane iri
hafi gusohoka ikaba yitezwe na benshi dore ko harimo abacuranzi bakomeye bakoyizeho barimo: 'Andre Dennis, Shan uzwi cyane muri Israel
Vibration', Djul Lacharme kabuhariwe mu gucuranga gitari, usanzwe acurangira
ikirangirire muri Afurika, Alpha Blondy.
Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, uyu muhanzi w’inararibonye
muri muzika mu njyana ya Reggae yahamije ko iyi Album ari kwitegura yamutwaye imbaraga nyinshi kuko yifuza ko yazaba ifite ingufu. Iyi album kandi
n'ubwo izagaragaraho indirimbo za Reggae y’umwimerere, izanasohokaho indirimbo
zivuga ku muco w' u Rwanda nk'amazina y'inka n'izindi ariko zikoze mu mudiho wa
Reggae.
Jah Bone D, yaririmbanaga na Ingeli band, yagize
uruhare muri Album nk’iyitwa “Cyenyera
inkindi y'ubuzima”, “Save the children” n'izindi. Uyu mugabo magingo aya aba mu
gihugu cy’u Busuwisi aho abana n'umugore we n'abana batatu.
Jah Bone D ari kumwe na Alpha Blondy, inshuti ye
Nk’umuhanga akaba n’inararibonye muri muzika,
yabajijwe impamvu abona muzika Nyarwanda idatera imbere nko mu bindi bihugu,
yemeza ko ahanini ari imbogamizi za
Politiki y’igihugu iba idateza muzika imbere.
Ati: “Ahanini harimo n'ibibazo bya politike ishingiye
ku muco kuko usanga Leta idashyira ingufu mu gufasha abahanzi. Ahandi usanga hari amafaranga agomba gufasha abahanzi mu
gutegura ibitaramo n'ibindi ukanasanga muri za Ambassade hari umukozi ushinzwe
umuco n'ubuhanzi ahanini ari nawe uhuza abahanzi bo mu gihugu cye n'ab’ahandi”.
Yakomeje atangaza impamvu injyana ya Reggae idatera imbere cyane mu Rwanda, ashinja itangazamakuru kutayiha umwanya munini ngo icurangwe cyane, ibi ni imbogamizi abona ya mbere.
TANGA IGITECYEREZO