RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yanuriwe na cake ya PetersBakers yazimaniwe ku isabukuru ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/09/2020 1:16
0

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2018 yizihije isabukuru y'amavuko tariki 18 Nzeri, inshuti ze za hafi ziramutungura zimutegurira umutsima udasanzwe ushushanyijeho ifoto ye, ukaba warakorewe muri PetersBakers iwabo wa cake z'umwihariko mu Rwanda.



Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ku mugoroba w'uyu wa Gatanu ku munsi w'isabukuru ye, Miss Iradukunda Liliane yashimiye cyane kompanyi ya Petersbakers ku bwo kwifatanya nawe ku munsi w'amateka mu buzima bwe, umunsi yaboneyeho izuba. Yafashe ifoto ya cake bamukoreye, ayishyira kuri Instagram, munsi yayo arandika ati "Mwakoze cyane Petersbakers". 


Miss Liliane yashimiye cyane Petersbakers

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda, nabo banyujije ubutumwa kuri Instagram yabo @missrwandadotrw bashimira Petersbakers ku bw'umusanzu wabo mu migendekere myiza y'isabukuru ya Miss Liliane. Bavuze ko isabukuru ye yabaye nziza cyane bigizwemo uruhare na Petersbakers. Banditse bati "Petersbakers, mwakoze gutuma akora (Miss Liliane) isabukuru idasanzwe".


Ubutumwa bw'ishimwe bw'abategura irushanwa rya Miss Rwanda

Petersbakers bakorera ku Kimironko ahateganye n'iyahoze ari KIE. Ni bo ba mbere mu Rwanda mu gukora cake zitangaza benshi bitewe n'uko bazikora muri 'Design' zitandukanye, yaba mu ishusho y'umuntu, iy'imodoka, inzu, isakoshi, inkweto, umupira w'amaguru, umupira w'intoki, Laptop,igitanda, n'ibindi. Umuntu ubonye bwa mbere cake zabo ntashobora kwemera ko ari cake iribwa, ashira amatsiko ari uko ayiriyeho. Akarusho kandi ni uko ziryoha cyane, ibi ukaba wabihamirizwa n'uwo ari wese waziriyeho.

Bahamagare kuri iyi telefone (0786048392) uzabagane bagufashe kwizihirwa cyane mu birori byawe cyangwa iby'inshuti yawe. Kuri Instagram bitwa @visit_petersbakers. Akarusho ntibahenda kuko kuva ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500,000 Frw) ubasha kubona cake. Mu gufata neza abakiriya babo, Petersbakers batanga 'Cake Card' igura 10,000 Frw, uyifite akaba yemerewe guhabwa cake ebyiri z'ubuntu mu mwaka, imwe ikaba iye bwite indi ikaba iy'inshuti ye.


Umutsima udasanzwe wakorewe Miss Liliane ku isabukuru ye y'amavuko


Miss Iradukunda Liliane yizihiza isabukuru y'amavuko buri tariki 18 Nzeri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND