RFL
Kigali

Abakobwa batatu bo mu Misiri babonye itike yo kwitabira Miss Career Africa i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2020 9:57
0

Abakobwa batatu bo mu gihugu cya Misiri babonye itike yo guhatana mu irushanwa rya Miss Career Africa izasorezwa i Kigali, mu Ugushyingo 2020.



Aba bakobwa babarizwa muri Afurika y’Amajyaruguru bari bahatanye ari bane, aho amajwi yo kuri internet yagaragaje ko batatu muri bo ari bo babonye itike yo kwitabira Miss Career Africa. 

Ababonye itike ni Amira Hossam wagize amajwi menshi y’abamutoye kuri internet aho yagize 1803, Yasmine Medhat wagize amajwi 1642 n’aho Reem Shabrway we yagize amajwi 1598.

Umukobwa utabonye amahirwe yo gukomeza ni Shaymaa Abdelhamid. Uko ari bane bari batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kemeje ko bafite imishinga yo gushyigikirwa.

Yasmine Medhat wabonye itike yo gukomeza ni rwiyemezamirimo ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubugeni.

Uyu mukobwa asanzwe akora ibijyanye na Graphic Design’ ndetse avuga ko ari akazi keza, kuko gatuma umuntu agaragaza itandukaniro n’uburyo buri mukiriya aba afite icyo ashaka.

Afite umushinga wo gukora application ebyiri zirimo izafasha abantu gutekereza cyane, bituma bashyira ibintu ku murongo.

Avuga ko iyi Application yayikoze bitewe n’uko nawe ajya amara igihe kinini atekereza bikamuviramo kwiheba. 

Ngo izafasha abantu bameze nkawe kujya bayihugiraho aho kugira ngo bajye kure mu ntekerezo.

Amira Hossam akora muri sosiyete ikomeye ku Isi izwi nka International Business Machine (IBM), aho akora nk’umukozi ushinzwe gutegura software n’uko zigaragarira amaso y’abantu.

Uyu mukobwa afite umushinga wo gukora application abana bato bazajya bigiraho binyuze mu nkuru zishushanyije.

Asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo ndetse igitabo aherutse gusohora yavuze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa.

Reem Shabrawy wabonye itike afite umushinga yise Glo Swimwear.

Uyu mukobwa asanzwe ari rwiyemezamirimo unafite impamyabumenyi ya kaminuza y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Graphic Design yakuye muri Kaminuza yo mu Budage

Bitewe n’uko abakobwa bo muri Egypt babangamirwa n’uko umuco wabo utabemererwa kwambara ‘bikini’ yafashe icyemezo cyo gukora imyenda yo kwambara itabangamira umuco wabo.

Abategura iri rushanwa babwiye aba bakobwa ko byari akazi katoroshye kubatoranya mu bakobwa bohereje imishinga yabo.

Bavuze ko ari ku nshuro ya mbere Miss Career Africa igeze mu Majyaruguru ya Afurika kandi ko bishimiye uburyo abakobwa b’aho bagaragaje inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Miss Career Africa 2020 izasorezwa mu Rwanda mu birori bizaba ku wa 27 Ugushyingo 2020 ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba n’andi makamba atangwa nka Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Amira Hossan usanzwe ari rwiyemezamirimo yabonye itike muri Miss Career Africa izasorezwa i Kigali

Reem Shabrawy ufite uruganda rukora imyambaro yo kogana yabonye itike

Yasmine Medhat ukora ibijyanye na Graphic Design yabonye itike muri Miss Career Africa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND