Buri muntu akenera inshuti nziza mu buzima, imwe izumva ibibazo byawe ntigucire imanza, imwe itazaguhana igihe waguye mu ikosa ahubwo ikaguhora iruhande ngo igukomeze, gusa biragoye kubona umuntu nk'uwo.
Inshuti mbi ntishobora
kugusaba amafunguro, aba yumva ntacyo wamusumbya cyangwa akumva adakwiye kugira
icyo agusaba. Inshuti nziza yo ihora yumva mwasangira ndetse ntacyo ikwiye
kubura ugifite. Inshuti nziza ishobora kuba impamvu yo kutagira icyo urya,
ukemera kumwitangira.
Inshuti mbi ntiyubaha
ababyeyi bawe, usanga abahamagara mu mazina ya ba Madamu n’ibindi. Inshuti
nziza yo yumva muhuje ubuzima, ababyeyi bawe ibita ababyeyi bayo. Abahamagara Mama
na Papa kuko aba yumva nawe ari nk’ababyeyi be.
Inshuti mbi ntijya
ikubona urira, n’iyo yumvise ko ufite impamvu yo kurira ijya kure yawe. Inshuti
nziza yo irirana nawe. Ikibazo cyawe kiba ari icye, musangira kurira no guseka.
Inshuti mbi igutira
ibikoresho ikabitarura nko guhumbya. Aba yumva nta cyawe cyamubera hafi, rimwe
na rimwe bikamutera n’umushiha kubona ko atabasha kwigurira ibye agakoresha
ibyawe. Inshuti nziza yo igutira ibintu ikabigumana, asa n’aho aba yibagiwe
ko ari ibyawe kuko abifata nk’ibye. Aba yumva aho biri naho bitekanye, akagira
impungenge igihe gusa wakenera kubikoresha ukabibura. Kuba byakwangirikira iwe,
aba abizi ko byamubaho nk’uko nawe byakubaho kuko uzi ko abifata nka nyira byo.
Inshuti mbi burya usanga
itanakuziho byinshi, nta gihe agira cyo kukumenya bihagije. Inshuti nziza ifata
igihe cyo kukumenya ku buryo yanakwandikaho igitabo. Ni naho ihera imenya ibyo
ukunda cyangwa wanga, ibyo wakora n’ibyo utakora, mbese ikakumenya bihagije. Kuri iyi ngingo niho uzasanga bakubeshyera ikintu runaka inshuti mbi ikizera ko wagikoze ariko inshuti nziza ikamenya kare ko icyo kintu utagitinyuka bitewe n'uko isanzwe ikuzi.
Inshuti mbi iyo yinjira
iwawe iza yikandagira, igakomanga ikanaguma hanze ngo itegereze ko iza guhabwa
umwanya wo kwinjira. Inshuti nziza yinjira iwawe nk’ijya mu rugo, ntijijinganya
ku gukomanga ngo ikomeze yisanzuye. Iba inakeka ko ushobora kutaza kureba
ukomanze wenda kuko uri mu kibazo runaka. Ikihutira kuhagera.
Inshuti mbi mubana by’agahe
gato ejo ikaba yagiye. Inshuti nziza mubana igihe cyose.
Inshuti mbi ivuga ko
igukunda yikinira washishoza ukabona ni urwenya. Inshuti nziza ivuga ko
igukunda ukabona ko bivuye ku mutima.
Inshuti mbi ibona
ubutumwa bw’ingirakamaro ikabwihererana. Inshuti nziza yo ihita ibugusangiza
ntagutindiganya.
Ibi birashoboka ko wari
ubizi ariko ukaba utajyaga ubitindaho ngo ube wakwitegereza inshuti zawe umenye
aho zihagaze. Wabyifashisha hamwe n’ubundi buryo usanzwe ukoresha mu guhitamo
inshuti zawe bikaba byagufasha.
Src: opera
TANGA IGITECYEREZO