RFL
Kigali

Filime ya Gaël Faye iri mu zihataniye ibihembo mu iserukiramuco rihuza ibihugu bikoresha Igifaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2020 14:08
0


Filime ‘Petit Pays’ y’umuraperi w'umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa, Gaël Faye ihataniye ibihembo mu iserukiramuco “Film Francophone d’Angoulême [FFA].”



Iri serukiramuco ryatangijwe mu 2008 riha ibihembo abakinnyi ba filime, Producer, filime zahize izindi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rwa Cinema babarizwa mu bihugu binyamuryango bikoresha ururimi rw’Igifaransa.  

Gaël Faye yanditse avuga ko afite ibyishimo byo gutangaza bwa nyuma na nyuma ko azashyira ku isoko filime ye ‘Petit Pays’, ku wa 28 Kanama 2020. Ni nyuma y’uko muri Werurwe 2020 asubitse igikorwa cyo kuyishyira hanze bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Uyu muhanzi w’umunyabugeni yavuze ko anafite umunezero wo gutangariza abantu ko filime ye ‘Petit Pays’ yayobowe na Éric Barbier iri mu zihataniye ibihembo mu iserukiramuco rya “Film Francophone d’Angoulême” rigiye kuba ku nshuro ya 13.

Iri serukiramuco ni ngarukamwaka, aho risanzwe riba mu mpera za buri mwaka. Marie-France Brière na Dominique Besnehard, batangije iri serukuramuco bavuze ko kuri iyi nshuro bizaba ari ibirori by’agatangaza bitigeze bibaho mu ruganda rw’ibihembo bya Cinema.

Bavuze ko nta mutumirwa uzava mu bindi bihugu bitewe n’ibihe Isi irimo byo guhangana na Coronavirus. Marie na Dominique banavuze ko ibi bihembo bizaba ari umwanya wo kunamira umukinnyi wa filime Anna Karina witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize.

Ibi bihembo bizatangirwa ahitwa Angoulême mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa, ku wa 28 Kanama kugeza ku wa 02 Nzeri 2020.

Ubu hamaze gutangazwa filime 7 zihataniye ibihembo zirimo “Antoinette in the Cévennes” ya Caroline Vignal, Garçon chiffon na Nicolas Maury; “Stephan Streker’s enemy” ya Ludovic Bergue’s embrace na Emmanuelle Béart, “Eléonore” ya Amro Hamzawi, “Petit pays” ya Eric Barbier na Gael Faye ndetse na “Un triomphe” ya Emmanuel Courcol na Kad Merad.

Akanama Nkemurampaka kazatoranya filime zizahembwa kagizwe na Gustave Kervern na Benoît Delépine bafite filime yitwa ‘Erasing History’, Elsa Zylberstein, Marc Zinga, Clara Luciani n’abandi.

Filime ‘Petit Pays’ yanditswemo igitabo ‘Gahugu Gato’ ndetse cyatunganyijwe mu buryo kandi guhera muri Gicurasi 2020 cyatangiye gutambuka kuri Radio 10.

Iki gitabo cyanditswe na Gaël Faye, gishyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda na Olivier Bahizi Uwineza. Mu buryo bw’amajwi gisomwa na Norbert Regero uzwi nka Digididi muri filime y’uruhererekane izwi nka Papa Sava.

Umushinga wo gukora iki gitabo mu buryo bw’amajwi watewe inkunga na Africalia uyobowe na Natacha Muzira, kandi wateguwe ushyirwa mu bikorwa na Rwanda Arts Initiative.

'Petit Pays' ya Gael Faye iri muri filime zihataniye ibihembo mu iserukiramuco rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa


Gael Faye yavuze ko atewe ishema no kuba filime ye ihataniye ibihembo muri "Festival du Film Francophone"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND