RFL
Kigali

Idris Sultan yashinjwe gukoresha Sim Card itamubaruyeho, hitabazwa abatangabuhamya 15

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 9:39
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye muri Tanzania, Idris Sultan yashinjwe gukoresha Sim Card itanditse ku mazina ye. Ntabwo ari uko yashebeje Perezida Magufuli nk’uko byari byatangajwe



Kuri uyu wa Kane, Idris Sultan yitabye urukiko rwo mu Mujyi wa Dar Es Salaam amenyeshwa ibyaha akurikiranyweho birimo no kuba afite Sim Carditamubaruyeho.

Global Publishers yanditse ko Idris ukurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 5 yaguze Sim Card ya telefoni ntiyayiyandikaho nk’uko biteganwa n’amategeko, ahubwo ayiha undi muntu uyikoresha.

Innocent Maiga wakoreshaga iyi Sim Card, imbere y’urukiko, yashinjwe kuba ataramenyesheje inzego ko Idris Sultan yamuhaye Sim Card itamwanditseho ngo ajye ayikoresha.

Imbere y’umucamanza Rashidi Chaungu, Idris Sultan na Maiga Innocent, bahakanye ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwiteguye kugaragaza mu rukiko abatangahumya 15 n’ibindi bimenyetso bizashyigikira dosiye yabo y’uko Idris Sultan yatanze Sim Card itamwanditseho.

Urukiko rwavuze ko ruzongera kumva uru rubanza, ku wa 09 Kanama 2020.

Ikinyamakuru Tuko cyanditse ko ibi bije hashize ukwezi kumwe Idris Sultan atawe muri yombi, ku mpamvu zitarasobanuka neza ariko police ivuga ko akurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga.

Afungurwa, Idris Sultan yasabye kwaka imbabazi ku karubanda Perezida Magufuli yibasiye.

Mu Ugushyingo 2019, Idris Sultan yasabye imbabazi nyuma y’uko ahinduranyije ku ifoto umutwe we n’uwa Perezida Magufuli, avuga ko nta kibi yamwifurizaga.

Icyo gihe komanda wa Police muri Dar es Salaam, yavuze ko Idris Sultan atajya amenya imbibi z’ibikorwa bye.

Muri Werurwe 2020, Idris nabwo yatawe muri yombi, urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe muri Tanzania, TCRA, rumushinja gusakaza ibikorwa bye kuri Internet, atabisabiye uburenganzira.

Yari afunganwe n’abandi bantu babiri, aho yarekuwe atanze ingwate y’amashilingi 368,000.Idris Sultan ni umunya-Tanzania w’umukinnyi wa filime w’umunyarwenya. Ayobora ibiganiro bitandukanye kuri Radio.

Yayoboye ibirori by’urwenya bya Sio Habari, azwi cyane ku bwa byinshi anyuza kuri instagram. Yanavuzwe mu rukundo na Wema Sepetu bashwanye.

Umunyarwenya Idris Sultan yashinjwe gutanga Sim Card itabaruye ku mazina ye

Idris na Innocent yahaye Sim Card bahakanye ibyo baregwa, hitabazwa abatangabuhamya 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND