RFL
Kigali

Urugendo rwa Ingabire n’uko yifashishije Cleophas Barore muri filime "Inzozi" igaragaza urugendo rw’urugo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2020 11:12
0


Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha yatangaje ko yakuranye impano n’inzozi zo gukina filime iruhande rwazo akagira n’inyota yo gusohora filime ye bwite ubu yahereye kuyitwa “Inzozi”.



Filime “Inzozi” yasohoye yiyongereye ku rutonde rw’izindi filime zikomeye z’abakinnyi ba filime binjiye mu rugendo rwo kugaragaza ko n’abo bashoboye kwandika izabo bagatanga akazi.

Ni intambwe nziza yatewe mu ruganda rwa sinema inishimirwa n’abarurimo, bavuga ko ibi bigaragaza iterambere ry’uru ruganda rutaragera ku ntambwe nk’iyo abandi bagezeho mu bindi bihugu.

Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.

Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.

Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n’inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

Yakinnye kandi muri filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”, “Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye agira ijambo rikomeye.

Iyi filime yamusigiye ikintu kinini “Kuko yampaye izina n’uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera”.

Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n’Ikinamico.

Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico “Isano”. Ni we wa mbere wakoze filime z’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ni umugabo ufite inkuru nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we azibyaze umusaruro kuko we adakunze kubona umwanya bitewe n’akazi akora.

Ingabire Pascaline yahisemo guhera kuri filime “Wamburanye igihe” yaje guhindurirwa izina ikitwa “Inzozi”.

Iyi filime yegukanye igihembo mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards, byatangiwe muri Kigali Convention Center ku wa 08 Werurwe 2020.

Ingabire Pascaline yavuze ko yakuranye impano yo gukina filime n'inzozi zo kugira filime ye bwite

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ingabire Pascaline yavuze ko bahinduye izina rya filime ndetse n’inkuru yayo bitewe n’ibitekerezo bahawe n’abayirebye mbere y’uko isohoka.

Yavuze ko “Wamburanye iki” yari yibanze cyane ku bashakanye babwirwa ko ari byiza kwagura inkuru yayo kugira ngo n’urubyiruko ruzayisangemo, cyane ko nabo bibareba. 

Ati “…Iyo ugiye ku muryango cyane hari abantu uba ubujije amahirwe nk’urubyiruko. Tubona urubyiruko rushobora kutazayikunda ngo ruyiyumvemo nyamara inama zirimo nabo zibareba.”

“Ariko kubera ko bamaze kubifata nk’iby’abashakanye cyangwa ibyabubatse ntibayikunde noneho tuzavuga ngo niba twiyemeje kuyagura reka tuyagure mu buryo bwose.”

Uyu mugore avuga ko iyi filime ishingiye ku byo umwanditsi yaganirijwe n’inshuti, ariko kandi ngo hari ibyo yongeyemo nawe azi ku muryango.

Ibice bya mbere by’iyi filime humvikanamo ijwi rya Cleophas Barore Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), akaba n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Ntagaragara muri iyi filime, ahubwo yumvikana ayisobanura avuga kuri buri gice kiba kigiye gukurikiraho.

Ingabire avuga ko bahisemo Barore kugira ngo abafashe mu mbarankuru y’iyi filime mu bice bya mbere.

Ati “Cleophas Barore ni umuhanga, ni umuhanga cyane! Rero iyo ushaka gukora ikintu cyiza ureba umuntu uzaguha umusaruro mwiza cyane.”

“Niyo mpamvu twatekereje Cleophas Barore kuko twari tumuziho ko umusaruro tumwitezeho uri ku rwego rw’uwo dushaka.”

Yavuze ko Barore yahuje neza n’ibyifuzo byabo, kuko ngo iyo bitagenda uko bashakaga bari gushaka undi bakoresha.

Ingabire avuga ko yifashishije abakinnyi b’abahanga muri iyi filime kandi b’ibyamamare kuko yashakaga abantu bazamuha ibyo yari akeneye bizanogera abazayireba.

Uyu mugore asobanura ko gukina filime ntacyo bihungabanyaho umugabo we, kuko ngo hariho n’igihe ajya kuyikina bari kumwe.

Ingabire avuga ko gukina filime kwe ntakibazo umugabo we abibonamo kuko amushyigikiye, ndetse ngo hari igihe ajya gukina bari kumwe.

Ingabire yavuze ko bifashishije Cleophas Barore muri filime "Inzozi" kuko bari bamwitezeho umusaruro bashakaga

Ingabire uzwi nka Samantha yavuze ko umugabo we amushyigikiye mu rugendo rwo gukina filime

Cleophas Barore yumvikana muri filime "Inzozi" iboneka kuri shene ya Youtube yitwa Mass kom Ltd

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA INGABIRE PASCALINE WASOHOYE FILIME "INZOZI"

">


AMAFOTO& VIDEO: Eric Ivan Murindabigwi-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND