RFL
Kigali

Nelly Kelba yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ndatuje’ iri kuri Album ya mbere ari gutegura-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2020 15:03
0


Umuhanzi Dusingizimana Clebert Nelly [Nelly Kelba] uri mu batanga icyizere mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ndatuje” iri kuri Album ya mbere avuga ko yatangiye gutegura.



‘Ndatuje’ ifite iminota 03 n’amasegonda 42’ ije ukurikira izo yari aherutse gusohora “Guarantee”, “Uzaperereza” ndetse na “All in one”. Iyi ndirimbo ye nshya ishishikariza abajya guhitamo mu rukundo gushishoza kuko ibishashagirana byose atari zahabu.

Aririmba avuga ko buri wese aba afite inzozi zo kubona umukunzi bazabana iteka, gusa ngo bisaba guhitamo neza kuko hari abatagenzwa na kamwe.

‘Ndatuje’ yiyongereye mu ndirimbo enye z’amajwi n’amashusho, uyu muhanzi amaze gusohora. Nelly Kelba yabwiye INYARWANDA, ko ashyize imbere gukora indirimbo nyinshi kugira ngo abashe kuzamura izina rye mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu yashyize imbaraga mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kurangiza amashuri ya Kaminuza. Yavuze ko amasomo yagiye azitira myinshi mu mishinga ye, ariko ko ubu afite icyizere cy’uko umuziki we uzagera kure.

Ati “Byarangoraga gufatatanya kwiga no gukora umuziki nk’uko nabyifuzaga. Gusa aho amasomo arangiriye ndumva mfite icyizere cy’uko umuziki wanjye uzagera kure kuruta mbere.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubu amaze gushyira ku isoko indirimbo enye ziri kuri Album ya mbere yatangiye gutunganya izaba iriho indirimbo 10. Yavuze ko ubu ataremeza neza izina azita iyi Album ye ya mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki.

Nelly Kelba w'imyaka 22 yavukiye mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba. Yasoje amasomo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Ikoranabuhanga. Umuziki we yawubakiye ku njyana ya Afro-zouk, Afropop ndetse na RnB.

Nelly Kelba yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ndatuje' iri kuri Album ya mbere

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDATUJE" YA NELLY KELBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND