RFL
Kigali

Scillah yasohoye indirimbo ‘Mutima’ ishingiye ku nshuti ye yarushinze iryohewe n’urushako-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/06/2020 11:12
0


Umuhanzikazi Scillah wamenyekanye nka Princess Priscillah ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mutima’, avuga ko ishingiye ku nshuti ye yarushinze iryohewe n’urushako.



Ibi biragaragaza imbaraga uyu muhanzikazi yagarukanye mu rugendo rushya rw’umuziki. Yari amaze iminsi acecetse mu muziki, aho byasabye imyaka ibiri kugira ngo yongere asohore indirimbo. 

Indirimbo ye yaherukaga yayise ‘Ihumure’ yaje isanganira ku isoko ‘Warandemewe’ yasohoye muri Mutarama 2018, ‘Biremewe’ yo mu Ugushyingo 2017, ‘Icyo mbarusha’ yo kuya 14 Nzeri 2017 ndetse na ‘Ntacyadutanya’ yo mu 2015.

Ubu yasohoye indirimbo ‘Mutima’ ifite iminota 02 n’amasegonda 57’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho na Giggz.

Scillah yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘Mutima’ ari inkuru mpamo ishingiye ye ku nshuti imaze igihe kingana n’umwaka umwe arushinze n’umugabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzikazi ubarizwa mu Mujyi wa Houston, yavuze ko yaganiriye n’iyi nshuti ye imubwira ukuntu Imana yamugiriye ubuntu agashaka neza, ubu akaba aryohewe n’urugo yifuje igihe kinini. Ati “Umugabo yashatse aricara akumva ni umutima we uterera hanze y’umubiri.”

Scillah yavuze ko yakozwe ku mutima n’inkuru y’inshuti ye, bituma akora indirimbo ivuga ku muntu wese uryohewe mu rukundo ku buryo yumva uwo akunda ari umuterera hanze y’umubiri.

Hari aho Scillah aririmba agira ati "Mu mboni yanjye nkubonamo uko bwije uko bucyeye. Mahoro yanjye, umwe rukumbi nkunda. Amagambo yasobanura urukundo rwacu sinayavamo. Niyo nayandika ku nkuta z'icyumba cyanjye sinayavamo. Ubuzima bufite injyana."

Iyi ndirimbo yasohowe na Label 4Reigner Music Group; Scillah avuga ko bakiri mu biganiro by’imikoranire ari nayo mpamvu atabivugaho byinshi.

Wibuke ko Scillah yahoze mu maboko ya Producer Lick Lick, bisa n’aho yamaze gutera indi ntambwe yo gukorana n’indi nzu ifasha abahanzi mu bya muzika.

Uyu mukobwa kandi yiteguraga kuza i Kigali no gusoza amasomo ya Kaminuza muri uyu mwaka, gusa avuga ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Scillah yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Mutima' ishingiye ku nshuti ye yahiriwe n'urushako

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTIMA' Y'UMUHANZIKAZI SCILLAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND