RFL
Kigali

Amezi 5 arashize: Ibyaranze uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda rwavangiwe n’umwaduko wa Covid-19

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:2/06/2020 13:12
0


Ubusanzwe intangiriro z'umwaka mushya zirangwa n'ibyishimo by’uruhererekane bishibuka ku birori, gusurana kw'inshuti n'imiryango, gutembera n’ibindi. Na 2020 ni ko byagenze yatangiye nk'indi myaka, biza guhinduka nyuma kubera icyorezo cya Coronavirus.



Bikiri mu ntangiriro abantu basabwe ku 'Guma mu rugo'. Bidateye kabiri abari hanze y'Igihugu basabwa kuba bategereje bagashyirirwaho uburyo bwo bataha. Ubuzima bwari bwahinduye isura, mu myidagaduro ho byari ibindi bindi. Ibitaramo n'ibindi bikorwa byari inzozi, ndetse kugeza ubu biragoye kwemeza igihe uru ruganda ruzongera gukorera nk’uko byari bisanzwe.

Kuya 01 Mutarama 2020: Byari bikiri bizima, abatari munsi y'ibihumbi bitanu by'abakunzi b’umuziki bari muri Kigali Arena mu gitaramo East African Party, umuhanzi w'imena yari Mugisha Benjamin [The Ben] usigaye anacishamo akiyita Tiger B.

Iki gitaramo cyakurikiwe n'inkubiri y'inkuru zitagira ingano byose byaturutse kuri The Ben wakoresheje urubuga rwa Twitter, avuga ko Polisi yamukuye ku rubyiniro atimaze ipfa.

Polisi yarabihakanye, abateguye igitaramo nabo barabihakana hanyuma The Ben yisanga asigaranye ikarita imwe mu ntoki ‘yo guca bugufi akemera ko yabeshye',

Niko byagenze cyakora abicisha mu yindi nzira y'igisobanuro cy'uko ubutumwa bwe butumviswe neza. Ibyo nabyo byarahise.

Ku wa 26 Mutarama 2020: Seka Live yatumiwemo umunyarwenya w’umunya-Malawi Chaponda Daliso, Michael Sengazi, Missed Call, Nimu Roger, Fred&Kepha, Captain Father, Prince ndetse n’abandi banyarwenya bakizamuka.

Tariki 02 Gashyantare 2020:  Muri UR-Huye byari bishyushye hamwe n'abahanzi bahimbaza Imana mu gitaramo cyiswe ‘Israel Mbonyi live in concert Huye’ cyateguwe na Israel Mbonyi ku nkunga ya Airtel Rwanda, wari uhataramiye ku nshuro ye ya mbere kuva yatangira umuziki mu myaka 6 ishize.

Israel Mbonyi yari ari kumwe n'abahanzi banyuranye barimo Serge Iyamuremye, Prosper Nkomezi n'abanyempano b'i Huye ari bo Danny Mugabo Gakwaya na Elia. Ni igitaramo cyakoze ku mitima ya benshi bacyitabiriye by'umwihariko abanyeshuri ba UR Huye.

Ku wa 15 Gashyantare 2020: Itsinda rifite amateka akomeye n’ibigwi mu njyana ya Zouke, Kassav ryakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali kitabiriwe n’abantu benshi barimo na Madamu Jeannette Kagame. 

Kassav ni ryo tsinda rifatwa nk'iryahimbye injyana ya Zouke akenshi ikunze kubyinwa n’abantu babiri bikaba akarusho iyo badahuje igitsina.

Bahimba Zouke bahuje injyana ya Funk na Makoss. Iri tsinda ryashinzwe mu 1979 rishingirwa i Guadeloupe mu gace ka Caraïbes mu Bufaransa. Rigizwe na Jocelyne Beroard, Jacob Desvarieux, Jean –Philippe Marthey, Jean-Claude Naimro na Georges Decimus.

Ku wa 14 Gashyantare 2020: Umuhanzi Rugamba Yverry yanditse amateka mashya ubwo yamurikaga alubumu ye ya mbere yise "Love You More" mu gitaramo kitabiriwe ku rwego rushimishije.

Ni umunsi udasanzwe kuri uyu musore wari umaze imyaka igera ku 10 mu kibuga cya muzika atarabasha gukora igikorwa nk'iki kigereranywa no kwibaruka umwana w'imfura. Iki gitaramo cya Yverry cyabereye Camp Kigali cyahuriranye n’icya Kassav na Christopher cyabereye muri Kigali Convention Center.

Tariki 17 Gashyantare 2020: Kuri iyi tariki ni bwo hatangajwe urupfu rw'umuhanzi Kizito Mihigo wiyahuye akoresheje amashuka nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda. Kizito Mihigo yiyahuye nyuma y'iminsi 3 yari amaze muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko na ruswa.

Kuya 22 Gashyantare 2020: Ibihumbi by'abantu baraye i Rusororo mu nyubako ya FPR Inkotanyi. Icyari kibaraje ijoro byari ukumenya umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n'umuco akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Abahatanaga bari 19 kuko umwe yari yaravuyemo iminsi ine mbere y'umunsi wa nyuma, kubera ikibazo cy'uburwayi. Byaratinze Nyampinga aratorwa aba Nishimwe Naomie. 

Akiri mu cyumweru cya mbere cy'ikamba rye, ikigo cy'Igihugu gishinzwe uburezi, REB, cyatangaje amanota y'abanyeshuri basozaga amashuri y'isumbuye, Miss Nishimwe Naomi yari muri abo.  

Amanota y'uyu mukobwa nayo yakoze inkuru aba n’ikiganiro ku mbuga nkoranyamba. Yagize 13, abazobereye mu buryo amanota asoza amashuri yisumbuye abarwamo bavuga ko yari macye cyane gusa akaba anahagije mu bundi buryo.

JoeBoy yakoreye igitaramo i Kigali anakorana indirimbo na Davis D

Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe na Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye mu bitaramo 3 by’irushanwa ry’isiganwa ry’amagare rya Tour Du Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 12.

Yakoze igitaramo ku wa 23 Gashyantare 2020 ku Kimironko; Kuwa 27 Gashyantare 2020 mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no kuwa 29 Gashyantare 2020 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 27 Gashyantare 2020: Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda batanze ibyishimo by’ikirenga mu gitaramo cya Tour du Rwanda 2020 cyabereye mu Mujyi wa Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ahari abarenga ibihumbi 8.

Ibi bitaramo bya Tour du Rwanda byanabereye i Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali; byaririmbyemo Nel Ngabo, Platini Nemeye, Igor Mabano, Knowless Butera, Davis D, Bull Dogg, King James ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu muziki.

Ku wa 28 Gashyantare 2020; JoeBoy yeretswe urukundo n'abakunzi b'ibirori bari bitabiriye Kigali Jazz Junction yahuriyemo n'abarimo Davis D washimangiye ko akunzwe n'urubyiruko ku rwego rwo hejuru.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Centre ahahoze ari muri Camp Kigali, cyahuriyemo abahanzi Joeboy, Davis D na Niyo Bosco

Ku wa 01 Werurwe 2020; James Rugarama n'umugore we Daniella Rugarama bamamaye cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta', bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Kigali Arena.

Ni ubwa Mbere James & Daniella bari bakoreye igitaramo mu Rwanda, gusa si cyo cya mbere bari bakoze kuva batangiye umuziki kuko hari icyo bakoreye muri Uganda mu mpera z'umwaka wa 2017 ari naho bakoreraga umurimo w’Imana.

Ku wa 08 Werurwe 2020; Umujyi wa Kigali watangaje ko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ibitaramo n'ibindi birori bihuza abantu benshi bibaye bihagaritswe guhera kuri uyu wa 8 Werurwe 2020.

Ibi byakurikiwe n’isubikwa ry’igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ cyari icyo gushimira umuhanzi w’umunyabigwi n’icyari guhuza Gentil Misigaro, Adrien Misigaro, Israel Mbonyi n’abandi.

Ku wa 10 Werurwe 2020; Igor Mabano wari umaze igihe mu myiteguro yo kumurika Album ye yise ‘Urakunzwe’ yarabisubitse kubera icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Uyu muhanzi yavuze ko yasubitse kumurika Album ashingiye ku mwanzuro wafashwe n’Umujyi wa Kigali “wo guhagarika ibitaramo mu kwirinda Coronavirus.”

Igitaramo cye cyari giteganyijwe, ku wa 21 Werurwe 2020, gusa mu cyumweru gishize yifashishije Internet yamuritse iyi Album anayishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki. 

Ku wa 17 Werurwe 2020; Nyampinga w'u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko imishinga n'inyungu ze bitazabarizwa mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up (RIBU) ubusanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

RIBU isanzwe inakomezanya inshingano zo kureberera inyungu z’uwatowe nk’uko amasezerano yumvikanweho n'impande zombi aba abyemeza. Iyi ni inkuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru byinshi.

Kandi ishobora kuzakomeza kugarukwaho kuko no kugeza uyu munsi ntacyo uruhande rw'abategura irushanwa rya Miss Rwanda barabitangazaho, amezi abaye hafi atatu.

Ku wa 05 Mata 2020; Inkuru y'incamugongo yavuye i Kacyiru mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ivuga ko Dj Miller yitabye Imana. Uyu mugabo wasize umwana n’umugore, yitabye Imana azize indwara ifata imitsi yo mu mutwe (Stroke).

Uruganda rw'imyidagaduro by'umwihariko umuziki byikubise hasi birarambarara kandi n’ubu ni ko bikiri. Ntabwo ari igikomere cyizakira ejo cyangwa ejo bundi.

Coronavirus yakajije umurego, Leta nayo ikaza ingamba zo kuyirinda no kuyihashya. 

Hari igice cy'abantu benshi batungwa n'ibitaramo by'imiziki muri bo twavuga ababitegura, abakoramo ibijyanye no gutunganya amajwi n'urumuri; abakora ibijyanye no kwakira abantu aho ibitaramo biba byabereye ndetse n’abakora akazi kigenga ko gucunga umutekano waho ibitaramo byabereyehakabaho n'abahanzi.

Izo ngero zose tuvuze zakozweho n'ingaruka za Coronavirus mu buryo butandukanye kuko imirimo yabo yari ihagaze kandi ntabwo iri mu mirimo ishobora gufungura vuba.

-Abahanzi bimuriye ibitaramo kuri Internet: Turi mu kinyejana cya 21 mu ikoranabuhanga byose birashoboka.

Abahanzi bayobotse inzira y'ibitaramo bikorerwa kuri murandasi, aho umuhanzi aririmba ari iwe mu rugo cyangwa se ahandi naho hatari abantu benshi hanyuma abakunzi be bakamukurikira bari mu bice bitandukanye bidasabye ko haba amakoraniro y'abantu benshi nk'uko bisanzwe bigenda.

Ibi byafashije abahanzi gukomeza kubana n'abakunzi babo, abaterankunga nubwo atari benshi binjiyemo, abahanzi bayobotse iyo nzira bongera kubona ku mafaranga basubira ku isoko bahaha ibibatunga, ubuzima bwongera kumera nk'uko bwahoze ku bayobotse iyo nzira.

Biranashoboka ko na nyuma y'ibi bihe, ubu buryo buzakomeza kuko buri mu nzira z'ubucuruzi zijyanye n'ibihe iterambere ririmo. 

Bamwe mu bahanzi bamaze guca iyi nzira harimo Tom Close, The Ben, Alyn Sano, Igor Mabano, Tuff Gang n'ubwo yo igitaramo cyayo cyakomwe mu nkokora inshuro ebyiri, no kurenga ku mabwiriza yo gukumira no kwirinda Coronavirus gusa ku nshuro ya gatutu byarakunze cyiraba.

-Amezi atanu asize havutse abanyarwenya bashya bifashisha urubuga rwa Tik Tok

Tik Tok ni urubuga rw'abashinwa rwatangiye gukora mu mpera za 2016, rubarizwa mu biganza by'ikigo cya Bytedance. Akenshi rukoresha amashusho aho urukoresha ahuza ibimenyetso by'umubiri we n'imivugire mu guhuza neza neza n'ishusho aba arimo kwigana.

Hari abakoresheje bino bihe bibanda ku mikorere n'imikoreshereze y'uru rubuga bibasigira ukwamamara kandi ibyinshi bibaye muri aya mezi atanu ya mbere ya 2020. Muri bo twavuga nk'abakobwa nka Promese Kamanda, Grace Teta, Atete Nathalie n’abandi. 

Biracyagoye gusobanura umurongo n'inyungu z'uru rwenya rushya kuko ababikora ari uduce duto bakura mu biganiro biba byanyuze ahandi bakahindura binyuze mu mikorere ya Tik Tok twasobanuye hejuru, bikaba byaba ikibazo mu gihe nyiri ukwiganwa atabishaka cyangwa ngo abyishimire.

The Ben yaririmbye mu gitaramo cya East African Party 2020 ndetse no mu bitaramo bya SKOL Rwanda

James na Daniella bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Arena

Umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo n'ibirori kubera Coronavirus

Israel Mbonyi yahembuye imitima y'abanya-Huye mu gitaramo yahakoreye

Igor Mabano yasubitse kumurika Album ye ya Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND