RFL
Kigali

Floyd Mayweather yemeye gutanga inkunga y’amafaranga yose azakoreshwa mu gushyingura George Floyd

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/06/2020 9:08
0


Nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd rwavugishije benshi ku Isi, ibyateje imyigaragambyo mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Amerika, ubu umukinnyi w'iteramakofe Floyd Mayweather arateganya kwishyura amafaranga yose azakoreshwa mu gushyingura George Floyd nk’inkunga azatanga.



George Floyd, yapfuye urupfu rw'agashinyaguro rwashenguye imitima ya benshi aho yanigishijwe ivi mu gihe cy'iminota 9 n'umupolisi w'umunyamerika Derek Chauvin bikamuviramo gupfa. Mu gihe hategerejwe ishyingurwa rye, imyigaragambyo n'imvururu birakomeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi mukuru wa Mayweather, Leonard Ellerbe yemeje ko Mayweather azitanga amafaranga yose azagenda mu gushyingura Nyakwigendera George Floyd. Amakuru yemeza ko George Floyd azashyingurwa Tariki ya 9 Kanama 2020, uyu muhango ukazabera i Houston. 

Hazaba kandi umuhango wo kwibuka mu gace ka Minnesota na Carolina y'Amajyaruguru. Floyd Mayweather, azishyura amafaranga yose azakoreshwa mu mihango yose irimo; gushyingura, imihango yo kwibuka no gukura ikiriyo. 


Floyd Mayweather yababajwe n'urupfu rwa George Floyd

Iki cyamamare, Floyd Mayweather yamaze kubitangariza umuryango wa George. Hollywood Unlocked yatangaje inkuru mbere y'uko umuyobozi mukuru, Jason Lee, aganira ku rupfu rwa Floyd mu kiganiro cyihariye na Mayweather. Lee yagize ati: "Numvaga ari ngombwa kubisangiza kuko ijwi rye rifite ingaruka ku isi yose rigomba kumvikana, cyane cyane muri ibi bihe".

Ku wa mbere, George Floyd yapfuye nyuma y'uko Derek Chauvin umupolisi wa Minneapolis amupfukamye ku ijosi mu gihe cy'iminota icyenda. Ibi byatumye Floyd ahumeka nabi birangira apfuye nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe na Autopsie yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere n’abunganira umuryango wa Floyd.


Umupolisi Chauvin Derek niwe ntandaro y'urupfu rwa George

Chauvin Umupolisi w’umuzungu yakuwe ku mirimo ye nyuma y’amahano yakoze amahanga yose areba ashinjwa ubwicanyi bwo mu rwego hejuru. Nubwo uyu mupolisi yahagaritswe mu kazi imyigaragambyo yarakomeje mu gihugu hose bitewe n'urupfu rw'undi mwirabura wishwe na polisi.

Urupfu rwa George rero rwababaje ibyamamare ariko Mayweather yahujwe n'umuryango wa George Floyd abinyujije ku muyobozi mukuru w'itsinda ry'umuziki rya TMT, Anzel Jennings, wakuranye na Floyd, amwemerera kwishyura amafaranga azakoreshwa mu gushyingura uyu mugabo.


Floyd Mayweather azishyura amafaranga yose azakoreshwa mu gushyingura George nk'inkunga yitanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND