RFL
Kigali

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uragira inama Amerika kongera kwiga ku cyemezo cyo guhagarika imikoranire na OMS

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:30/05/2020 21:24
0


Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) uragira inama Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba yakongera kwiga ku cyemezo yafashe cyo guhagarika imikoranire n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, aho Amerika ihora uyu muryango kuba warananiwe guhangana na Covid-19.



Kuva iki cyorezo cyasesekara mu mipaka y’ibihugu bitandukanye by’isi harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuyobozi w’iki gihugu, Donald Trump ntabwo yigeze aha agahenge Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS iyoborwa na Dr Tedros.

OMS ishinjwa kuba yarananiwe guhangana n’iki cyorezo (coronavirus), ndetse no kuba yarafashe uruhande, igakoreshwa n’u Bushinwa. Ibi byose, Perezida Trump abibona nko gusuzugura Igihugu mu busanzwe gitanga inkunga nyinshi muri uyu muryango kurusha ibindi bihugu binyamuryango.

Nyuma y’uko ibiro by’umukuru wa Amerika (White House) bihaye ibaruwa uyu muryango (OMS), aho byari byaranahishuwe ko Amerika yiteguye gutandukana na OMS, byaje kuba impamo. Gusa, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ntabwo ubona ko iki ari icyemezo gikwiye. Bityo, ukaba usaba Amerika kuba yakongera gusuzuma icyemezo yafashe.

Mu guhangana n’iki kibazo giteye ubwoba isi yose, iki ni cyo gihe cyo guhuza imikoranire ndetse no gushakira hamwe ibisubizo. Ibikorwa/ibyemezo byo guca intege ibisubizo Mpuzamahanga bikwiye kurwanywa. Ibi ni ibivugwa na Perezida wa komisiyo y’Uburayi, Ursula von der Leyen, ndetse Josep Borrell.

Uretse uyu muryango (EU), na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Heiko Maas, nawe anenga iki cyemezo ndetse we akanavuga ko yiyemeje kuzagirana ibiganiro byimbitse na Washington kuri iki kibazo.

Maas aganira n’ igitangazamakuru German media group Funke, yavuze ko umwanzuro Amerika yafashe ari ikimenyetso kibi, ndetse no mugihe kibi. Ejo hashize ku wagatanu Trump yavuze ko inzego z’ubuyobozi mu Bushinwa zashyize igitutu kuri OMS kugira ngo uyu muryango ube watanga Amakuru atari yo kuri iki cyorezo.

Ibibazo birashingira ku bwumvikane bukeya buri hagati ya Washington ndetse na Beijing kuri iki cyorezo. Iki cyorezo cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, abamaze kucyandura bageze kuri Miliyoni 6 (zirengaho), kikaba cyarahitanye abagera ku 368,818, ndetse hakira 2,701,330 nk'uko tubikesha worldometer.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND