RFL
Kigali

The Bright Five Singers basohoye indirimbo ifasha Abakristu kuzirikana umunsi wa Pentekositi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2020 22:09
0


Itsinda ry’abaririmbyi The Bright Five Singers, ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Roho, ngwino utumurikire’ izafasha Abakristu bo muri Kiliziya Gatolika kuzirikana no kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekositi, kuri iki cyumweru no mu yindi minsi.



The Bright Five Singers ibarizwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n’abasore gusa bafite intego yo gufasha Abakristu kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo ndetse no guteza imbere umuziki wa Pop Opera muri rusange.

Iyi ndirimbo yabo nshya irimo ubutumwa busaba Roho w’Imana kumurikira abantu kugira ngo babashe gukorera Imana badategwa, kuko muri iyi minsi benshi bacitse intege.

Abakristu muri Kiliziya Gatolika bamaze iminsi bazirikana uko Yezu yapfiriye abari mu Isi, hanyuma akaza kuzuka (Pasika).  Aho Yezu yasubiriye mu Ijuru ntiyasize abo yacunguye ahubwo yaboherereje ‘Roho Mutagatifu’ bazirikana mu Munsi Mukuru wa Pentekositi.

Uwo Roho ni we utuma abaririmbyi bakomeza kuririmba. Ni we kandi uha imbaraga abamamaza ingoma y’Imana bose bagakomeza iyo nzira bashize amanga.

Alain Marius IRAGUHA Umuyobozi wa The Bright Five Singers, yabwiye INYARWANDA, ko ibi ari byo byabateye imbaraga nk’abaririmbyi yo guhimba iyi ndirimbo kugira ngo bafashe Abakristu kwizihiza mu buryo bwihariye Umunsi wa Pentekositi.            

The Bright Five Singers batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015. Nyuma y’imyaka ibiri batangiye urugendo rw’umuziki, bashyize ku isoko Album ya mbere bise ‘Musabe Muzahabwa’. Ubu bari gutegura Album ya kabiri izashyirwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere.

Batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n’ibyo biteguriye.  Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by’urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y’ubuzima itangwa n’Imana.

Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

Bifatanya kandi n’abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Missa harimo nk’ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

Iyi ndirimbo nshya mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Emmy Pro naho amashusho atunganywa na Gaga.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka ‘Ndi Umukristu’, ‘Ngirira imbabazi’, ‘Abana waranzwe’ n’izindi ryakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu mpera z’umwaka wa 2019.

The Bright Five Singers basohoye amashusho y'indirimbo ifasha Abakristu Gatolika kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pentekosinti

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROHO, NGWINO UTUMURIKIRE' YA THE BRIGHT FIVE SINGERS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND