RFL
Kigali

Jean Ntawuhanundi wamenyekanya ku ndirimbo 'Inyanja' agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2020 15:39
0


Inyanja, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ha mbere aha, mu myaka ya 1989 mu kiganiro cyitwaga Intashyo kuri Radio y' Igihugu aho buri munsi yabaga iri mu zaganje izindi kuko yabaye imwe mu zabanzirizaga izindi kandi yasabwaga n'abantu benshi cyane.



Nk'uko iyi ndirimbo 'Inyanja' yabaye ubukombe, ni na ko n'abantu benshi bibazaga uko bamenya nyiri'yi ndirimbo ari we Jean Ntawuhanundi, ariko bakabura amakuru ye dore ko amaze igihe kinini atumvikana mu muziki. Jean Ntawuhanundi yabwiye INYARWANDA ko nyuma y'igihe kinini atumvikana mu muziki, ubu yagarutse ndetse akaba agarukanye imbaraga nyinshi kuruta mbere.

Abajijwe impamvu amaze imyaka myinshi asa n'uwahagaritse umuziki akaba awugarutsemo ubu, yadutangarije ko mbere byari bigoye gukora umuziki nta kandi kazi ufite ndetse ngo nta n'ubwo wunjizaga, ibyo byose bikaba byaramuciye intege. Kuri ubu avuga ko afite akazi keza ndetse n'umuziki ukaba uri kwinjiriza cyane abawukora. 

Yavuze ko afite indirimbo nyinshi kandi nziza cyane ziryoshye kurusha na 'Inyanja' abantu benshi bakunze. Ngo nta handi ziri uretse kuri Radio Rwanda ari nabo bazimuhaye kuko nawe yari yarazibuze. Avuga ko agiye kwereka abantu ko ahari wese, bakabibonera mu bikorwa, ati "Ndi kubereka ko mpari kani natangiye kubikora. Indirimbo ndazifite ndetse ndi hafi gusohora album ya Gospel".

Uyu muhanzi avuga ko afite umutima wuzuye ibindi bihangano byinshi ndetse ko afitiye n'abakunzi be amakuru meza y' uko kera byari bimeze, uko bakoraga muzika ndetse n'uko yagiye abana n'abandi bahanzi bagenzi be batakiriho n'abakiriho. Yijeje abakunzi b'umuziki we ndetse n'abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange ko batazicwa n'irungu kuko agaruanye udushya twinshi.

Bitewe n'uko uyu mugabo ari umuhanzi ukijikwe yatangiye no gukora indirimbo za Gospel aho amaze igihe kitari gito atunganya imishinga y'indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza. Yagize ati "Mfite imishinga muri studio Alpha and omega , vuba nzazigeza ku bakunzi banjye kuko bamwe bakeka ko mfite inyanja yonyine ariko hari n'izindi nyinshi mwasanga kuri youtube channel yanjye yitwa Nyanja John - Rwanda".

Mu gihe gishize abantu benshi bagiye biyitirira indirimbo ze cyane cyane ivuga ngo 'Ayii wa nyanja we, watuje nkiyambukira, nkajya gusura ababyeyi, inshuti n'abavandimwe'. Iyi ndirimbo ye, bamwe bagiye bayiyitirira, bituma abayumvise bamwe bagira bati ni we abandi bati si we, abandi bati yarapfuye. 

Ntawuhanundi yavuze ko abiyitiriye ibihangano bye, ateganya guhura nabo, akabasaba kubihagarika, ibiganiro byananirana akitabaza izindi nzego.  Jean Ntawuhanundi atuye i Karuruma muri Kigali, arubatse ni umu papa w'abana 4. Akunda gusenga ndetse no kuririmba. Aririmba anicurangira guitar. Sura umuyoboro wa Youtube ye 'Nyanja John - Rwanda' ubashe kumenya nizindi ndirimbo ndetse n'ibiganiro abategurira.


Jean Ntawuhanundi agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki

KANDA HANO WUMVE 'INYANJA' YA JEAN NTAWUHANUNDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND