RFL
Kigali

Byagenze gute ngo ibinyamakuru byo muri Uganda bibatize Teta Sandra Miss Rwanda?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:20/05/2020 13:59
0


Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku rupapuro rwa mbere rw’Ibitangazamakuru byo muri Uganda byandika ku myidagaduro byavugaga ku mpundu z’urwenge zavuze mu muryango wa Teta Sandra na Weasel bibarutse umukobwa.



Iyo ibi binyamakuru bivuga kuri Teta Sandra bimwe biterura inkuru bivuga ko yabaye Nyampinga w’u Rwanda. Ku ruhande rw’ababyandika gutyo ntibaba bari kure y'ukuri n'ubwo nta kuri kurimo.

Sandra Teta mu nzira y'inzitane yo gushaka kwamamara no kugera ku nzozi ze, yagerageje inzira y’amarushanwa y'ubwiza by’amahire aba Igisonga cya Nyampinga mu cy'icyahoze ari kaminuza y'imari n’amabanki [School of Finance and Banking], mu 2011, ubu ni rimwe mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda.

Sandra Teta abitse kandi ikamba rya Miss University Rwanda 2013-2014 ryamuhesheje itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2014 ryitabiriwe n'ibihugu 54 byo muri Afrika.

Inzozi n'inyota yo gutunga ikamba ry'ubwiza riruta ayandi mu Rwanda ari ryo Miss Rwanda zasunikiye Sandra Teta kugerageza amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda gusa ntiyamusekera. Yahise yiyegurira ibyo gutegura ibitaramo cyakora akomeza kwitwa 'Miss' bitewe n'amakamba y'ubwiza yegukanye.

Kuba bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bimwita 'Miss Rwanda', birashoboka ko bitigeze bicukumbura urugendo rw'uyu mubyeyi w'umwana umwe maze bafatiraho bamubatiza Miss Rwanda mu gihe iri kamba rimaze gutangwa inshuro 8 mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaryo Teta Sandra yegukanye.

Steven Kakuure wandikira Big Eye, aganira n'Umunyamakuru wa INYARWANDA, yabajijwe aho byaba byaravuye ko byinshi mu binyamakuru byo muri Uganda byaba byita Sandra Teta Miss Rwanda, maze avuga ko hari ikiganiro cyigeze guca kuri Television ya NBS, Weasel avuga ku rukundo rwe na Sandra Teta avuga ko ari Miss Rwanda.

Yavuze ko ibi bintu Weasel yajyaga abisubiramo kenshi akabishimangira n’ubwo bidahita bisobanura ko yabaga yemeje iby'urukundo rwabo bombi. Bibaye ari uko bimeze, iki kinyoma cyaba cyarakwirakwije na Weasel na nyir'ubwite abigenderaho.

Weasel na Sandra Teta baherutse kwibaruka umwana wiswe Ria Mayanja aba imfura ya Teta cyakora ni uwiyongera mu mubare w'abana babarirwa mu binyacumi bitari bicye Weasel asanzwe yarabyaranye n'abandi bagore.

Weasel ateruye umwana yabyaranye na Teta Sandra


Kakuure wa Big Eye yavuze ko Weasel ari we wakunze gushimangira ko Teta Sandra ari Miss Rwanda, bituma ibinyamakuru byo muri Uganda biyoboka

Jose Chameleone yahaye ikaze mu muryango 'Star Ria Mayanja' umwana wa Teta na Wesel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND