RFL
Kigali

Nyuma yo gukira Covid-19 Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yibarutse umuhungu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/04/2020 14:40
0


Boris John na Carrie Symonds bibarutse umwana w’umuhungu nyuma yaho uyu mugabo avuye mu bitaro yakize Coronavirus. Mu mateka y’u Bwongereza Boris na Carrie ni bo bagiye gutura ndetse banabyarira muri Downing Street ahagenewe guturwa na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza batarashyigiranwa.



Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yavuze ko "Boris Johnson na Symonds Carrie bishimiye cyane ivuka ry’umwana wabo w’umuhungu umeze neza wavukiye mu bitaro by’i Londres muri iki gitondo”. Boris Johnson w’imyaka 55 n’umukunzi we Carrie w’imyaka 32, mu kwezi kwa Gatatu ni bwo bari bavuze ko bazabyara “mu ntangiriro z’impeshyi.

Boris Johnson na Carrie Symonds bashyize ku mugaragarao urukundo rwabo mu mpera z’umwaka ushize. Ku ruhande rwa Carrie Symonds uyu mwana w’umuhungu ni imfuraye naho ku ruhande rwa Boris ni umwana wa 5. Johnson n’umugore we wa mbere babyaranye abana 4. Batandukanye mu 2018 nyuma y'imyaka igera kuri 25 bari bamaranye.

Umuryango wa Johnson Boris na Carrie Symonds ukimara gutangaza ko wibarutse wakiriye ubutumwa bwinshi buturutse hirya no hino bwiganjemo ubw'abayobozi bagenzi babo. Se wa Johnson, Stanley Johnson yashimiye umukazana we Carrie Symonds ku bwo kumubyarira umwuzukuru.    

Igisa n’igitangaza cyangwa ibyo twakwita guca agahigo ni uko aba bombi ari yo ‘couple’ ya mbere itarashyingiwe yagiye kuba ahatura hakanakorera Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hazwi nka Downing Street ndetse hakiyongeraho no kuba bahabyariye.

Carrie Symonds ni muntu ki?

Symonds Carrie yavutse kuwa 17 Werurwe 1988 akaba abyarwa na Matthew Symonds umwe mu bagabo bashinze ikinyamakuru cya Independent News hamwe n’umunyamateko w'iki kinyamakuru Josephine Mcaffee. Yize muri Kaminuza University of Warwick, yiga amateka n’ibijyanye n’ubumenyi mu ikinamico (History and theatre studies).

Aba bombi ntabwo kugeza ubu bari basezerana, gusa baraziranye cyane. Mu 2010 ni bwo Symonds Carrie yagiye mu ishyaka rya politike Conservative party ashingwa Press officer ndetse aha ni naho ashobora kuba yaramenyaniye na Boris Johnson kuko mugihe uyu mugabo yiyamarizaga kuba Mayor w’umujyi wa London mu 2012, uyu mugore yari umwe mu bakora mu bikorwa byo kwiyamamaza by’uyu mugabo.

Muri iri shyaka kandi kubera umuhate uyu mugore yakomeje kugaragaza bakomeje kumwongerera icyizere cyane kuko mu mwaka wa 2018 bamuhaye umwanya ukomeye wa “Head of communications”. Symonds Carrie akunda cyane inyamaswa ndetse ni kenshi yakunze kugenda agaragaza amafoto y’inyamaswa ku rubuga rwa Tweet rw'iri shyaka.

Src: The guardian.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND