RFL
Kigali

Jacques Marius na Fellow G basohoye indirimbo bashishikariza gukurikiza amabwiriza ngo COVID-19 ihashywe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/04/2020 10:21
0


Umuhanzi Jacques Marius afatanyije na Bertrand uzwi ku izina rya Fellow G baririmbanye indirimbo bise “Tuyirwanye Coronavirus”, aho bakangurira abantu gufatana urunana mu guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.



Ubu mu Rwanda hari abanduye Coronavirus 105 (Bane muri bo ejo ku cyumweru barasezerewe). Minisiteri y’Ubuzima buri gihe ikangurira abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo Covid-19. 

Abahanzi batandukanye batanze umusanzu wabo bakora ubukangurambaga bifashishije indirimbo n’imivugo. Jacques Marius na Bertrand bahuriye mu ndirmbo bashishikariza abantu guhagurukira kurwanya Coronavirus.

Muri iyi ndirimbo bagaragajemo uko abantu bakwiye gukomeza gukwirinda iki cyorezo bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse na gahunda ya ‘Guma mu rugo’.   

Inagaragaza kandi ko n’ubwo abantu bari mu rugo badakwiye kuba inkorabusa kuko bashobora gukora siporo. Bavuga ko abanyeshuri bakwiye gusubiramo amasomo yabo bakanakurikira inyigisho zitambuka kuri Radio Rwanda.

Jacques Marius avuga ko iki ari igihe cy’uko abahanzi nyarwanda bakomeza gutanga ubutumwa bufasha abanyatwanda guhangana n’iki cyorezo “binyuze mu mpano zinyuranye tugiye dufite kuko iki cyorezo kiduhangayikishije”. 

Mu ijoro ry’iki cyumweru Leta y’u Rwanda yemeje ko “Abagize Guverinoma, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta, n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu bazigomwa umushara wabo w’ukwezi kwa kane 2020.”

Ibi bigamije kunganira ibikorwa byo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus ndetse n’abagizweho ingaruka nayo.


Umuhanzi Jacques Marius yakangurira gukurikiza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima

Umuhanzi Bertrand uzwi nka Fellow G yaririmbye mu ndirimbo "Tuyirwanye Coronavirus"

Ishimwe Ingrid umwe mu bakobwa bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo bakora imyitozo ngororamubiri

Nyirabizimana Emeritha umubyeyi ugaragara muri iyi ndirimbo akoresha siporo


Imena Emilie nawe agaragara muri iyi ndirimbo ikangurira Abanyarwanda gufatanya mu kurwanya Coronavirus

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TURWANYE CORONAVIRUS" YA JACQUES MALIUS NA FELLOW G

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND