RFL
Kigali

Uruhare rw’abasobanura filime Junior na Rocky mu gufasha abantu ku ‘Guma mu rugo’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/03/2020 16:45
0


Bamwe mu basobanuzi ba filime mu Rwanda barimo Junior Giti na Rocky Kirabiranya bashyizeho uburyo bushya bwo kuzigeza ku bakunzi bazo hirindwa ko bava mu ngo zabo mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.



Aba basobanuzi bashyizeho uburyo bise ‘Agasobanuye Home Delivery Service’ aho bakugezaho filime yose ushaka yaba iz’uruhererekane (series), izirimo imirwano, urukundo, izitanga inyigisho ku bintu runaka n’izindi zose uhamagaye kuri 0785648331 ndetse na 0789060086.

Zimwe muri filime zigezweho ziri gutangwa n'aba basobanuzi zirimo Operation Pacifico, Los Bastardos, Different Dreams, Presso Numero Uno, La Reine del Su n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Junior Giti yavuze ko muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 biyemeje kugeza filime ku bakunzi bazo kugira ngo babafashe ku 'Guma mu rugo' nk'uko babikangurirwa n'inzego z'ubuzima.

Yavuze ko bakora amasaha 24 kuri 24 kandi ko mu gihe gito baba bagejeje filime ku muntu wayibatumye. Ati “Twafashe gahunda yo kugeza filime ku bantu bari mu ngo kugira ngo twirinde ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19."

“Filime yose umukiriya yashaka tuyimugezaho akamara icyumweru kirenga aryohewe na filime zasobanuwe n’abahanga ba mbere mu gihugu. Turi gufasha Leta gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya ‘Guma mu rugo’.”

Junior Giti avuga ko mu minsi mike ishize batangiye iyi gahunda yo kugeza filime ku bakunzi bazo iri gutanga ishusho y'uko Abanyarwanda bakunda filime zisobanuye.

Kugeza ku munsi w'ejo ku wa gatanu, ku Isi yose hari abarwayi barenga 540,000 banduye Coronavirus, abagera kuri 24,000 yari imaze kubica naho abandi 124,000 barayikize.  

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda uzakomeza kuzamuka kuko “ari bwo "buryo bwiza bwo gufasha abashobora kuba baranduye mu rwego rwo kurinda imiryango yabo ndetse natwe twese aho dutuye".

Yahamagariye abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba n'amabwiriza byafashwe, "tukihanganira ingorane zose byaba bitera kugira ngo dutsinde iki cyorezo burundu, cyo guhitana abantu benshi".

Junior Giti na Rocky Kirabiranya bashyizeho uburyo bwo kugeza filime zisobanuye ku bakunzi bazo

Junior Giti [ubanza ibumoso] na Rock Kirabiranya bari imbere y'abandi basobanura filime mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND