RFL
Kigali

Mutimawurugo, Jay Polly, Mani Martin, Jabastar na Elisha The Gift bahuriye mu ndirimbo 'Turwanye Coronavirus'-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/03/2020 20:38
0


Ku gitekerezo cya Mutimawurugo Claire, ababahanzi nyarwanda batanze umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, aba bahanzi basaba Abanyarwanda gukaraba intoki no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu kwirinda iki cyorezo.



Abahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo ni; Mutimawurugo Claire, Jay Polly, Mani Martin, Jabastar na Elisha The Gift. Mu kiganiro na Mutimawurugo Claire nyiri iyi ndirimbo ‘Turwanye Coronavirus’ yahuriwemo n’abahanzi bagera kuri batanu, yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yayitekereje nk’umuhanzikazi usanzwe uririmba indirimbo z’uburere mboneragihugu.

Yakomeje avuga ko yaje gusanga inkingi imwe itagera inzu ahitamo gushaka abandi bahanzi bafatanya nk’inshuti ze za hafi. Yavuze ko benshi mu banyarwanda bataragira imyumvire imwe kuri iki cyorezo bityo nk’umuhanzikazi yasanze akwiye gufasha igihugu cye abinyujije mu ijwi rye.

Yagize ati” Urumva njye nari umwe kandi nk’uko Abanyarwanda babivuga inkingi imwe ntigera inzu, nashatse bagenzi banjye rero dusanzwe tubana nk’abavandimwe mbasaba ko bamfasha tugatambutsa ubutumwa baranyemerera ntibangora turayikora.Iki cyorezo cya Coronavirus nticyoroshye n'ubwo hari Abanyarwanda bagifite imyumvire mike ariko twese tumaze kumenya ko kitoroshye."

Yunzemo ati "Nk’uko twabigaragaje muri iyi ndirimbo twasabye Abanyarwanda kwirinda ingendo za hato na hato zishobora gutuma wandura ukayikwirakwiza no mu bandi, kugira isuku, gukoresha udupfukamunwa mu gihe watangiye gukorora cyane no kwitsamura. Muri iyi ndirimbo kandi twagaragaje ko kuyirinda bishoboka mu gihe twese twabyumvise kimwe”.


Mutimawurugo Claire wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo

Mutimawurugo avuga ko iyi ndirimbo yamaze igihe gito gishoboka kandi ikorwa neza babifashijwemo n’ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC). Yashimiye abahanzi bafatanyije nawe bamuhaye umwanya bakamwumva ndetse bamwereka ko bishoboka baramutse bakoreye hamwe.

Jay Polly nawe uri muri iyi ndirimbo aragira ati” Ukuyitsinda nyako si ukugira ububwo ni ugukurikiza ingamba zashyizweho. Va ku bihuha, iki cyorezo Coronavirus kucyirinda birashoboka, gira isuku karaba intoki igihe cyose aho waba uri hose. Banyarwanda nimuze tuyirwanye, gira isuku ni yo ya ngombwa kuri twese…”.Ibi byashimangiwe na bagenzi be muri iyi ndirimbo bise ‘Turwanye Coronavirus’.


Jay Polly arasaba abantu bose kwirinda coronavirus

Muri ibi bihe mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba Coronavirus 41. Ni mu gihe iyi ndwara imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 20 ku Isi hose. Abanyarwanda bose barasabwa kwirinda iki cyorezo mu buryo bwose bushoboka buri wese akabigira ibye akaguma mu rugo, akaraba intoki n’amazi meza, hirindwa ingendo zitari iz'ingenzi.


Jabastar mu bukangurambaga bwo kwirinda coronavirus


Mani Martin yatanze umusanzu mu kwirinda coronavirus


Elisha The Gift nawe agaragara muri iyi ndirimbo


Bahuje imbaraga bakora indirimbo bise 'Turwanye coronavirus'

REBA HANO 'TURWANYE CORONAVIRUS' YA MUTIMAWURUGO CLAIRE FT JAY POLLY, MANI MARTIN & ELISHA THE GIFT








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND