Umuhanzi Sebuhoro Faida ukoresha mu muziki izina rya Faida wataramiye igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yambitse impeta y’urukundo Pascaline Dusabimana bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo.
Ni mu birori byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 bibera kuri Restaurant Chez Robert mu Mujyi wa Kigali. Pascaline yageze aho yambikiwe impeta yabwiwe ko yitabiriye inama itegura ubukwe bwe na Faida.
Yazanye na Faida ageze aho ibi birori byaberaga ahasanga inshuti ze n’abandi bakorana maze Faida atera ivi amusaba ko yamubera umugore ubuziraherezo. Umukobwa yatunguwe avuza akaruru k’ibyishimo ahereza ikiganza Faida amwambika impeta y’urukundo.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Faida yavuze ko yanzuye kwambika impeta y’urukundo Pascaline kuko igihe cyari kigeze cyo gutangirana urugendo rushya kandi ko byari ibyishimo by’inyongera ku mpande zombi.
Yagize ati “Ibyishimo byo ndacyabyivumvamo naho nateye ivi ntihateze gusubirana hasigaye ikimenyetso cy’urukundo nzakunda Pascaline akaramata.”
Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndabakumbuye” yatunganyijwe na Jimmy muri Level 9, ‘The Loser” n’izindi.
Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira imbere gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yifashishije gitari bikanogera benshi.
Yamenyekanye nk’umucuranzi muri Salus Populi. Yize
‘Civil Engineering’ i Huye arangize mu mwaka wa 2016 muri Kaminza Nkuru y’u
Rwanda (UR).
Ubu ni umukozi ku kibuga cy’Indege cya Bugesera aho ashinzwe 'Quality Manager Assistant'.
Pascaline yatunguwe n'umukunzi we Faida bari bazanye bitabiriye inama itegura ubukwe bw'abo
Batangiye urugendo rushya mu rukundo rwabo
Faida yahaye impano zitandukanye umukunzi we yambitse impeta y'urukundo
Byari ibyishimo kuri bombi bamaze imyaka ine bakundana
Faida yavuze ko tariki 23 Gashyantare izahora mu mateka y'urukundo rwabo
Faida yambitse impeta y'urukundo Pascaline ashyigikiwe n'inshuti, abo bakorana, abo mu miryango yombi n'abandi
AMAFOTO: Lona_le_photographe
TANGA IGITECYEREZO