RFL
Kigali

Umuhanzi Faida yambitse impeta y'urukundo umukunzi we bamaranye imyaka ine-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2020 19:00
3


Umuhanzi Sebuhoro Faida ukoresha mu muziki izina rya Faida wataramiye igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yambitse impeta y’urukundo Pascaline Dusabimana bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo.



Ni mu birori byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 bibera kuri Restaurant Chez Robert mu Mujyi wa Kigali. Pascaline yageze aho yambikiwe impeta yabwiwe ko yitabiriye inama itegura ubukwe bwe na Faida.

Yazanye na Faida ageze aho ibi birori byaberaga ahasanga inshuti ze n’abandi bakorana maze Faida atera ivi amusaba ko yamubera umugore ubuziraherezo. Umukobwa yatunguwe avuza akaruru k’ibyishimo ahereza ikiganza Faida amwambika impeta y’urukundo. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Faida yavuze ko yanzuye kwambika impeta y’urukundo Pascaline kuko igihe cyari kigeze cyo gutangirana urugendo rushya kandi ko byari ibyishimo by’inyongera ku mpande zombi.

Yagize ati “Ibyishimo byo ndacyabyivumvamo naho nateye ivi ntihateze gusubirana hasigaye ikimenyetso cy’urukundo nzakunda Pascaline akaramata.”

Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Ndabakumbuye” yatunganyijwe na Jimmy muri Level 9, ‘The Loser” n’izindi.

Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira imbere gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yifashishije gitari bikanogera benshi. 

Yamenyekanye nk’umucuranzi muri Salus Populi. Yize ‘Civil Engineering’ i Huye arangize mu mwaka wa 2016 muri Kaminza Nkuru y’u Rwanda (UR).

Ubu ni umukozi ku kibuga cy’Indege cya Bugesera aho ashinzwe 'Quality Manager Assistant'.

Pascaline yatunguwe n'umukunzi we Faida bari bazanye bitabiriye inama itegura ubukwe bw'abo

Batangiye urugendo rushya mu rukundo rwabo

Faida yahaye impano zitandukanye umukunzi we yambitse impeta y'urukundo

Byari ibyishimo kuri bombi bamaze imyaka ine bakundana

Faida yavuze ko tariki 23 Gashyantare izahora mu mateka y'urukundo rwabo

Faida yambitse impeta y'urukundo Pascaline ashyigikiwe n'inshuti, abo bakorana, abo mu miryango yombi n'abandi

AMAFOTO: Lona_le_photographe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mani4 years ago
    Congz Faida. Urukundo nirwogere, Kandi mukomeze inzira mwatangiye Nyagasani muri kumwe. Ndabakunda.
  • mimi4 years ago
    Nonese ubwo bari baje munama itegura ubukwe bwabo bataremeranyijwe kubana? Uyu mukino ngo yateye ivi amusaba ko yamubera umugore abantu bazawureke. Kuko sibwo uba ubimusabye
  • Fifi4 years ago
    Big congrats to this couple ,All the best wishes to you!!!!





Inyarwanda BACKGROUND