RFL
Kigali

Amatariki yo gusezeraho bwa nyuma Kizito Mihigo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2020 10:48
0


Umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye ‘yiyahuye’ azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.



Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 saa yine z’amanywa (10h) bazajya gufata umurambo habe umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Saa saba (13h) bazajyana umurambo kuri Paroisse ya Ndera bamusabire Misaa hanyuma saa kumi (16h) Kizito Mihigo ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo.

Ikiriyo kiri kubera mu rugo rw'umubyeyi we mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Uyu muhanzi yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry'indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Ku wa 13 Gashyantare 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z'umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inkuru bifitanye isano:Kizito Mihigo 'yiyahuye' akoresheje amashuka

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo 'yiyahuye' mu rucyerera rwo ku wa 17 Gashyantare 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND