RFL
Kigali

Kigali: Hateguwe igikorwa kigamije gushaka impano zitandukanye mu rubyiruko

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/02/2020 15:23
0


'Love Your Dream and Paint the Africa you want' ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga "Kunda inzozi zawe wubake Africa wifuza". Ni igikorwa cyateguwe na kompanyi yitwa Mindful thinkers Group, Wakanda Tv, Umujyi wa Kigali na The potentialist mu rwego rwo gushaka impano zihishe mu rubyiruko.



Iki gikorwa kigamije gushaka gushaka umuntu wese ufite impano runaka zirimo: kuririmba, gushushanya, kuba rwiyemezamirimo, abasizi n'abafite ibitekerezo by'imishinga ijyanye n'intego zirambye ziterambera (Sustainable Development Goals). Muri izo ngeri zose hazatoranywamo abahiga abandi bafite ibitekerezo byiza kurusha abandi. 

Nyuma yo gutoranywa ku bufatanye na Mindful thinkers group n'umujyi wa Kigali bazahabwa Mentorship program (Uburyo bwo kunonosora izo mpano bakaba bazikuramo imishinga ikomeye) bigakorwa ku buntu nk'igihembo mu gihe ubusanzwe babyishyuraga.


Felicite Haguma umuyobozi wa Mind Thinkers Group 

Abafite izo mpano kandi bazashakirwa amahugurwa kugira ngo bige uko ibitekerezo byabo byavamo imishinga ikomeye ifitiye u Rwanda umumaro na  Africa kimwe n'isi yose muri rusange nk'uko twabitangarijwe na Felicite Haguma. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizaba tariki 11 Gashyantare 2020  guhera saa mbili za mu gitondo kugeza saa kumi n'imwe za nimugoroba (8:00' Am-17:00' PM) ku nzu y'urubyiruko ya Kimisagara mu mujyi wa Kigali.


Urubyiruko rwateguriwe igikorwa ruzagaragarizamo impano zarwo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND