RFL
Kigali

Danny Vumbi yasinye muri Label izakurikirana inyungu ze muri muzika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/01/2020 9:49
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi, yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kikac Music.



‘Label’ ya Kikac Music isanzwe ibarizwamo Mico the Best uhagaze neza mu njyana ya Afrobeat. Danny Vumbi witegura gusohora indirimbo yise “Muto”, yabwiye INYARWANDA, ko yinjiye muri Kikac Music kuko bemeye ibyo yabasaga.

Yavuze ko amasezerano y’umwaka umwe yasinye ashobora kongerwa biturutse ku mpande zombi.

Avuga ko guhitamo Kikac Music mu zindi ‘Label’ zibarizwa mu Rwanda ari uko bemeye kumukorera ibyo yabasaga ndetse bumva neza ko umuhanzi ari ‘mugari’.

Yagize ati “Kikac Music yemeye ibyo nasabaga urumva nta kindi nagombaga gukora. Umuhanzi ni mugari, ntabwo aba ari ukugenda hariya ngo uririmbe gusa haba hari n’ibindi umuhanzi aba akora nk’ibijyanye n’ubwanditsi, ibijyanye n’uburirimbyi, uko agaragara n’ibindi.”

Yakomeje ati “Ibyo byose biba bifite uko bijya kwihaza nk’umwuga akenshi iyo umuntu ashaka kureberera inyungu zawe atabyumva neza ntabwo bikunda; Kikac Music rero barabyumvise.”

Uyu muhanzi yavuze ko yari asanzwe afite imishinga myinshi y’indirimbo azasohoka mu mazina ya Kikac Music. Kuba Mico The Best basanzwe ari inshuti ngo nta ruhare byagize ku kwinjira kwe muri iyi inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music.

Jean Claude Uhujimfura ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music, yavuze ko bitegura kumurikira itangazamakuru amasezerano bagiranye na Dannny Vumbi kandi ko bakiriye uyu muhanzi mu gihe asanzwe afite indirimbo nyinshi bazamufasha gusohora mu minsi ya vuba.

Ati “Twagiranye amasezerano nawe muri studio afite indirimbo zirenga umunani kandi zose zirangiye. Turavuga tuti ‘rero muri iki gihembwe reka tube dushyize hanze iyi ndirimbo ‘Muto’ yari imaze iminsi.”

Yavuze ko bari no gutegura gukora amashusho y’indirimbo ‘Kabiri’ nayo izasohoka mu minsi iri imbere. Ati “Turakomeza kumutegurira amashusho y’indirimbo zose twasanze afite. Twamwakiriye mu bandi bana, ibindi bikorwa muzagenda mubibona.”

Danny Vumbi wasinye muri Kikac Music aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Muri abana babi” yakunzwe mu buryo bukomeye. Yifashishijwe na benshi babwira bagenzi babo ko hari ibyo bamenye batigeze bababwira bakarenzaho hashtag bati #Muriabanababi.

Muri 2014 yashyize hanze indirimbo yise “Ni Danger” yabyinywe ivumbi riratumuka.  Ni indirimbo yatumye yisanzura mu kibuga cy’umuziki ivugwaho n’abakomeye.

Akunzwe kwifashishwa na benshi mu bahanzi bamusaba ko yabandikira indirimbo. Yanditse indirimbo “Agatege” ya Charly&Nina, “Ntibisanzwe” ya King James, “Ku Ndunduro”, “Amahitamo” za Social Mula n’izindi nyinshi.

Danny Vumbi agiye gusohora indirimbo ya mbere ari muri Label ireberera inyungu ze mu bya muzika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABANA BABI' YA DANNY VUMBI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND