RFL
Kigali

Mandela na Reagan basohoye indirimbo yashibutse ku buhamya bw'uwari warabaswe n'ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2020 20:10
0


Umunyempano mu muziki Mandela ukunze kuba muri Kenya akanyuzamo akaza no mu Rwanda yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Reagan Da Promota uba muri Amerika bamaze igihe bakorana bya hafi dore ko banakoranye indirimbo 'Ndagushima' yakunzwe cyane.



'Ndahiriwe' ni yo ndirimbo Mandela yakoranye na Reagan wahoze ari umunyamakuru ubivanga n'ubuhanzi ubwo yabaga mu Rwanda. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Boris uri mu bagezweho muri iyi minsi. Nyuma yo kugera muri Amerika, Reagan yashyize imbaraga nyinshi mu gushyigikira abanyempano afasha benshi barimo na Mandela ndetse kuri ubu yamaze kwemeza ko we na Mandela bakora nk'itsinda.

Reagan Da Promota yabwiye InyaRwanda.com ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo 'Ndahiriwe' cyavuye kuri Mandela aho afite umushuti we wabaga cyane mu biyobyabwenge ariko akaza guhinduka nyamara abantu ntibabyemere. Uwo mushuti wa Mandela yaje guhishura uburyo yahiriwe atakiri imbata y'ibiyobyabwenge, maze Mandela bimukora ku mutima abiganiriza Reagan Da Promota bafatikanya na Issa Noel Kalinijabo havamo iyi ndirimbo.


Umunyempano Mandela

Reagan Da Promota yadutangarije ko we na Mandela bakorana nk'itsinda ndetse ngo bafite umushinga wa Album bari gutunganya, ati "Reagan na Mandela dukora nk'itsinda ry’abasore 2 bakora umurimo wo kuramya ndetse no guhimbaza Imana, tukaba turi no gukora kuri Album yitwa 'Ndagushima' tuzaba dufatikanyije kandi tukaba dufite gahunda yo kuzayimurika."

Kuba yaramye afasha Mandela aho yagiye amwandikira indirimbo zinyuranye ndetse rimwe na rimwe bakanaririmbana, Reagan Da Promota yavuze ko icyabimuteye ari uko yamubonyemo impano ikomeye ndetse akaba ari n'umuhanga ku rwego rwo hejuru, ati "Mandela mufasha kuko namubonyemo impano nziza y'Imana kandi ni umuhanga cyane."

Reagan Da Promota yavuze ko iyi album iriho indirimbo ari gukorana na Mandela, magingo aya iri gutunganywa n'aba Producers babiri bari mu bakomeye mu Rwanda. Yavuze ko indirimbo ziriho zizajya hanze vuba. Ati "Ndetse kuri iyo Album hazaba hariho n'izindi ndirimbo zizasohoka mu minsi iri imbere zirimo ziratunganwa n'aba producer nka Nicolas ndetse na Boris."

Yunzemo ati "Ariko n'ubwo dukora nk'itsinda ntibibuza Mandela gukora ubufatanye n'abandi bahanzi kandi nanjye nkakomeza gukorana n’Abahanzi mu buryo butandukanye. Mu rwego rwo gukomeza kwagura umurimo w’Imana , turasaba abakunzi ba Gospel gukomeza kudushyigikira ndetse no kubana natwe mu byo dukora byose kandi ibyiza biri imbere twizeye ko bizabanezeza kandi cyane."


Reagan Da Promota

Zimwe mu ndirimbo Reagan Da Promota yandikiye Mandela harimo; 'Urungano' na 'Uracyakora Mana' yahuriwemo na Mandela na Yvan ndetse mu 2018 ikaba yarahawe igihembo cy’indirimbo ya Gospel yakunzwe muri Kenya mu irushanwa rya Beyond one Gospel Entertainment. 

Reagan azwiho gufasha abahanzi cyane cyane abanyempano akabandikira indirimbo cyangwa se akayibishyurira muri studio. Hari indirimbo zakunzwe yagizemo uruhare aho twavugamo 'Ingabire' yahurijemo abahanzi batari bacye barimo na Aline Gahongayire n'abanyempano banyuranye, 'Nzahora ndiririmba' yahurijemo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana, n'izindi.


UMVA HANO 'NDAHIRIWE' YA MANDELA FT REAGAN DA PROMOTA


REBA HANO 'NDAGUSHIMA' YA REAGAN FT MANDELA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND