RFL
Kigali

Ibihugu 7 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ku rutonde rw’ibyikuye mu bukene bukabije ku buryo bwihuse

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:26/12/2019 14:30
1


Abarenga icya gatatu cy’abari batuye isi mu myaka 30 ishize bari mu bukene bukabije. Mu mwaka wa 2011 byagaragajwe ko byibuza 10% babeshejweho n’amadorali $1.90 cyangwa munsi yayo. Ibi, ni ibihugu 15 byikuye munsi y’umurongo w’ubukene bukabije kuva mu myaka ya 2000-2011, nk’uko bigaragazwa na Banki y’Isi.



Imwe mu ntego za Banki y’ Isi, ni uko igomba kurandura ubukene bukabije ndetse no kuzamura ubukungu buhuriweho na bose, kandi burambye. Mu myaka igire kuri 20 ishize, ibihugu byabarizwaga mu bukene bukabije, habayeho ko bugabanuka kuva ku kigero cya 50%, biza kuri 30%.

Ubukene bukabije ni kimwe mu bintu biteje impagarara isi yose. Buri gihugu ukwacyo kiba gifite ingamba zihindurwa igihe ku kindi ngo harebwe ko ubukene burwanywa.

Amakuru dukesha Banki y’Isi, agaragaza ko byibuza kimwe cya kabiri (miliyoni 736) cy’abaturage b’ abakene mu isi bari batuye mu bihugu bitanu gusa mu mwaka wa 2015! —Ubuhinde, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, na Bangladesh. Ikomeza igaragaza ko mu majyepfo ya Asia, ndetse n’ ibihugu bibarizwa munsi y’Ubutayu bwa Sahara ariho habonekaga 86% —ubwo ni miliyoni 629— y’abaturage bakennye cyane ku isi.

Gusa, n’ubwo muri iyo myaka bisa nk’ aho habonekaga imibare myinshi y’abaturage bari mu bukene bukomeye—nk’ aho byibuza icyagatatu cy’ abari batuye isi bari mu bukene mu myaka 30 ishize—ariko ubu byibuza munsi ya 10% umuntu aba atunzwe n’ amadorali $1.90 cyangwa munsi yayo.

Hagati y’ imyaka ya 2000 na 2015 habonetse iyongera ry’ imibare y’ ibihugu byagerageje kuvana abaturage babyo mu bukene bukabije. Abaturage bavanwe mu bukene bukabije bageraga kuri miliyoni 802.1. mu bihugu 15 nk’ uko bigaragazwa na Banki y’ Isi, birindwi (7) biboneka munsi y’ Ubutayu bwa Sahara.

Muri buri gihugu biboneka ku rutonde rw’ ibihugu 15 byahize ibihugu 114, bigaragazwa 1.6% buri mwaka aricyo kigereranyo byibuza cy’ abaturage bakurwaga mu bukene bukabije. Nk’ urugero rufatika, hagati y’ imyaka ya 2000 na 2011, Tanzania yavuye ku rwego rwa 86.0% igera kuri 49.1% mu bukene bukabije.

Ku rutonde rutangwa na Banki y’ Isi rugaragaraho ibihugu 15 byikuye mu bukene bukabije hagati y’ imyaka ya 2000 kugera mu 2015 byatoranijwe mu bihugu 114 habonekamo ibi bikurikira: Tanzania, Tajikistan, Chad, Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Kyrgyz, Ubushinwa, Ubuhinde, Moldova, Burukina Faso, Indonesia, Vietnam, Ethiopia, Pakistan na Namibia.


Src: Imf.org, worldbank.org, blogs.worldbank.org.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana Sipriyan4 years ago
    Ndimuyuganda Ikifuzokugerakubugagatwakora Iki..?





Inyarwanda BACKGROUND