RFL
Kigali

Rubavu: Abana 22 bahize abandi mu irushanwa 'Impano Yanjye' bari mu mwiherero w'iminsi 7 bahabwa ubumenyi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/12/2019 15:33
0


Nyuma y’amarushanwa Impano Yanjye y'abana bafite impano zitandukanye yateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle hagatsinda abana 22, kuri ubu bari mu mwiherero uzamara iminsi irindwi bahugurwa banatozwa uko bazabasha kubyaza umusaruro impano zabo.



Kubyina, Kuririmba no gukina ikinamico ni imwe mu mikino yakuwemo abanyempano 22 mu marushanwa ya Impano Yanjye yabereye mu karere ka Rubavu mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelles aho abana bose bahawe umwanya bakigaragaza mu bihe bitandukanye imbere y'akanama nkemurampaka.


Mu isozwa ry'amarushanwa ya Impano Yanjye havuyemo abana 22 ari nabo bari mu mwiherero uzasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019. Muri iyi minsi irindwi aba bana bazaba batozwa mu mpano batoranyijwemo ndetse banahabwa n'inama mu kubyaza impano zabo umusaruro nk'uko byatangajwe na Nsanzubuhoro Philemon ukurikiranira hafi uyu mwiherero.

Aya mahugurwa ari kubera muri centre ya Vision Jeunesse Nouvelle mu murenge wa Nyundo aho biteganyijwe ko azasozwa kuwa Gatanu akazakurikirwa n'ibitaramo bibiri kimwe kizabera mu murenge wa Nyamyumba ikindi kikazabera muri centre culturel ya Rubavu mu rwego rwo gufasha aba bana kwerekana ibyo bize no kumenyerezwa kwitwara neza muri byo.

Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na bamwe muri aba bana bari muri aya mahugurwa batangaje ko bishimiye iki gikorwa cyashyizweho na cyane ko ngo ku bwabo uretse kunguka ubumenyi aya mahugurwa ari no gutuma badasamara bikazabafasha kwiteza imbere binyuze mu mpano zabo.

Abana 22 bari mu mwiherero bahabwa ubumenyi ku mpano zinyuranye bafite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND