Umwana w’umukobwa wiga mu ishuri ry’abana b’intoranywa bakomoka mu miryango ikomeye, wacengewe n’ingengabitekerezo yo kwanga urunuka abo mu bwoko bw’Abatutsi kugera n’aho yenyegeza urwango rutuma bamwe bicwa ni umwanya ukinwa na Albina Sydeney Kirenga uba yitwa Gloriosa muri filime “Notre Damme Du Nil”.
Iyi filime ishingiye ku
gitabo cyanditswe n’Umunyarwandakazi Scholastique Mukasonga, ikaba yarakozwe na
Atiq Rahimi umufaransa ukomoka muri Afghanistan. Yerekanywe bwa mbere muri
Nzeli uyu mwaka mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime ribera i Toronto muri
Canada [TIFF].
Iyi filime yamaze
ibyumweru umunani ikinirwa mu Rwanda mu Karere ka Rutsiro ivuga ku rwango n’ihohoterwa
byakorerwaga abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abatutsi bigaga mu ishuri ry’abihaye
Imana mu 1970.
Notre Damme Du Nil
igaragaramo abakobwa b’abanyarwandakazi barimo Amanda Mugabekazi, Malaika
Uwamahoro, Albina Sydney Kirenga na Clariella Bizimana na Belinda Rubango Simbi
bakinnye imyanya y’ingenzi.
Albina Sydney Kirenga ni
we wakinnye umwanya w’ibanze aho aba yitwa Gloriosa. Agaragara nk’umukobwa
uvuka mu muryango w’abayobozi ku rwego rw’igihugu, wacengewe n’ingengabitekerezo
yo kwanga bagenzi bo mu bwoko bw’Abatutsi mu buryo bweruye kugera n’aho aca
amazuru y’ishusho ya Bikiramariya kuko yabonaga adasa n’ay’abo yita
abanyarwanda [Abahutu].
Urwango rwe arucengeza no
mu bandi afatanyije n’abandi bantu baturutse hanze y’ishuri bakica bamwe mu
banyeshuri abandi bagahunga. Muri rusange agaragara nk’umukobwa w’umugome.
INYARWANDA yaganiriye n’uyu
mukobwa w’imyaka 22 wari ukinnye filime ku nshuro ya mbere ariko akaba asanzwe
ari umunyamideli akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga.
Albina Sydney yavuze ko mu
busanzwe atari umuntu w’umugome nk’uko yagaragaye muri filime ariko uwayiyoboye
yabonye ari we ushobora kubikina n’ubwo bose batifuzaga kuwukina.
Ati “Muri filime umwanya umuntu
akina ni we umwihitiramo… mu buzima busanzwe umuntu uhorana imbaduko, mpora
nseka cyangwa n’iyo naba ntaseka nta mahane menshi ngira. Byagaragaye ko mfite
imyitwarire nsohora hanze itandukanye n’uko nteye.”
Umwanya Albina Sydney
yakinnye ugaragaza umuntu mu isura mbi bijyanye n’amateka y’u Rwanda. N’ubwo we
yabashije kwemera kuwukina byabanje kuba ikibazo kuko abo mu muryango we
batabikozwaga.
Ati “Mu rugo barabyanze
turanashwana, baravuga bati ‘iriya filime urayivamo cyangwa se uyigumemo ariko
ntuzongere kutwegera na rimwe. Nyogokuru yarambwiraga ati ‘ese urayikina
hanyuma nibirangira umuryango uzakwakira ute? Uzaba ubaye umwicanyi.”
Kugira ngo abo mu
muryango we babashe kumwemerera ko yakomeza agakina muri iyi filime, byasabye
ko umuyobozi wayo afatanyije na Hope Azeda washatse abakinnyi, babumvisha
uburyo ntacyo bitwaye, ahubwo bashaka gutanga ubutumwa bwubaka.
Albina avuga ko mu
gikorwa nyir’izina cyo gukina filime, byari ibintu biteye ubwoba cyane ku buryo
byamugoye gukina bimwe mu bice ndetse n’abantu bamwe mu bo bari kumwe bakagira
ihungabana.
Ati “Ikintu cyangoye
turi gukina ni ahantu nabwiye umwana umwe ngo niyice mugenzi we. Ahantu
twakiniye hari hameze nk’ahabereye intambara, abantu babasize amaraso, ubona
wagira ngo umuntu bamutemye nkabona ni byo pe, byari ibintu bibi. Abantu twakoranaga
harimo abagore bahahamutse ako kanya.”
Mu gihe yabaga ananiwe gukina neza ibyo
yasabwaga abari bayoboye filime ngo bamuhaga ibigeragezo byinshi ku buryo
bihindura amarangamutima ye akabasha gukina ameze neza nk’uwo biri kubaho bya
nyabyo.
Ati “ […] Babona ntari
kubikora neza bakansukaho amazi, uwo munsi bankinishije mu buryo bungora kuko
bampaye ibigeragezo bakambwira ngo niruke nkahagira. Nahura n’umuntu dukorana
akankanga kugira ngo ntangire gukina ndi mu mwuka wo kurakara. Umubiri warababaye,
umutima urababara ariko n’ubundi byari akazi.”
Nyuma yo gukina iyi
filime ngo byamufashe umwanya wo kubanza kujya ahantu agerageza kongera kuba
uwo yari we mbere kuko yari yarahindutse haba ku mubiri no ku mutima.
Nyuma y’izi mvune zose,
filime Notre Dame Du Nil, yasigiye uyu mukobwa ibintu byinshi birimo
ubunararibonye atari afite ndetse n’amafaranga atari make n’ubwo yirinze
kuyavuga.
Ati “Navuga ko yahinduye
ubuzima bwanjye burundu, ntabwo nasubira inyuma ngo mbe uwo nari ndi ntarakina
iyi filime. Amafaranga nakuyemo ku myaka yanjye yampinduriye byinshi. Amwe narayabitse
andi nguramo isambu.”
Avuga ko Filime ya Notre Dame Du Nil
yamufunguriye imiryango imwinjiza mu ruhando rwa sinema ku buryo mu gihe yabona
abandi bantu bakenera gukorana nawe yiteguye.
Albina Sydney wambaye ikanzu itukura na bagenzi be bakinanye
Albina, Atiq Rahimi n'abandi bakinanye muri filime "Notre Dame Du Nil"
Albina Sydney yahuye n'imvune zikomeye mu gukina muri filime "Notre Dame Du Nil"
TANGA IGITECYEREZO