RFL
Kigali

TechFocus: Menya udushya utari uzi ku mujyi w’ikigo cya Samsung 'Digital City'

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/12/2019 12:24
1


Samsung ikigo kimwe rukumbi gifite umujyi kihariye, umujyi wibazwaho na benshi ukaba utuwe n'abagera ku bihumbi 35. Ni umujyi uri ku buso bungana na kilometer kare 1.5, ukaba urimo buri kimwe buri muntu wese ukunda ubuzima bwiza yakwifuza. Digital city ni indiri y'inzobere mu ikoranabuhanga ukaba intyoza mu guhanga udushya.



Digital city ni umujyi uhereye muri kilometero 21 uvuye mu murwa mukuru wa Koreya y'Epfo seoul. Uyu mujyi ukaba ari wo ukorerwamo ibikoresho by'agatangaza bikorwa n’ikigo cya Samsung. Iki kigo cyatangijwe na Lee Byung-chul ahagana mu 1938. Mu ntangiriro ikigo cyacuruzaga ibintu bidafite aho bihuriye n’ikoranabuhagana dore ko byinshi mu byo cyakoraga harimo gutunganya ibiryo ndetse n'ibindi bidafite aho bihuriye n’ikoranabuhanga nk'uko tukizi ubu. 

Ahagana mu 1987 nyuma yo gutabaruka k'umubyeyi w’ikoranabuhanga rya Koreya y'Epfo Nyakubahwa Lee Byung-chul, ni bwo iki kigo cyaje gucikamo ibice 4, ari byo Samsung Group ariyo tuzi ubu nka Samsung, Shinsegae Group, CJ Group na Hansol Group.

Umunyarwanda yabivuze neza ati”Isuku igira isoko, umwanda ukagira akazu” Undi yungamo agira ati "Umudiho uva mu itako." Ibikorerwa muri Digital city nabyo ubwabyo bigomba kuza ari ibigezweho ndetse ibi ni nabyo bituma Samsung ihorana udushya turambye igahora mu bicu ku isibaniro ry’ikoranabuhanga.

Ese kuki iki kigo cyahisemo gushinga uyu mujyi?Amarembo yinjira muri Digital city 

Ubundi mu bisanzwe umukozi wese ukorera Samsung iyo akijya ku kazi agenda nta kintu afite, ushobora kwibaza ngo bikorwa bite? Ni ukuvuga iyo umukozi w’iki kigo akigera ku muryango bamukuramo imyenda yaje yambaye yamara kugeramo imbere bakamuha iyo muri uyu mujyi iki kigo gihereyemo ndetse iyo uje ufite umuryango nabo baba basabwe kwinjira nta kintu bafite byose bakabisangamo. 

Muri uyu mujyi harimo amashuli ndetse n’ahantu ho gukorera imyidagaduro iyo ariyo yose urugero gym, utubyiniro,..Gusa ibi byose biba byagenewe abakozi b'iki kigo ndetse habamo ubuvuzi butagira akagero kandi bw'ubuntu ku muntu wese uje gukoramo. Ku mukozi urangije amasezerano yo gukorera Samsung ikibaho ni uko nta kintu yemerewe kuhakura usibye konti ibitseho amafaranga ye gusa.

Ibintu 10 by’igenzi wamenya kuri uyu mujyi wahawe akabyiniro ka Digital cityUbu iyo bavuze ijambo Digital benshi duhita twumva ikintu kigezweho gusa ku bantu bazi ibintu bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga rigezweho, iyo uvuze Digital bahita bumva 0 na 1. Urugero kugira ngo usobanukirwe neza ijambo “Digital”, reka tuvuge ku mikorere ya telefone yawe mugihe urimo guhamagara iki gihe uravuga ijwi ryawe rikinjira muri telefone yawe noneho telefone ubwayo iba ifite agakoresho (encoder) gafata rya jwi kakarishyira mu buryo bwa 0 na 1, noneho telefone yawe igafata rya jwi ikarijyana ku munara (receiver) w’ahantu uhagaze byarangira wa munara nawo ugahita urifata ukarijyan,  noneho rya jwi rihita rijyanwa ku munara (receiever) uherereye aho wa muntu uhamagaye aherereye, byarangira n'uyu munara ugahita urijyana muri telefone ye.

Wibuke neza rya jwi riracyari mu buryo bwa 0 na 1, noneho iki gihe kugira ngo aryumve ari ijwi, telefone ye izakoresha agakoresho (Decoder) yifitemo, ibivane muri 0 na 1 ibigarure muri rya jwi wabyoherejemo, gusa nubwo ari inzira nyinshi biba mu mwanya nk'uwo guhumbya. Ikindi wamenya ni uko ibi bishoboka mu gihe ikigo runaka gicuruza umuyobora wa wa muntu wahamagaye kiba gifite ahantu hitwa “call center” aha ni ho bemeza niba ufite amafaranga akwemerera guhamagara cyangwa ntayo ufite.  Ibi iyo byarangira kurebwa ni bwo bohereza rya jwi kumunara w'uhamagawe nyuma telefone ikamwereka ko bari kumushaka. Kubera ikoranabuhanga rya Samsung rihambaye ni cyo cyatumye umujyi bakoreramo bawuha iri zina rya "Digital City".

Reka tugaruke ku bintu by'ingenzi bitangaje ku mujyi wa Samsung ”Digital city”

1.       Uyu mujyi utuwe n’abasaga 35,000

2.       Digital city ni umujyi ugizwe n’inyubako ndende 4, ukagira amazu agera ku 131 mato arimo ibiro, laboratwari ndetse n'amashuli.

3.       Iyi ndiri y’ikoranabuhanga ifite inzu z’urubyiniro (Night Club) zigera kuri 690, ziberamo ibirori bitandukanye bikorerwa abakozi ba Samsung. Nubwo uyu mujyi uzwi ku ikoranabuhanga gusa hahora ibirori by’urudaca, nta cyumweru cy'ubusa kirenga nta kirori.   

4.       Digital city ifite ibyumba bigera kuri 490 bikorerwamo siporo zitandukanye harimo: Swimming pool, Basketball, Badminton courts na Baseball diamonds.  

5.       Uyu mujyi nibura ku munsi batanga amapura y'ibiryo agera ku 72000 kandi bakagira ubwoko bw'ibiryo bugera kuri 90 (menus). Nk'izindi resitora zose bakora amasaha 24/24.

6.        Mu bakozi ba Samsung basaga 35,000 batuye muri Digital city, abasaga 17,250 bakora muri Samsung electronics

7.       Mu gihe imvura iba igwa Samsung itanga imitaka igera ku bihumbi 9,000 ifasha abakozi gutambuka

8.       Digital city ni umujyi ufite inzu ndangamurage “SIM" Samsung innovation museum irimo ibikoresho byiganjemo ibya electronics harimo ibivugwa ko bimaze imyaka igera kuri 270. Iyi nzu ndangamateka ikoresha indimi: Korean, English, Japanese na Chinese.

9.   Digital City ifite abarimu bagera kuri 150, bita ku bana b'abakozi bakorera iki kigo, aba barimu bakurikira abana bagera kuri 900.

Src: news.samsung.com, zdnet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Young 4 years ago
    Uyu mujyi nturenze Dubai internet city umijyi wa internet Gusa





Inyarwanda BACKGROUND